Digiqole ad

Impamvu Tuyisenge ataririmba urukundo rwa Hungu na Kobwa

Tuyisenge Jean de Dieu umuhanzi uzwi cyane ku izina rya Tuyisenge Intore ukora indirimbo zikangurira abanyarwanda kugira urukundo hagati yabo ndetse n’iz’Uturere, ngo kuba ataririmba urukundo ruvuga hagati y’umukobwa n’umuhungu si uko byamunaniye. Ahubwo ngo mbere na mbere urukundo hagati y’abantu bose nirwo rw’ingenzi.

Tuyisenge Jean de Dieu ngo no kuririmba indirimbo z'urukundo hagati y'umukobwa n'umuhungu ntabwo byamunanira
Tuyisenge Jean de Dieu ngo no kuririmba indirimbo z’urukundo hagati y’umukobwa n’umuhungu ntabwo byamunanira

Kuba Jean de Dieu rero adakunze kugaragara mu ruhando rw’abahanzi bakora indirimbo zivuga ku rukundo hagati y’umukobwa n’umungu, ngo ni uko bitamunaniye, ahubwo yabanje kubanza gukangurira urukundo hagati y’abantu bose aho kwibanda kuri babiri gusa.

Ubusanzwe yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2010 mu matora ya Perezida wa Republika y’u Rwanda mu ndirimbo yise “Unkumbuje u Rwanda” yaje gukundwa cyane ndetse inamuha ibitaramo bitandukanye mu Ntara.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Tuyisenge yatangaje ko impamvu atibanda ku ndirimbo zo gukunda hagati y’umuhungu n’umukobwa ari uko hari ibyo yifuza kubanza kugeraho. Birimo kugarura urukundo hagati y’abanyarwanda bose muri rusange.

Yagize ati “Si uko kuririmba ko nkunda umukobwa cyangwa naraye morose byananira. Oyaa, ahubwo hari gahunda nihaye kandi mbona imaze kugira umusaruro ugaragara.

Naho rwose usibye ko nta nubwo ngira uwo dukundana ngo abe yanatuma ntekereza ku rukundo dufitanye, mbishatse nazo naziririmba kuko ntabwo zananiye”.

Tuyisenge amaze kugira indirimbo zisaga 73, ubu ndetse ngo arimo gukora album ashaka kuzazishyiraho irimo gutunganywa na producer Aaron Nitunga. Ikazaba iriho indirimbo 10 ariko 8 zizaba ari iz’ubukwe, naho 2 zizaba zivuga ku buzima bwa buri munsi.

Yavutse ku itariki ya 27 Nyakanga 1987, avukira mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe.

Tuyisenge, Riderman na Kitoko bari mu gikorwa cyo kwamamaza President wa Republika
Tuyisenge, Riderman na Kitoko bari mu gikorwa cyo kwamamaza President wa Republika

Umva indirimbo Tuyisenge Jean de Dieu azwiho cyane yise “Unkumbuje u Rwanda”.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=1CA2rqVIE_k” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uyu mwana aririmba ibintu bifite imbaraga mwimushuka, naririmba izo nkundo z’amafuti  njya mbona baririmba carrier ye izangirika. Buriya se abaziririmba mubona baba bari mu maki? ibkorwa by’urukozasoni gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish