Digiqole ad

Impamvu atari byiza guhuza ibitsina mu irambagiza

Muri iyi minsi abantu baharaye cyane gushinga ingo bamwe batwite abandi bakabyara batararwubaka, ibyo bita “AVANCE” , uyu munsi twabegeranirije impamvu atari byiza guhuza ibitsina mbere yo kurushinga.

Kuba umuhungu wamukurura ntibishatse kuvuga ko agukunda
Kuba umuhungu wamukurura ntibishatse kuvuga ko agukunda

1. Kuba umuhungu wamukurura ntibishatse kuvuga ko agukunda

Umuhungu ashobora kuba akunda uburyo usa n’uko uteye, akumva mwakorana imibonano mpuzabitsina. Numara rero kumwemerera ko ibyo yifuza abigeraho azahita yumva ko yagufashe kandi nta kindi kigomba kwiyongeraho uretse kuryamana nawe gusa. Nuramuka rero utangiye kugenda ugabanya uburyo wamwitwaragaho uzabona umubano wanyu ugenda uyoyoka gahoro gahoro. Urumva rero ko nta mpamvu yo guhubukira kuba wahita uryamana n’umusore urimo kugutereta.

2. Iyo wihutiye gukorana imibonan ompuzabitsina n’umuhungu arimo kugutereta ahita abonako uri umuntu woroheje

Iyo ubimwemereye hakiri kare ngo agaciro yaguhaga kagenda gashira ndetse n’uburyo yakubahaga bikagenda bigabanuka mu gihe nyamara iyo mugitangira guteretana aba yarakubwiye ko azakubaha igihe cyose. Ariko mu gihe kiriya gikorwa gihise kiba mu buryo bwihuse uburyo yakubahagamo butangira kugenda bugabanuka umunota ku munota.

3. Niba ushaka kubaka umubano ukomeye ntuzite cyane ku byo umuhungu muri gukundana agushakaho

Ikintu ugomba gukora igihe umuhungu agutereta ni ukubanza ukamumenya neza, ukamenya imyitwarire ye ndetse ukanamenya niba agukunda by’ukuri, ubundi ibindi bikaza nyuma.

Ugomba nawe kwisuzuma ukabanza ukareba niba ntacyo byakubangamiraho igihe waramuka uryamanye n’umuhungu urimo kugutereta hakiri kare. Ugomba kubanza ukabitekerezaho hanyuma ibyo uzatekereza nibyo bizakubwira niba koko mugomba gukorana imibonano mpuzabitsina mu gihe cya vuba cyangwa niba uzabanza ugategereza. Ahangaha ushobora gufata umwanzuro ukavuga uti: “Nzaryamana nawe maze kumumenya, hashize amezi make cyangwa se twaramaze kurushinga”.

4. Iyo bibaye hakiri kare hari gihe utabona ibintu agukorera ahubwo ukibonera uburyo ameze mu buriri

Iyo wihutiye gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuhungu mugiteretana, hari igihe uhita utangira guhindura uko wamubonaga: aho kumubona nk’umuntu mukundana ugomba kukwitaho mu buzima bwa buri munsi ahubwo ukamubonamo undi mu muntu. Igihe uzaba umeze gutyo umubano wanyu ntaho uzagera.

Ibintu byo gukora imibonano mpuzabitsina si ibyo guhubukirwa ahubwo bisaba kubanza kwitonda, ugashyiramo ubushishozi. Umusore nakubwira yumva igihe cyageze ngo muryamane wowe uzajye umwihorera, ntiwite ku byo akubwira ahubwo nawe utekereze ufate icyemezo kikunyuze kuko kugendera ku byifuzo n’ibyiyumvo bye gusa bishobora kugukoresha ibintu udashaka. Niba ari umuhungu ugukunda by’ukuri azakomeza agutegereze.

Umuseke.com

38 Comments

  • Murakoze Umuseke.com mukomeje kutwubaka cyane.

