Digiqole ad

Impamvu mu birunga hera cyane

Ku isi uzasanga henshi abaturage bakunda kwirundanyiriza mu bibaya by’ikirunga kuko ubutaka bwaho buba bwera bidasubirwaho ku rusha ahandi. Ibi ngo biterwa n’uko burya,  mu bikoma birutswe n’ikirunga haba harimo uturemangingo tw’ifumbire ya kijyambere.

Ibirunga
Ibirunga

Kurumbuka kw’ivumbi riva mu kirunga na byo rero urubuga linternaute.com rwagerageje kugira icyo rubivugaho. Ubutaka bw’i ruhande rw’ikirunga (aha ndavuga nyine buriya bubabugizwe n’ivu riba ryaravuye mu bikoma byarutwse n’ikirunga) buba ari ubw’igitangaza.

Buriya butaka buba bwaravuye kuri bya bikoma byasohotse mu kirunga maze bugasohokana n’imyunyu ngugu yo mu nda y’isi yiganjemo iyitwa fer, magnésium, potassium, sodium,phosphore, sélénium ndetse na calicium zizana na bya bikoma maze zigakwirakwira aho ibyo bikoma byasandaguritse hose.

Twinshi muriutu turemangingo kandi bibikanaba ari na byo abashakashatsi mu buhinzi begeranya kugira ngo bakore  ifumbire ya kijyambere abahinzi bakoreshakugira ngo babone umusaruro ushyitse. Nko mu ifumbire bakoresha batera, NPK, igizwe na turiya turemangingo kuko harimo Phosphore na Potassium

Ngo muri rusange rero bya bintu byose byavuye mukirunga biraza bikica ibimera byose bisanze ku isi. Gusa nyine nyuma utubuto duto duto twazanywe n’umuyaga cyangwa se twabashije kwihanganira umuriro wa byabikoma n’ibibuye byavuye indani mu kirunga birihembera maze uko imyaka ishirana bya bikoma biri hanze y’ikirunga bikagenda byihindura maze, dore ko  nk’uko wabisomye biba byibitseho uturemangingo twinshi tw’ifumbire, bikarema ubutaka usangabusa nk’ibumba. Ibi bitaka rero byuzuyemo intungamubiri z’ibimera

Gusana none si hose byikora ko ubutaka ikirunga cyarutse bwikoremo  ubutaka bwera kurusha ahandi, ahubwo na none birongera bikanagendera ku miterere y’ikirere cy’ahantu.

Nko muri Islande, igihugu cyizwiho ibirunga kurusha ahandi, ubutaka bwaho buhora bushaririye. Ibi ngo ubutaka bukomotse mu birunga byo muri Island, uturemangingo twabisohotsemo ntitujya duhura n’imyuka itandukanye ngo twikoremo ifumbire iryoheye ibihingwa. Ibi rero bikaba ari na ko bimeze ku birunga byo muruherekane rw’imisozi rwa Andes ho muri Amerika y’amajyepho, aho ibirunga muri uku kwezi kwa gatandatu byongeye kuruka ubudatuza.

Ubukonje aha hantu hafite rero ni bwo butuma uturemangingo twa bya bikoma tutikoramo ibyo umuntu yakwita ibyo kurya by’imena ku bimera. Mbese ni nka kwa kundi usanga gushyira inyama zidatese muri frigot bibuza kwikora kw’inyo muri zo. N’ibindi rero ni uko ni ko bibuza kwiremarema kw’ifumbire muri bya bikoma byavuye mu kirunga.

Birumvikana rero ko ahari ubushyuhe nko mu majyaruguru y’u Rwanda biriya bikoma biba ari umunsi mukuru ku bimera utirengagije abahinzi.

Ibi byigaragaza cyane mu gihugu cya Phillipines aho usanga muri iki gihugu cyabayeho ku bw’ibirunga byo munsi y’amazi byaharemye udusozi dukoze ibirwabyaho, basarura umuceri weze neza buri mezi 5, mu gihe bakabonye uriya musaruromu mezi 6 no kurenza.

DUKUZUMUREMYI NOEL
Umuseke.com

en_USEnglish