Digiqole ad

Impano nziza kurusha izindi ukwiriye gusaba uyu munsi

 Impano nziza kurusha izindi ukwiriye gusaba uyu munsi

Igitabo cy’ibyanditswe byera

[Imig3:19-20] Uwiteka yaremesheje Isi UBWENGE Kandi yakomeresheje amajuru UBUHANGA ku bwo KUMENYA kwe amasooko y’ikuzimu yaratobotse, kandi ibicu bitonyanga ikime.

Mu buzima bwa buri munsi, umurimo ukoranye ubwenge, n’ubuhanga, byerekana ko uwukora akora ibyo azi.

Ibi bintu bitatu byatuma uba indashyikirwa aho uri hose, Uwiteka ni we ubifite ku buryo burenze ubwa buri muntu waba uzi.

Inkuru nziza ni uko atikanyiza, abiha umusabye, atamusondetse kandi nta kiguzi uretse guca bugufi no kumwubaba, ibuka Salomon uko yabaye Umwami w’igitangaza mu gihe cye!

Yabikesheje ko yahawe ziriya mpano, kandi yarazisabye!

[2 Ingoma1:10] “Ni uko rero none ndagusaba kumpa ubwenge n’ubuhanga, kugira ngo ntambagire igihugu cyanjye niyereke abantu. Ni nde wabasha gucira imanza abantu bawe bangana batyo?”

Ntugatinde imbere y’Imana usaba ibiciriritse. Guhera uyu munsi menya ibyo usaba Data, byiza kurusha ibindi [Ubwenge, Ubuhanga, Ubumenyi].

Past. Vincent de Paul Nsengimana

 

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • UKU NI KO KURI. IMANA IBAHE IYO MPANO.

  • Uwiteka ashimwe cyane.Dufite ibyiringiro ko nitumusaba(Jehovah shalom) azakora ibiruta ibyo dusabye.Amen

Comments are closed.

en_USEnglish