    Muri abambere ku makuru meza no kubaka umubana wacu n’imiryango.

    Big up.

  • Muriganirira, ubu se ko ushobora kutaryamana nawe akaryamana n’abandi bamutera n’inda agashakisha uko ayikugerekaho! Fata ihene igihebeba. Ikindi avance ntacyo itwaye ahubwo irushaho kuguha isura nyayo y’ejo hazaza hanyu mwembi!
    Ikindi mutazi ni uko bituma umenya niba koko uwo mugiye kurushinga niba ari muzima cg arwaye! Tekereza kuzana umuntu ugasanga arwaye indwara yo guhwerera mu buriri, kwituma k’uburiri,kunyara kuburiri, gucuragura, gusakuza no kubyuka akazunguruka inzu ahebeba! Ibyo wabivumbura ute udafashe avance nibura mukabana icyumweru? Ikindi muzikuremo kuvuga ngo mbere tuzabanze tujye kwipimisha SIDA ntibihagije kugirango ugire urugo ruzira amakemwa!
    Ababyeyi baturaga byinshi ariko muzitondere ya mihango baba barabakoreyeho mukiri abana!!!!!

    • Bihorere wangu ngo ‘”Utazi ingumba akwa ishashi”

    • ewana jye ku giti cyange avance ni bon!! reba wamugani ugakorana ubukwe n’umuntu ukazasanga afite ibitsina 2(gabo na gore) jye aho nize hari umukobwa wari ubyibitseho!!! abakobwa nabo basiba guha ubonetse wese ariko iyo umuntu ubona afite gahunda uramuha wana!!! mureke bimwe bya kera bashyingiraga abantu uko bishakiye bakakuzanira ikimuga!!! avance muyubahe kabisa kuko yongera urukundo!!!!

  • kuki se muvuga ko ari umuhungu usaba umukobwa kuryamana nawe?hari n’igihe umukobwa abyisabira umuhungu,yakwanga akamwita ikigwari!ese ubundi mutabanje ngo mupime ko mukwiranye mwagera mu rugo ugasanga nk’umuhungu afite agapipi gato cyane umukobwa afite igipipi kinini gutera akabariro ntibishoboke?ubwo ntirwahita rusenyuka ko ari aho ruba ruzingiye?avance ntako isa!

  • Ndatangaye cyane kuba hari ugitekereza artyo ngo “Wamenya ute uwo mugiye kubana utamenye ko ari muzima,cyangwa afite nyababyeyi nini nangwa nto,”ubwo se mbaze iyo amaze kuguha bwatera kabiri ati ndatwite ijambo riza imbere sukwihakana iyo nda?
    Kucyi iyo amaze kuguha uhita umwanga ukagenda umutanga mubasore bagenzi bawe?
    Ese ko uvuga ngo Avance ninziza,niryari uba utarayiriye?mbisabire banza mwige kumenya guha agaciro Imana mumitima yanyu,mwubahishe Imana imibiri yanyu,muve mur ubwo busambanyi bubagusha mumuvumo.wihanganye ntiwagera kumunsi wogushyingirwa ukubaka neza?ahaaa!

    • so ufite inama nziza hahirwa uwo mubana cg muzabana uwiteka akomeze kukuba hafi yabaye abahungu sose bafite ibitekerezo nkibyawe ntekerezako ntawazongera gutinya gukunda kuko nkumukobwa iyo ufite ishuti mukaryamana umunsi umwe gusa igihe cyose muhuye umuhungu ntaba agukumbuye ahubwo abashaka ko mwiryamiragusa.gustyo ugasirara wibaza niba agukunda cg warabaye igikoreshoke ndoreko iyo aguhamagaye ikintu cyambere akubaza ni uzagarukaryari kusura ndagukumbuye wagirango nukugukumbura kundi reka nugukumbura kuryamana nawe so mukomeze kugira ibihe byiza

