Digiqole ad

Impamvu zatumaga Gaddafi agomba gupfa /part3

Nkuko nari nabibasezeranije mu nyandiko zanjye z’ubushize ndagirango kuri iyi nshuru turebere hamwe igice cya nyuma cy’ impamvu Gaddafi yagombaga gupfa. Kubakurikiranye igice cya 1 n’icya 2 mwabonye ko ahanini impamvu nyamukuru yatumye Gaddafi aharanywa cyane na biriya bihugu byo mu burungerazuba bw’isi ndetse na Amerika  bikageza naho bimwivuganye byitwikiriye icyo bise NTC, inyungu bwite z’ibi bihugu zakomwaga imbere na Gaddafi ariyo mpamvu igenda igaruka kuri buri gice muri bibili byabanjirije iki cyanyuma. Kuri iyi nshuro na none ntabwo ndibujye kure yizi nyungu  ikiri buhinduke gusa ni ishusho izi nyungu zigenda zigaragaramo.

Indoto ze kwari kuzabona leta zunze ubumwe z'afurika- Nyakwigendera Gaddafi
Indoto ze kwari kuzabona leta zunze ubumwe z'afurika- Nyakwigendera Gaddafi

Nkuko inzobere Jean Paul Bougala abitangaza atanga n’ingero zifatika, ishyaka ridasanzwe Gaddafi yari afitiye Afurika ni kimwe mubyamuhitanye. Ese iri shyaka rya Gaddafi ryari rishingiye kuki?  Kuki se yagomba kurizira? Gaddafi hafi ubuzima bwe bwose bwaranzwe no kutumvikana na biriya bihugu bya bagashakabuhake ahanini bishingiye ku kubangamira imigambi yabo yabaga igamije inyungu bwite k’umugabane w’afurika, ibi hairi ingero nyinshi zibigaragaza ariko muri iki gice ndangirango turebe gusa ku ngingo 2 turi buze kwifashisha dusubiza turiya tubazo 2 natangiye nibaza.

  1. Gaddafi yamaganye kwishyirahamwe kw’ibihugu bishingiye kugace runaka nk’umutego wa bagashakabuhake mu gusenya ubumwe bw’afurika.

Ibihugu byo muburengerazuba bw’isi byahangayikishijwe cyane n’imbaraga za Gaddafi mu gushyiraho leta zunze ubumwe z’afurika , mugushakisha guca intege uyu mushinga babonaga ko ntakabuza uzabahombya bakoresheje umutego wo gutera inkunga imishinga yo kwishyirahamwe kw’ibihugu by’afurika hashingiwe kugace runaka ni muri urwo rwego havutse za ECOWAS yo muburengerazuba bw’afurika, SADC yo mu  majyepfo y’afurika, COMESA na UDEAC  ndetse haza no kugeragezwa UPM yo mu majyarugura y’afurika yaje kuburizwamo na Gaddafi nyuma yo kuvumbura ikigamijwe mu gushinga amashyirahamwe nkaya, icyari kigamijwe ntakindi atari kubangamira ishyirwaho rya leta zunze ubumwe z’afurika.  Nkuko perezida wa 1 wa Amerika Abraham Lincoln ubwe yabitangaje aharanira ko hajyaho leta zunze ubumwe z’amerika,  yagize ati ishyirwaho ry’udushyirahamwe duto muri leta z’unze ubumwe ribangamira cyane inyungu za leta z’unze ubumwe.

