Digiqole ad

Impanuka 3 zikomeye mu masaha 24

Muri iyi week end Umuseke.com wamenye impanuka 3 zikomeye, imwe yabereye mu mujyi wa Huye indi mu mujyi Ruhango ndetse n’ind mu mujyi wa Kigali.

Ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro ejo i Huye imbere y’urwibutso rw’abazize genocide rwa kaminuza nkuru y’u Rwanda, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Helux yagonze umugore ahita yitaba Imana ako kanya amazina y’uwo mugore n’uwa mugonze ntibiramenyekana.

Indi mpanuka yabereye mu gitondo kuri icyi cyumweru ku Kicukiro aho imodoka yagonze umugore nawe akaba amerewe nabi bikabije.

Indi mpanuka yabereye mu Ruhango ahitwa ku munini, aho Hiace 2 zimaze kugongana n’imodoka ya Jeep hakomereka abantu benshi umubare wabo ukaba utaramenyekana gusa abari bahari bavugako iyi mpanuka ikomeye hari n’abo yahitanye.

Izi mpanuka zose twazigejejweho nabari bahari tukaba dukomeza kubakurikiranira neza umubare w’abakomeretse ndetse n’inkomoko y’izi mpanuka nkuko tubitangarizwa na polisi.

Samba Cyuzuzo
Umuseke.com

en_USEnglish