    • Ngusubize, rero wowe Dr Borgres. Hari ibyo witiranya no kubahisha umubiri. Kenshi na kenshi ingo zubakwa ntabwo zubakwa kubera abantu bakundanye zubakwa kuko abantu babona baabana mu nzu imwe! ikindi n’uko umwe aba afite icyo ashaka ku wundi! Bityo rero mbona byose biterwa n’uko babyumva kuko abantu ntabwo duhuza imyumvire. Niyo mpamvu gukundana abantu 2 nibo babigirana, bikaba biba byiza iyo bakoze ibyo babanje kumvikanaho neza kandi kagakoresha preservatifs, kuko kubana n’umuntu ubuzima bwawe bwose utanezerewe nta kibi nkabyo! Mu kumenyana nta na kimwe abantu bakagomye guhisha. Kandi mwibuke ko iyo umuntu ari guhitamo bimusaba kunyura henshi kdi kuri byinshi, nta mpamvu yo kuba imfungwa ku muntu mutari guhuza; niba wumva avance ari mbi uzahuza n’undi ubyumva uko, kdi niba wumva ntacyo igutwaye go ahead ariko uzi neza ko ushobora kuzinga film y’ubuzima bwawe; bityo lancer la pierre avec prudence parcequ’ele peut te retourner sur ta tete. Thanks!

  • Ubwo ni ubusambanyi gusa gusa !! Avance yerekana ko buri wese aba ari umusambanyi.Ubwo se ahubwo babanza kwipimisha SIDA ? akwanduje se kubera iraha ry’ umunsi umwe , ryatuma uzahora wicuza kugeza kabutindi (Sida) ikwirengeje ? Turetse na Sida, ni icyaha imbere y’Imana,kandi icyaha cyose gikurura umuvumo.

  • Murakoze kutugira inama. Nibyiza nubundi kugumana ubusugi bwawe kugeza igihe uzarushingira kuko uwo weretse ubwambure bwawe ntuzi neza ko ariwe muzabana

  • Baboshye mwemere!Hari igihe umukobwa abona ko ahari nataguha uramugabanyiriza icyizere agahitamo kwizirika igisasu akaguha!Ariko kandi hari igihe nawe ubwawe umuhungu utekereza ko iyo agukaniye abayihera abandi akakubeshya ko ari inyangamugayo imbere yawe nyamara si ko bimeze!Reka mbabwire agakuru numvise kandi kabayeho:Umukobwa yakundanye n’umuhungu ariko umukobwa akajya akanira uwo muhungu ku bijyanye n’iyo ngingo.Uknntu uwo mukobwa se yabicaga bigacika!Umunsi umwe nyamuhungu amenya ko umukobwa ajya gutanga ku bintu muri hotel iri hafi aha.Hanyuma umusore nawe arikokora ashaka udufaranga ajya muri hotel uwo mukobwa yajyagamo.Bamweretse ALBUM asangamo uwo mu kunzi we umukanira kakahava.Abwira ababishinzwe ngo bamuzanire uwo mukobwa arishyura ,baba bakoze ku rusinga aba araje .Umukobwa asanga ni umuhungu yabeshyaga ko akunda agira isoni ariko kubera ko kari akazi aza kwemera bararyamana.Bishatse kuvuga ko rero ntabwo wagakwiye kwizera umukobwa ngo ubwo agukaniye ngo ni inyangamugayo!

  • Merci Ganza bikubere byiza iwawe,washoboye kubonana na Muganga?byarakemutse?mbwira n’abandi bose ko kurya avance tout d’abord nubusambanyi kandi ntawe utabizi kuko ningaruka zivamwo ntawe utazizi.
    Sinanze urugo cyangwa urukundo rugirwa nababiri,ko uvuga utamenye kare ubusembwa buri kuriwe ko utabana nawe,ubwo wakundanye nawe ushaka gusambana gusa,kuko iyo wakunze neza,wubaha uwo mushuti wawe,kandi ntunifuza kuba hagira niki cyaba kuri we bitewe nawe.tekereza ya nda umuteye ukayihakana ibyo birababaza,agaciro umutesheje,abasuzuguritse.naho kuvuga ngo akenshi ngo umukobwa yagukunze akaguha ukanga akubwira ngo urikigwari.biramaze nanone uwo suwawe kuko navuze ko abakundana bahana agaciro kandi ntibiyandagaza,ntibihutira kuryamana,kuko baba bateganya kuzabana bakubaka bishimanye,mwubahishe imibiri yanyu kubwa kristo Yesu,Mutange ibiri yanyu ibe ibitambo byoswa.mutekereze neza ncuti zanjye.

  • Ndatangaye,ese iyo mumaze guhana niki gituma yanda uyanga?iyo amaze kuguha kuki utongera ngo umukunde cyane,uretse kumutaranga,ubuzi ko Gratien n’abandi,uziko statistique yerekana ko abakobwa 10,aba 2 muribo aribo bubuka bari sugi,nayo 70% bavanamwo inda kuko bazisamye nyuma bagahindukwa nabasore,80%y abasore barya avance mbere yuko bashaka kandi 5%nibo bubaka bakiri imanzi.none nawe uracyari murayo,niba utarashaka tuza wihangane urebe ko Imana itakunezeza,

  • Ikibabaje ni ukuntu uha umuhungu kugirango urukundo rukure yarangiza agahita agukatira kdi wari uzi ko wubatse urukundo gusa kwifata biragoye mu rukundo ariko ni ukugerageza.

  • Ibyo bintu nibyo byeze gusa Kumenya Imana nibyo bya mbere kd Imana atariyo ikubakiye wabera amaso ubusa,reka itwubakire ibindi byose mubireke.

  • INKURU Y’URUKUNDO NYARUKUNDO

    Sha njye ndumuhungu ariko Inama nagira bashiki bacu muribibihe hariibigeragezo byinshi cyane cyane murukundo.
    Inama nabagira rero mushishoze murebe koko umukunzi nyawe, Harumuvugabutumwa winararibonye witwa Pastor Esra MPYISI yaravuze ati Imana yaduhaye ubwenge bwo kumenya ikibi n’ikiza biragoye cyane ko Umukobwa cg Umuhungu yabana n’umukunzi we igihe navuga kirekire( Urugero: Umwaka 1) ataramenya koko ko amukunda cg se ari Serieux,byaba bitangaje kuba wakwemerera umuhungu cg Umukobwa kumwambarira ubusa mutaramarana n’amezi nka 6 mukundanye cg se mutarajya kwiyerekana ku babyeyi, wenda da birashoboka ko ibyo byanabaho ariko umwe murimwe ntarukundo afitiye mugenzi we, ariko se wowe ni gute wayoberwa umuntu ukubeshya n’ukubwiza ukuri usibye ko Irari ry’iki gihe ryarenze Isari!!!! Ikindi nitanze ho urugero umuntu ugukunda niyo murihamwe urabibona no mu maso cg mu magambo.
    Ikindi kibabaje nuko abakobwa b’iki gihe mumbabarire ariko si bose bakunda ababashuka kurusha abababwiza ukuri uti gute? Abahungu bashukana nanjye nd’umuhungu mutagira ngo nukubasebya, barangwa n’utugambo twiza twuzuye kwirarira akenshi ibyo babikora kubakobwa bumva ko wenda mubisanzwe batapfa kubemera kugira ngo babemere rero bagomba kwiha cg se kwishira mu rwego batarimo, Harumunyabwenge wavuze ati? hokugira ngo wishire mu rwego rukomeye utarimo ibyiza nuko wakwishira mu rwego rwo hasi noneho abantu bakazatungurwa no kukubona muri rwa rwego rukomeye batagukekeraga.
    Nsoza ndagira ngo nibwirire abakobwa bashiki bacu buriya n’abana beza cyane iyo bakunze baba bakunze ariko nanone bagira defaut mbi cyane yo kugendera ku magambo bashiki bacu mbagiri inama ko mwajya muba Pratique ho kuba Theorique cyane.