ECOWAS,SADC ,... byabaye intaro ikomeye yo kurwanya leta zunze ubumwe z'afurika
ECOWAS,SADC ,... byabaye intwaro ikomeye yo kurwanya leta zunze ubumwe z'afurika

Umugambi nyamukuru kwari ugucamo afurika uduce bagamije kuburizamo burundu ishyirwaho rya leta imwe y’afurika nkuko tubibona muri Amerika, ibi basa naho bari bamaze kubigeraho aho bari basigaje gusa igice cy’amajyaruguru y’Afurika aho Gaddafi yababereye  ibamba, igitekerezo cyabo kikaba cyari gishingiye ku kumvisha abarabu bo mu majyaruguru y’afurika ko ntaho bahuriye n’abandi banyafurika , ko babarenze mumyumvire ndetse bagomba no gukora ishyirahamwe ryabo ribahuza. Gaddafi yaje kuvumbura ikigenderewe ubwo batumiraga ibihugu byagomba kujya muri uyu muryango African Union utigeze ubimenyeshwa ahubwo ibihugu 27 bigize European Union bikaba aribyo aribyo bitumirwa. Gaddafi rero yarwanyije cyane uku kwishyira hamwe, aho ibihugu by’uburayi byari bigamije kwigarurira ubukungu bwa Algeria ndeste na Libya, nta gitangaza ko kuri ubu ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Alain Juppe arimo arafatirana urupfu rwa Gaddafi ngo uyu muryango ube wajyaho.  Bisobanutse ko Gaddafi yagombaga gupfa kugirango uyu muryango UPM ujyeho.

 

2.       Gaddafi  ntiyatinye ingaruka zari mugufasha ANC  mu  kurandura APARTHEID ( ivangura ryakorerwaga abirabura b’ afurika y’epfo)

Burya abagabo baratandukanye, uko perezida Jacob Zuma yitwaye mu kibazo cya Gaddafi uko byagenda kose ntabwo ariko umukambwe Nelson Mandela aba yarabyitwayemo, ubwo muri za 90 Gaddafi yari yarafatiwe ibihano n’umuryango w’abibumbye(UN embargo), Umukambwe Nelson Mandela akurikije ubwitange bwa Gaddafi akoresheje imbaraga za gisirikare ndetse n’ubutunzi mu kumufasha gukuraho apartheid mugihe uyu mukambwe yafatwaga nk’umukuru w’umutwe w’iterabwoba  ANC , yarenze amabwiriza y’umuryango w’abibumbye ajya gusura Gaddafi  tariki 23 Ukwakira 1997, urugendo rutari rworoshye kuko mugihe cy’imyaka 5 yose nta ndege yagombaga kugera  mukirere cya Libya, aho uyu mukambwe yagombye gukoresha inzira y’imodoka aciye iyubutayu bwa Sahara mugihe cy’amasaha arenga 10.

Nubwo umukambwe Mandela ntacyo aravuga k'urupfu rwa Gaddafi yari inshuti ye ikomeye
Nubwo umukambwe Mandela ntacyo aravuga k'urupfu rwa Gaddafi yari inshuti ye ikomeye

Uru rugendo rwaje kunengwa cyane na biriya bihugu, aho uwari perezida wa Amerika Bill Clinton yagize ati uru rugendo ntabwo rwari rukwiye, umusaza Mandela akaza gusubiza atarya iminwa ati : ” No country can  claim to be the policeman of the world and no state can dictate to another what  it should do” bisobanuye ngo nta gihugu nakimwe cyari gikwiye kumva ko ari ingenza y’isi kandi nta n’igihugu cyakagombye gutegeka ikindi icyo  gukora.

Arongera ati abahoze ari inshuti z’abanzi bacu nibo bahindukira bakambuza  kubana neza n’inshuti yanjye Gaddafi ! ibi bikaba bigaragaza neza uburyo Amerika n’uburayi byari bigishyigikiye bagenzi babo bo muri afurika y’epfo bari barokamwe n’irondakoko rya apartheid , kugeza naho Nelson Mandela na bagenzi be bo muri ANC  hashize imyaka   igera kuri 14 bakiri kuri lisiti y’ibyehebe ya leta z’unze ubumwe z’Amerika, bakaza gukurwaho tariki 2 Nyakanga 2008 batabikoreye kubwo kwemera ubwigenge bwabo ahubwo ari ugushimisha Mandela k’umunsi yizihizagaho isabukuru ye y’imyaka 90.

