Digiqole ad

Imiyoborere mu Rwanda yazamutseho +8.7, rwinjira mu bihugu 10 bya mbere muri Afurika – IIAG report

 Imiyoborere mu Rwanda yazamutseho +8.7, rwinjira mu bihugu 10 bya mbere muri Afurika – IIAG report

Ibihugu byasubiye inyuma (umutuku), u Rwanda mu bihugu byazamutse mu miyoborere.

Raporo nshya y’Umuryango “Mo Ibrahim Foundation” ku miyoborere muri Afurika mu myaka 10 ishize, iragaragaza ko muri rusange imiyoborere yazamutseho 1%, gusa imiyoborere mu Rwanda yo yazamutseho 8.7%, bituma rwinjira mu bihugu 10 bya mbere ku mugabane wa Afurika bifite imiyoborere myiza.

Ibihugu byasubiye inyuma (umutuku), u Rwanda mu bihugu byazamutse mu miyoborere.
Ibihugu byasubiye inyuma (umutuku), u Rwanda mu bihugu byazamutse mu miyoborere.

Iyo raporo ihuza amakuru yo mu myaka 10 ishize, iragaragaza ko ibihugu 37 bituwe na 70% by’abatuye Afurika byazamutse mu miyoborere muri rusange, byatumye muri rusange imiyoborere muri Afurika izamukaho 1% muri iyi myaka 10. Ni byiza kuko itasubiye inyuma, n’ubwo hirya no hino muri Afurika hari ibibazo binyuranye.

Mo Ibrahim atangaza ku mugaragaro iyi raporo, yashimiye ibihugu byazamutse ku buryo bushimishije mu myaka 10 ishize nka Côte d’Ivoire yazamutseho 13.1, Togo yazamutseho 9.7, Zimbabwe yazamutseho 9.7, Liberia yazamutseho 8.7, n’u Rwanda rwazamutseho 8.4 ari narwo rwonyine muri ibi bihugu rwahise rwinjira mu bihugu 10 bya mbere muri Afurika. Umwaka ushize wa 2015 rwari ku mwanya wa 15, n’amanota 61.5.

Uko ibihugu bya mbere bikurikiranye.
Uko ibihugu bya mbere bikurikiranye.

Ibihugu nka Ghana yamanutseho 2.1, na Afurika y’Epfo yamanutseho 1.9, n’ubwo imiyoborere yabyo yasubiye inyuma, biracyari mu bihugu 10 bya mbere muri Afurika.

Iyi raporo ikorwa hagendewe byiciro bine (4) bikuru “Safety&Rule of  Law (umutekano n’ubutegetsi bugendera ku mategeko), Participation& human rights (uruhare rw’abaturage n’uburenganzira bwa muntu), Sustainable economic opportunity (amahirwe y’iterambere rirambye), Human development (guteza imbere abaturage).”

Muri rusange, Ikiciro cy’Umutekano n’ubutegetsi bugendera ku mategeko nicyo cyonyine cyasubiye inyuma, cyamanutseho amanota 2.8 mu myaka 10 ishize.

Mu mwaka wa 2015, bibiri bya gatatu by’Abaturage ba Afurika babarizwaga mu bihugu bifite ibibazo by’umutekano n’ubutegetsi bugendera ku mategeko.

Iyi raporo igaragaza ko ikiciro cya “Accountability” aricyo kiri hasi cyane muri Afurika ku manota 35.1. Mu gihe, ibijyanye na Ruswa no gusiragiza abaturage mu biro (Bureaucracy) byamanutseho -8.7 mu myaka 10 ishize.

Bibiri bya gatatu by’umugabane wa Afurika, bifite 67% by’abatuye umugabane wose byasubiye inyuma mu bijyanye no kwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo.

Ku rundi ruhande ariko, 78% by’Abanyafurika batuye mu bihugu byazamutse mu kiciro cy’Uruhare rw’abaturage mu miyoborere n’uburenganzira bwa muntu, byazamutseho amanita 2.4.

Ibi bishingiye ahanini buringanire bw’ibitsina byombi bwazamutseho 4.3, uruhare rw’abaturage rwazamutseho 3.0, mu gihe uburenganzira bwa muntu bwamanutseho 0.2. Ibihugu bitandatu mu 10 bya mbere, byasubiye inyuma mu miyoborere muri iyi myaka 10 ishize.

Urutonde rwose rw'uko ibihugu bimwe byazamutse mu majwi, ibindi bigasubira inyuma.
Urutonde rwose rw’uko ibihugu bimwe byazamutse mu majwi, ibindi bigasubira inyuma.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ni ukubeshya kurandura imyaka y’abaturage kuniga democracy
    niyo miyoborere myiza?

  • wapiiii muratubeshya biterwa nicyo mwita imiyoborere

  • waouh, ibikorwa byiza bya Paul Kagame bitugize indashyikirwa mu mahanga, bravoooooooooooo

  • ibyo rero uzagende ubibwire abakoze ubwo bushakashatsi kuko si reta yurwanda yivuze ibigwi

Comments are closed.

en_USEnglish