    Mbahe urugero rwambayeho nakunze umukobwa nyabyo urukundo rwukuri pe tumaranye hafi nk’umwaka kuko namukundaga nyabyo namwizera nawe abibona musaba ko twahuza urukundo kuko njye numvaga aho bigeze tumaze nko kuba abagore n’abagabo mu by’ukuri ntanubwo byarugushaka kuryamana comme plaisir plutot c’etait comme prouve en Elle (ma copine) la confiance qu’elle avait en moi, yarabyanze ndamureka pe ariko bitewe nuburyo namukundaga nuburyo namwubahaga numva mbaye etonne cyane, ntekereza uburyo harabandi bakobwa twabanye bisanzwe ariko nabonaga mbasabye kuryamana batatindiganya bintera kwibaza niba uwo nita umukunzi wanjye reellement aribyo cg naba nibeshya cyane.
    Hashize quelques jours ndamuhamagara presque 3 jours telephone atayifata mpamagarishije iya mon collegue numva araifashe mpita nyiha collegue wanjye ngo bavuganye, natangajwe cyane nuko bavuganye gake collegue wanjye ahita amukupa undi aramuhamagara plus de 2 fois Imagine kwanga kwitaba ton copin ukagira amatsiko yo kwitaba no guhamagara umuntu utazi survous plait!! kuko namukundaga nahise numva ko nibeshye ndamusezerera bien sur nkuko mubizi cg se nkuko bateye abakobwa bakunda gukundwa cyane kubera ukuntu namukundaga yananiwe kubyakira, byumvikane ko ntawundi yarikuzabona umufata nkuko namufataga yaranyinginze ariko nkuko natangiye mbivuga ngo abakobwa bagira defaut bihariye nabahungu nuko iyo umuhungu yakubwiye ngo birarangiye biba birangiye niyo wagira ute biba byarangiye, ariko kuko namukundaga Urukundo nyarwo namusabye ko yambera inshuti isanzwe kuko byarikungora kubaho ntavugana nawe cg ntamusura ariko ibijyanye na amour byari byanshizemo burundu.
    Kijyanye na Avance rero birumvikana ko aricyaha ariko bitewe na niveau mugezeho y’urukundo mwabikora pe, kuko harigihe abantu bakundana bakagera kuri niveau ingana cg se iruta niyabashakanye ugasanga bizerana kurusha abarushinze icyogihe niyo mwatandukana ikibazo ntabwo cyaba kuko mwaryamanye ahubwo ikibazo gikomeye gisigara mutwe, ikindi niyo mwaba mutararyamanye ababazi baba bazi ko mwabyirirwagamo usibyeko kubimenya ataribyo byo wenda atarikibazo.
    Ariko gutandukana kwabantu bakundanye by’ukuri ingaruka nini iba mu kwakira ko uwo mwakundanye mushobora gutandukana koko!!!
    Haribenshi bananirwa kubyakira niyo yazashaka undi ariko akaba yarakunze rimwe na rizima agasha uwo wundi kugira ngo yitwe ko afite umugabo ariko mu by’ukuri ntarukundo akigira.

  • Eh nanjye kabisa ndi umukobwa ariko dukundanye numuhungu tukamarana umwaka atarabasha kunyemeza ngo muhe avance nabona ko ari ikigwari!!!!!!!!

  • Murakoze kuduhugura,inkuru nk’izo zirakenewe uretse ko byamaze kurenga inkombe kuko ubu bisigariye ku bana batarageza ku myaka 14

  • Yego rata Urukundo rwubakiye ku Cyizere(Confiance)

  • Kandi bakobwa bashiki bacu Murebe kure mumenye gushishoza harabahungu bakunda kandi bari serieux.
    kimwe namwe bahungu abakobwa bari serieuse bariho ntimukangwe n’ikimero ngo mumere amahembe kubera la beaute, ahubwo mushake la bonte.

  • AHA IKIMERO KIRI HANZE AHA,YEWE GERA KWA RUBANGURA NAWE WIHERE IJISHO!!! NTIBIZOROHA NUKURI KANDI N’INKUMI ZISIGAYE ZIFITE UBUNTU BUTANGAJE!! ESE AMAFUTI YOSE AKORWA NABANDE KO KUCYUMWERU USANGA INSENGERO ZUZUYE ABAYOBOKE NTAWASIGAYE!!

  • Nshuti zanjye,ndavuze nti Avance ni icyaha cy ubusambanyi,kandi n’Imana itihanganira,nkajye uri muri département Médicale,hari igihe ubona une fille de 20ans aje ati ndatwite kandi sinifuza kubyara iyinda,ngaho nawe mbwira nibyo bizima se?wamubaza uti kuki utayishaka?ati nyirayo yarantaye kandi sindi tayali kumurera,ngibyo ibyo mushaka,izo cas duhura nazo izitavugwa ninyinshi.ubwo ikizima cya Avance n’iki basore namwe nkumi?Reka duhe Imana itwemeze uko dukwiye kwitara,uzi mubanye neza muri na Vierge?ntako bisa rwose.ngaho mubeho!

  • uzakwegera uzamuryohereze. mugomba kwiga kuryoshya naho ibitsina bikahuye bigomba gukora icyo byaremewe.

  • AVANCE NTAKIBAZO IYO UMUFITEHO GAHUNDA BYONGERA IKIZERE MUFITANYE.

  • burya couple niyo yifatira umwanzu kuri avance. Gusa nagira inama abakobwa .kubanza bagashishoza ,bakareba niba hari urukundo nyarwo.gusa avance ni nziza iyo mwabiganiriyeho kandi mwikingiye. Kuko muri iki gihe hari indwara nyinshi zandurira aho hantu.mutange avance ntakibazo mwabitekerejeho

  • Ariko se Ignace we!burya uhaye uburenganzira ngo ko couple yabyumvikanyeho ijye itanga avance,nizingahe zatanze avance bwacya zigatongana bigashyira zikavana,ntiziba zanyuze kwa Exécutif na Pasteur?jye ndavuga ngo mwankumi na abasore mwakwihanganye mukubaka neza,hakugira ngo mwiteshe agaciro.

  • erega njye sinumva icyo umuntu yita avance icyo aricyo kuko yakabaye avance mukoranye rimwe mukarekeraho mukazongera mwashakanye kandi rero ntibishoboka kuko il n’y a que le premier pas qui coute!kuko ntiwaha umuntu rimwe ngo uzamwime ubutaha kabisa soit uba wararyohewe cg se ushaka kuvumbura ibitaragenze neza ngo nabyo ubigereho urumva rero ko ikiruta ni ukureka gutanga iyo avance ubundi mukazakorera rimwe mugeze mumago kuko icyo nzi neza cyo ni uko abantu iyo bamenyeranye ibintu bihinduka ahasigaye umuntu agatangira kwifuza ahandi nabashakanye burya bacana inyuma batabitewe nuko badakundana oya baba bakundana ariko harabayeho kumenyerana kandi uziko iyo uhora mumwenda umwe ugera aho ukumva uwurambiwe utagishaka kuwambara.

  • Icyo navuga cyo iyo umaze igihe kirekire wambara umwenda umwe urawuhararukwa ukifuza undi utarambara mbibona cyane ko abahungu iyo mumaze kuryamana aguca amazi kuko benshi nicyo baba bashaka ariko iyo utazi uburyo umwenda umeze aho ukugera,uko ungana ndetse nuko ukubereye mugihe ukiri mububiko uhora uwufitiye amatsiko umunsi uzaba uwambaye nibwo ukora ibishoboka byose kugirango uzawambare utazatwarwa n’undi.Mbona AVANCE atari ngombwa nubwo bijya byirengagizwa.Murakoze.

  • Mbaje kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Imana. burya gufata avance nibyiza kuko harigihe ushobora kumushyira mu rugo utabanje kumuverfiya ubundi ukazasanga waratuburiwe urugero hari umukobwa nabonye yarahiye ikibero cyose imagine kabisa

  • NGO KWIHANGANA !!! IGISINA NIDANGE MUJE MUSIGEHO N’ADAMU NA EVA BYARANZE BARABIKORA NKANSWE TWE !!! AVANCE NINGOMBWA PFAKUBAMWABYUMVIKANYEHO. NAHO UWAGENZEWENYINE ABARA IRYO ASHAKA!!! DONT JOCK WITH WOMEN ASHOBORA KUGUKANIRA WAGERA HIRYA UGASANGA BAMURYA TOO!!! BASORE MWITONDE ABAGORE NI HATARI!!!

  • Avance ni icyaha. Naho impamvu murimo gutanga zose ni amarangamutima gusa ashingiye ku irari ry’umutima w’umwana wumuntu. Nukiranukira Imana kandi ukayishimira, nayo izaguha ibyo umutima wawe usaba, harimo n’abakobwa n’abahungu beza badacuragura cyangwa ngo bahebebe nk’ihene.erega niba tuzi ibyiza kandi tukanabyiyifuriza,ni gute Imana yabiremye itabizi kurushaho ndetse ngo irusheho kubiha abayikiranukira.Mu isi y’ababaho mutegereze Uwiteka.

  • Muraho mwese, nange ndabona avance aringombwa ariko mugihe cya ngombwa.wowe kundana n’umuntu, hanyuma numara kumwiyumvamo, ubona igisigaye arukubyereka abandi, ubanze umurambagize no kuri iyo ngingo.iyo urambagiza ntaho usiga, ko uba utarambagije uwapfuye ijisho? Ubwose utarambagije nahahandi ugasanga ntakantu namba yigirira? Nge nimara kumutoranya mubandi naho nzaharambagiza. Bivuze ko nzayirya!!…

  • Yewe nasomye byinshi,ndi jeune marié de 1ns n’igice,arko nshimimana ko ntarashaka sinakundanye n’abahehesi.kandi umugabo nashatse twari tumaranye5ans,ndamukunda,kandi nawe nziko ankunda,namwe mutararushinga ndabibifurije,bakobwa mwihe agaciro.murakoze

  • Nukuri kwifata nibyiza,kuko iyo wifashe imana iguhemba neza.uzi kugira urugo rwiza?ni paradizo nto yo mw’isi.

  • Arko rero nimutanga ibitekerezo mujye mwibuka ko twambay’umubiri,turwana n’imyuka itaboneka,mbese n’urugamba.kandi nziko harabatanga avance,bakundana bagashakana,bakanasazana,sinzi niba harabo duhuza kuriyi sujet.murakoze

  • HI Doctor Bôrgres
    Nukuri Immana ikurinde kandi ukomeze uyivu
    gire,uyikorere uko ubishoboye,rwoe numva
    nkwishimiye kubera ukuntu wubaha Immana
    Sawa lero Uwiteka akuragire kandi agutete
    she.bye

  • Mugire amahoro y’Imana ibitekerezo byanyumwese ni mubuhuze nibya Dr mazetwubake umcyu nyarwanda kuko hanze aha nihabi ndacyiza ca vance harimo ibibazo gusa usanga umukobwa muryamanye rimwe akakugerekaho kabutindu ngaho imanza zaburimusi ngo wamute Inda ni bginshyi basore mwefate muzabane na bisezerano ni nabgo iMANA Idusaba uzakwita ikingwari uzamureke uwosuwawe uzakwita umunyamurav’arahari Imana ya ramuteguye mugire amaho.

  • Byanze bikunze,numvise hari uwavuze ko har’abarya avance bakundana urukundo nyarwo ndetse bakabana bakanasazana,n’ukuvugako bikurikiza uko abantu baba bakeneye kurushinga n’uburyo bagomba kurushingamo

Comments are closed.

en_USEnglish