Ibihugu bya bagashaka buhake bikaba bitarigeze bishimishwa na gato n’ubwigenge Umusaza Mandela yaharaniye, bikagaragazwa no gukirikirana abamufashije mu gikorwa cyo kugera kuri ubu bwigenge kumwanya wa 1 hakaba haza Gaddafi, ntagushidikanya ko bimwe mubyo azize harimo no kuba yaragejeje abirabura ba Afurika y’epfo k’ubwigenge.

     Ni somo ki abanyafurika bagombye gukura ku bibaye kuri Gaddafi ?          

Nkuko Ben Rutabana yigeze kubiririmba ngo “… bagiye inama bagabana afurika …”, biragaragara ko nta somo amateka yakorewe abakurambere bacu twebwe abanyafurika twafashe, kugabanya afurika birakomeje kandi mu bigaragara nta gikorwa ngo bihagarikwe afurika yiheshe agaciro. Ikigezweho ni ugutandukanya ibihugu by’abarabu nka Algeria, Tunisia, Egypte, Libya na afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bigatuma kubyigarurira bizoroha cyane ko bazaba babitwaye imbaraga zidasanzwe zari kuzatuma afurika yigenga mu myaka mike iri imbere.

Afurika ntiyigeze yigenga ahubwo yahawe ubwigenge niyo mpamvu rero ibi byose bikomeje kuyibaho kuko uwatanze ubwigenge hari urugero adashaka ko tugeraho, ibaze nawe  kuba  tariki 19 Werurwe 2011 i Nouakchott  Africa ihakana ikoreshwa ry’imbaraga za gisirikare mu gukemura ikibazo cya Libiya ariko imvura y’amabombe ikanga ikagwira abaturage ba Libya! Ibi bigaragaza neza ko Afurika nta gaciro ihabwa muri loni, nyamara kandi ibihugu nk’ubushinwa bwahakanye kuba muri uyu muryango w’abibumbye budafitemo ijambo, harabura iki ngo afurika ihakane kuba muri uyu muryango nta jambo ifitemo ?

Ingero zahafi ni nyinshi muri iyi myaka mike ishize yonyine, muri 1994 jenoside yakorewe abatutsi mugihe cy’amezi 3 loni itera umugongo, bwa mbere mu mateka ya loni  hemejwe intambara muri Libiya nta kindi gisubizo kitari intambara kigeragejwe. Igisubizo ni uko ibihugu 50 by’afurika byogombye gukora nk’ubushinwa bikava muri uyu muryango,  bikajya bifatirwa ibyemezo bititiriwe ko nabyo byabigizemo uruhare.

Niba badashaka ko Afurika igira ijambo, byaba byiza inama zose za Loni zibaye nka conference de berlin yo muri 1885 aho bigabanyije afurika batatugishije inama
Niba badashaka ko Afurika igira ijambo, byaba byiza inama zose za Loni zibaye nka conference de berlin yo muri 1885 aho bigabanyije afurika batatugishije inama

Munyemerere mpinire aha ibyo kuvuga kuri uru rupfu rwa Gaddafi rugaragaza cyane akarengane n’agasuzuguro afurika ikomeje gukorerwa ni byinshi, ariko abanyafurika tubashije gusobanukirwa n’imigambi yabo twita abaterankunga bacu aribo banyaburayi ndetse n’abanyamerika kuri afurika yacu dutuye, nkuko uyu mugabo Jean Paul Bougala yabigezeho haba hari ikizere cyo kuzagera kubwigenge nyabwo ureke ubwo twagenewe, bigenda bigaragara ko ntashingiro yabwo ahubwo dukwiye guhaguruka tugaharanira ubwigenge bwuzuye.

