Digiqole ad

Impanga ziburanye igihe kirekire kurusha izindi ku Isi zahuye

Abakecuru b’impanga bahuye bafite imyaka 78 baherukanaga ari impinja. Ann Hunt na Elizabeth Hamel baherukanaga bakiri impinja nk’uko BBC ibivuga.

Ann na Elizabeth bahuye nyuma y'imyaka uirenga miringo 70 batari kumwe
Ann na Elizabeth bahuye nyuma y’imyaka uirenga miringo 70 batari kumwe

Muri Mata umwaka ushize Elizabeth yabonye ibaruwa iturutse muri Leta ya Oregon, USA, kuri mudasobwa ye.
Iyo baruwa yatangiraga ivuga ko nyirayo ashaka uwo bahuje amaraso wo muryango we.

Akimara kuyibona yahise yumva atangiye gutekereza ushobora ukuba yayanditse ariko akomeza kwitonda ngo adahubuka agasanga atari we.

Ku mpera z’ibaruwa hari handitse izina Ann.

Yahise afata telephone ahamagara uwo yakekaga ko  bavukana. Yaje gusanga ariwe koko maze ashimira Imana.

Ann yabwiye BBC ko amaze kumva ko uwo bavuganaga ari umuvandimwe we, yabuze icyo asubiza areka Elizabeth aravuga kuko we ngo atabashaga kubona amagambo.
Ati “ Nasengaga Imana ngo izaduhuze kuva kera none iraduhuje!”

Ejo ku italiki ya 01 Gicurasi 2014 nibwo aba bakecuru baherukana ari impinja bongeye guhurira ahitwa Fullerton hafi ya Los Angeles.

Ikinyamakuru Guiness des Records cyavuze ko uku gutandukana no guhura hagati y’abantu bafitanye isano rya bugufi cyane ariko kwamaze igihe kurusha ahandi ku Isi yose.

Ann na Elizabeth bakiri abana, batandukanyijwe ari impinja Ann ajya kurerwa mu wundi muryango
Ann na Elizabeth bakiri abana, batandukanyijwe ari impinja Ann ajya kurerwa mu wundi muryango

Izi mpanga ziri kwigwaho n’umuhanga mu mitekerereza y’abantu witwa Dr Nancy Segal umaze imyaka 20 akora ubushakashatsi ku mpanga .

Uyu muhanga ngo azamara iminsi ibiri yiga izi mpanga mu ncamake maze arebe niba koko ari impanga z’ukuri ( identical twins) cyangwa atari iz’ukuri( non- identical twins).

Uyu muhanga ngo azapima amaraso yazo arebe niba DNA( uturemangingo fatizo) ya ziriya mpanga ihura mbere y’uko byemezwa bidasubirwaho ko aba bakecuru ari impanga koko.

Aba bakobwa bavutse muri 1936 ku babyeyi Alice Alexandra Patience Lamb na Peters wari umusirikare.
Bavukiye mu gace kitwaga Aldershot mu Bwongereza.

Papa w’izi mpanga yitabye Imana atabareze ngo bakure. Ann yakuriye muri ako gace arererwa muryango wamwakiriye wa Nyirasenge aza kumenya ko abo babanaga atari ababyeyi be nyakuri.

Uyu mukobwa amaze kubona ko abo babana atari ababyeyi be yabajije impamvu bamubwira ko nyina atari abashije kumutunga nyuma y’uko Se yaguye ku rugamba.

Ann yari afite umukobwa we Samantha Stacey wakundaga kwiga inkomoko y’imiryango runaka maze amusaba kwiga akareba abantu bose bafitanye isano rya bugufi n’irya kure.
Nyuma Samantha yaje kubona ko kumenya inkomoka ya Nyina bigoye cyane kuko Nyina atibukaga neza umwaka yavukiyemo.

Nibwo ngo Samantha yaje gushyira amatangazo n’amafoto mu Mijyi itandukanye y’ u Bwongereza ashakisha uwaba azi ababyeyi ba nyina ariko biba iby’ubusa.

Samantha yanditse kuri Interinete ku mbuga nkoranya mbaga aza kubwirwa ko Alice Lamb ni ukuvuga Mama wa Ann yari umukozi wo mu rugo. Ubushakashatsi bwarakomeje nyuma Samantha asanga Nyirakuru( Alice) yarashatse akuze ariko apfakara abana be bakiri bato cyane.

Igihe cyarahise Samantha ashakashaka ariko ntiyagira uwo abona waba ufitanye isano na Nyina. Umwaka ushize nibwo Elizabeth yabonye urwandiko kuri interneti rumuhuza n’umuvandimwe we Ann.

Nk’uko bivugwa nawa mushakashatsi hari impamvu yaheraho yemeza ko aba bakecuru ari impamvu ari impanga.
Muri zo harimo ko bose ari abapfakazi, bose bafite abazukuru kandi barasenga.

Ngo aba bakecuru bakundaga kwandikirana kuri Skype bakohererezanya udufoto dusekeje kandi ngo ibi abahanga bavuga ko bishobora kuba ikimenyetso cy’uko abantu bafite isano.

Ibizamini byo gupima niba koko aba bakecuru ari impanga nibimara kubyemeza , bazajya kwa Elizabeth muri Oregon aho yateguye ibirori by’akataraboneka byo kwakira Ann. Ibi birori bizitabirwa n’abantu barenga 80 barimo inshuti n’abashakashatsi.

Aha bari bashyingiwe
Ann na Elizabeth bashyingiwe mu kigero kimwe ariko ntawuzi amakuru y’undi
Ifoto yerekana aba bakobwa bashimye
Ifoto yerekana aba bakobwa ari abangavu
Ifoto yerekana Alice Lamb, Ann, na Elizabeth bose bafite abazukuru
Alice Lamb, Ann, na Elizabeth bose bafite abazukuru
Iyi nzu niyo Alice Lamb nyina w'izi mpanga yakoreragamo akazi ko mu rugo
Iyi nzu niyo Alice Lamb nyina w’izi mpanga yakoreragamo akazi ko mu rugo

BBC News

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish