Imodoka ya Perezida Kenyatta yari yibwe yabonetse muri Uganda
Imodoka ya President wa Kenya Uhuru yari yibwe ku wa Gatatu washize ubu ngo yabonywe i Tororo muri Uganda.Police yavuze ko yabonye imodoka yo mu bwoko BMW 735 ya President Uhuru iparitse abantu bayibye bayitaye ngo kubera ko bakekaga ko bari guhigwa.
Umukuru w’Ibiro by’ubushinjacyaha muri Polisi ya Uganda Peter Mabeya yagize ati: “Twari dufite amakuru ko iyi modoka iparitse muri Tororo nyuma y’uko yari yavanywe muri Kampala”
Yongeyeho ko hari abantu babiri bafashwe bakekwaho kwiba iyi modoka, ubu bakaba bari kubazwa na Polisi.
Iyi modoka yibwe ku wa Gatatu yafatiwe muri Uganda nyuma y’uko hari amakuru atanzwe n’abaturage avuga ko iyi modoka ishobora kuba yarambutse iri muri Uganda.
BMW 735 yabanje gucishwa mu igaraje ahitwa Nakuru babanza kuyihindura byo kuyobya uburari mbere yo kuyambukana Uganda.
Itsinda rya ba maneko bo muri IntelPol no kwa President Uhuru Kenyatta ryarambutse rijya muri Uganda kugira ngo babone uko bafata iriya modoka.
Mu bafashwe harimo abakanishi bo muri Nakuru Mechanic, umwe muri bo yitwa. Aggrey Odhiambo yafashwe muri iyi week end. Uyu mugabo kandi ngo yafatanywe imbunda yari abitse muri ririya garage.
Odhiambo ahakana uruhare rwose, ariko ubushinjacyaha bwo bwemeza ko nawe agomba gukuririkiranwa kuko yafatanywe imodoka ya President wa Kenya kandi bibujijwe cyane.
Imodoka ya President wa Kenya yibwe umwe mu bashoferi be wari wayitahanye iwe ku wa gatatu washize.
Standard Digital
UM– USEKE.RW