Uwakenera kumenya byinshi yasoma inyandiko za Jean Paul Bougala ziboneka mururimi rw’icyongereza kuri uru rubuga: http://oleafrica.com

 

Imapmvu zatumaga Gaddafi agomba gupfa /part1

Imapmvu zatumaga Gaddafi agomba gupfa /part2

 

Egide Rwema

 Umuseke.com

25 Comments

  • Murakoze Umuseke.com muturemyemo gukunda Africa no kumva neza abo turibo. Dore ko bamwe twari duhumirije ngo Kadafi nafatwe ariko tumenye ukuri. Congs rwose turabemera cyane kdi mukomereze aho.

  • CIA ihitanye intwali, naho abanya frika babishyigikiye nabo ubutaha nibo n Ibihugu byaboo!!

  • gaddafi yaritwari

  • Kaddafi yangaga Libyie na baturage be, kuki ataretse ngo abandi bayobore, nuko ntabandi babishoboye? nonese iyo avaho byaribumubuze gukomeza icyo gitekerezo cyiza yarafite. ibyo nugushaka kwigwiza ho ibyisi nkaho bataziko biribwa nabatabiruye aribo bazungu na bana babo.nti yashoboye gufata ingero zo muri agf. irak nahandi abanyafurika ni mumenye ko hari abaturwanya badashaka ko twiyubaka, nimuze twubake leta z unzunzubumwe nkuko gaddafi yabitangije ariko bikoranwe ubushishozi kuko nubwo twubaka hari ababisenya.

    • Ndagusetse!ubwo se ko hari abayobora bakigwizaho ubwo butunzi uvuga ariko ntibagire ibyo bamara mu muryango nyafrika!hari abapresident batanavugwa cg bavugwaho ibibi gusa………..nibe na kadafi ishyaka yari afitiye afrika n igihugu cye birazwi…….yewe……

  • Pliiiiiiiiizzzzzzzzzz , nta mpamvu n’imwe ibaho igomba gutuma umuntu qui qu’il soit agomba gupfa.

    Basi mwari gushaka indi title muha iyi nkuru (par ex nk’izigaragaza uburyo yari umunyagitugu,and so on),ariko biragoye kunyumvisha ukuntu hari the so called “impamvu” zatuma UMUNTU agomba gupfa………….!!!!!!!!!!!
    HOW…?

  • nifuza ko afrika yagira abagabo nka kadhafi
    ndabashyigikiye

  • Padiri

    Muraho nshuti bavandimwe, cyane ndasuhuza inshuti z’uru rubuga twese. Byumwihariko ndabanza nshimire RWEMA, kumwete n’umuhati agira bituma adahwema kutugezaho ibihumura abanyafurika byumwihariko uRwagasabo.Ukoze hasi unyibutsa ibuye,nkuko isubi iheruka y’iyi nkuru (The last paragraph)ivuga kuri Nigeria, ugenzuye neza urasanga ibiyaga bigari bitazabura kubonekamo kimwe mu bigize uwo muryango cyibasirwa.Impamvu ugushaka kwishyirahamwe kwabyo, kurema umutwe w’ingabo zigamije gutabarana mu gihe habonetse ikibazo muri kimwe muri ibyo bihugu, kwifuza ko hakoreshwa ifaranga rimwe. Kubw’ubwo bufatanye no gushaka kugira ngo haboneke umutekano urambye muri ibi bihugu bakeka ko baba bashaka gushyiraho umutwe umuze nka NATO ku bwibyo bikaba byazababangamira kubona uko babangamira kimwe muribyo.

