Impanuka ikomeye yahitanye 2 i Rusizi
Rusizi: Impanuka yahitanye 2 abandi 15 barakomereka
Kuri uyu wa gatanu mu masaha ya saa munani (14h00), mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa JP Toyota ikorera umuryango Croix Rouge iyo modoka ikaba yavaga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa Uvira yerekeza i Bukavu nuko ihura n’ indi modoka ya minibisi yavaga Bukavu yerekeza Uvira iyi mpanuka ikaba yahitanye abantu 2 .
Hari mu ma saa munani ubwo iyi mpanuka yabaga .iyi modoka ya JP ikaba yerekezaga ahitwa Rusizi rwa mbere ahitwa mu Gatandara ikaba yaturukaga ahitwa i Mutongo aho yahuye n indi yo mu bwoko bwa minibisi yerekezaga Uvira. M,aze boiragongana, nk’uko byatangajwe na bamwe mu babibonye ngo iyi mpanuka yatewe n ‘umuvuduko munini.
Sibomana Pacific ni umwe mu bamotari b’i Kamembe wari hafi aho ubwo iyi mpanuka yabaga. Avuga ko yari mu muhanda werekeza kuri Magerwa akongeraho ko iyi modoka ya JP yari ifite umuvuduko ukabije.
Yagize ati : “yatewe no gushaka kudepasa nabonye iriya modoka yihuta njye ndagabanya yatewe n umuvuduko y’ uwari utwaye JP yarafite’’. Izi modoka mbonye zigiye kungonga nahise ngabanya zagonganye numve ibintu biraturitse duhita dukuramo abantu dusaga abantu 2 bitabye Imana’’.
Undi muturage waganiriye n’Umuseke.com yagize ati: “urebye uko iyi JP yagendaga wagirango uyu mushoferi yayoborwaga na Satani wagirango niyo yari umufashe ni ukuri uretse ko kandi wakeka ko uyu mushoferi wa JP yari umusinzi naho ubundi wagira ngo ni nka satani yarimufashe kuko yihutaga cyane”.
Ubwo Umuseke.com wageraga ku bitaro bya Gihudwe wabajije Muganga Dr. Celestin Ntawuhungakaje wakurikiraniraniraga hafi ibyo abo bagize impanuka akaba yavuzeko 2 bo muri iyo mpanuka bari indembe cyane bahise bitaba Imana.
Yagize ati :”Abagize impanuka ni 17 , babiri ( 2)muri bo bahise bitaba Imana ,3 muri 17 bamerewe nabi ni indebe ku buryo bacyeneye kwimurirwa mu bindi bitaro (Transfer) abandi bari aho babagira kugirango turebe uko tubafasha hari n ‘abandi bari aho twakirira indembe. Abandi 2 turikureba ku twabakorera (transfert) kubimurira mu bindi bitaro”
Izi modoka zombi abari bazirimo bakaba bari Abanyekongo bose. impanuka ikimara kuba abaturage bahise batabara babifashijwemo na polisi y’u Rwanda . Abarimo bari abanyekongo bakora ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Jonas Muhawenimana
Umuseke.com /Rusizi
5 Comments
Abitabyimana IMANA IBAHE IRUHUKO RIDASHIRA!Abarwaye BARWARE UBUKIRA.
IMANA ibishimire,abarwaye iborohereze.
bakomeze kwihangana
Ntabwo bandika JP Ni JEEP.
gusa nta
Comments are closed.