    Kugeza ubu abanyamerika bageze kongo basa naho aribo barimo gutoza ingabo zabo muri iki gihe. Nta kindi bagambiriye iki gihugu n’igihugu kitazi kwifatira ibyemezo, kandi cyo gishobora kwibwira ko aribyiza ko bagitoreza ingabo ariko ikizakurikiraho muzakibona abasoma amateka kugira ngo Patrice LUMUMBA apfe byatewe na CIA byubutasi by’amarika. Bikoresheje MOBUTU igihe kiragera amaze kunanira kandi abagejeje kumusaruro bashakaga wo kwivuna abo babonaga nkinzitizi muri gahunda yabo, nawe amaze gusaza bamwandikira bamubwira ko: Akwiriye kwegura kubutegetsi bitaba ibyo umurambo we ukazakurubanwa mu muhanda wa Kinshasa. Let all rwandese citizens be one. No Development, prosperity without unit. indeed i wish to each of us to close the door which can those people use to divide us and ruling upon us. Be blessed

  • wake up africa kadhafi loves u so much.the massage from kadhafi

  • kadhafi ni umugabo kimwe na Rwigema

  • Dear friend & sisters,
    Mu byukuri mureke dushimire Rwema watugejejeho izi nkuru 03 zivuga impamvu z’urupfu rwa Kadaffi. Gusa mwihangane kuko ntabashije kubona umwanya wo kubishyira mu kinyarwanda. Ngaho ni mwisomere ijambo rya nyuma yavuze asezera kwisi. Congs hero of Africa.

    Muammar Gaddafi’s Last Official Speech
    In the name of Allah, the …beneficent, the merciful…
    For 40 years, or was it longer, I can’t remember, I did all I could to give people houses, hospitals, schools, and when they were hungry, I gave them food. I even made Benghazi into farmland from the desert, I stood up to attacks from that cowboy Ronald Reagan, when he killed my adopted orphaned daughter, he was trying to kill me, instead he killed that poor innocent child. Then I helped my brothers and sisters from Africa with money for the African Union.
    I did all I could to help people understand the concept of real democracy, where people’s committees ran our country. But that was never enough, as some told me, even people who had 10 room homes, new suits and furniture, were never satisfied, as selfish as they were they wanted more. They told Americans and other visitors, that they needed “democracy” and “freedom” never realizing it was a cut throat system, where the biggest dog eats the rest, but they were enchanted with those words, never realizing that in America, there was no free medicine, no free hospitals, no free housing, no free education and no free food, except when people had to beg or go to long lines to get soup.
    No, no matter what I did, it was never enough for some, but for others, they knew I was the son of Gamal Abdel Nasser, the only true Arab and Muslim leader we’ve had since Salah-al-Deen, when he claimed the Suez Canal for his people, as I claimed Libya, for my people, it was his footsteps I tried to follow, to keep my people free from colonial domination – from thieves who would steal from us.
    Now, I am under attack by the biggest force in military history, my little African son, Obama wants to kill me, to take away the freedom of our country, to take away our free housing, our free medicine, our free education, our free food, and replace it with American style thievery, called “capitalism” ,but all of us in the Third World know what that means, it means corporations run the countries, run the world, and the people suffer.
    So, there is no alternative for me, I must make my stand, and if Allah wishes, I shall die by following His path, the path that has made our country rich with farmland, with food and health, and even allowed us to help our African and Arab brothers and sisters.
    I do not wish to die, but if it comes to that, to save this land, my people, all the thousands who are all my children, then so be it.
    Let this testament be my voice to the world, that I stood up to crusader attacks of NATO, stood up to cruelty, stoop up to betrayal, stood up to the West and its colonialist ambitions, and that I stood with my African brothers, my true Arab and Muslim brothers, as a beacon of light.
    When others were building castles, I lived in a modest house, and in a tent. I never forgot my youth in Sirte, I did not spend our national treasury foolishly, and like Salah-al-Deen, our great Muslim leader, who rescued Jerusalem for Islam, I took little for myself…
    In the West, some have called me “mad”, “crazy”, but they know the truth yet continue to lie, they know that our land is independent and free, not in the colonial grip, that my vision, my path, is, and has been clear and for my people and that I will fight to my last breath to keep us free, may Allah almighty help us to remain faithful and free.
    – Muammar Gaddafi.
    Some of the things mentioned in the speech could be argued but one thing is for sure, he hit the nail on the head on capitalism! I will leave it there for now!!!

    • Muammar Gaddafi Ntawundi usigaye muri africa uzigeza kubutwari bwe nawe ashyirwe ku rwego rw’ ikirenga rurutaa urw’ intwari za Africa zigeze kubaho.

  • kadafi yari intari ariko nanone yagundiriye ubutegetsi ikifuzocye cyarikiza ariko nubundi iyaza kuvoho mbere yigihe ntibyari kumubuza gutera inkunga ubumwe bwa afric nibitekerezo birubaka singombwa ko usiza cyangwa ugashinga igiti ikindi kandi aba baperezida bacu nabo sishyashya umuntu usha gutegeka imyaka iruta iyo azabaho kwisi? Ninde uzategeka nka mandera? Tugaruke murwanda kinani yaraziko ariwe uzigutegeka wenyine none dore kagame amuri mubitugu ngo banganye mwebwe ikibitera ntimukizi? Baba barafashe ubutegetsi bamennye amaraso nonese nka kagame uregwa igitero mibwiko ashobora kuvaho aziko ari bujye muri prison? Kubona urwanda nta numutegetsi numwe twibuka!abami abaperezida ngaho. Rwanda nziza

  • Egide Rwema uvuze ukuri ahubwo abantu bose yaba batekerezaga gutyo ahari Africa twakwanga agasuzuguro ka bazungu,gewe ndacyafite agahinda ni pfunwe ryo kuba twarigaruriwe na bazungu batita ku gaciro dufite ahubwo bakita ku nyungu badukuramo ahanini babinyujije mu kuturyanisha.nzahora nibuka GADDAFI nki ntwari yibihe byose ya Africa

  • Genda Khadaffi ntako utagize.Amahoro

  • nanjye mbere nari mpumirije ariko njyenda menya ukuri ariko nari kubemera iyo mubivuga mbere ubu mu meze nkaza police zo muri film z’igihinde

  • america n’ibihugu by’iburayi birabirengeje da ,kadfi ntagiye se ,sadamu hossen se wenti yagiye,ben laden we se ntagiye,nabandi badashaka gukandamizwa n’ibihugu by’iburayi.kuyobora igihe kirekire bibatwaye iki? ntibabura ntibabura umuriro,umugati uraboneka mugitondo,bihorere nabo bazabona

  • NKUSI NTIWAKAVUZE GUTYO? NABAZAMUSIMBURA NTACYO BAZAMURUSHA.UB– USE USHATSE KUMBWIRA KO UZAMUSIMBURA WE AZABUREKURA RA!

  • murakoze kubyo mwatubwiye ikimbabaza nuko khadafi yahamagaraga bagenzi be ngo banoze umugambi wo kwibohora abakoroni ntibumve kubera kudakunda africa usanga bo barangaje imbere inyungu zabo ku giti cyabo gusa mumateka y”africa tuzahora tumwibuka ese ninde uzamusimbura akavugira africa

  • abagome baragwira bano bantu bishe kadaffi ntaho bataniye na kagame ni abagome kimwe ni ba ntampuhwe niyo bamuha icyubahiro cye nkumuntu wabaye president cnt?egal kagame

  • Rwema nkunze ko wavuze ukuri uti abazungu barashaka ko dutana. none se ubona ubwo Africa yaba united gute niba dufite ngo East Afrina Community, tukagira SADC twarangiza tugakeza umwamikazi. Erega nawe urabibona ko ibyo wandika bitandukanye kure nibibera kuri iyi si?

  • igendere, ubwo igihe cyawe cyari cyageze!

  • Umumtu w’ umugabo sha !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Byarahanuwe!Biba kugirango duhumuke tumenye aho tugeze gusa, mubuzima bw’iyi Si Khaddafi is a hero even thau yishwe nkigisambo.

  • murakoze kutubwira aho ukuri kuri rwose ariko nkatwe tugize africa twari dukwiye kugira icyo duhindura munyumvire yacu rwose

Comments are closed.

en_USEnglish