Digiqole ad

Imitima ntiri hamwe ku bahanzi 10 bari muri PGGSS5

 Imitima ntiri hamwe ku bahanzi 10 bari muri PGGSS5

Uku niko igitaramo cya nyuma giteganyijwe kuba

Nubwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribaye ku nshuro ya gatanu, abahanzi bose uko ari 10 imitima ntiri hamwe ahubwo buri umwe aracungana n’undi ku jisho.

Uku niko igitaramo cya nyuma giteganyijwe kuba
Uku niko igitaramo cya nyuma giteganyijwe kuba

Ibi ngo ahanini biraterwa nuko iri rushanwa ryagaragaje itandukaniro n’andi yose uko ari ane yaribanjirije aho byagezaga mu gihe cyo gutanga ibihembo hari umuhanzi uhabwa amahirwe menshi kurusha abandi.

Mu bitaramo bya Semi live bigera kuri 12 byagiye bibera mu Ntara, nta muhanzi n’umwe runaka wavuga ko yarushije abandi cyane kwitwara neza. Bityo no muri bine bya full live byaje kugaragara ko bose banganya amahirwe.

Bamwe mu bahanzi batangarije Umuseke ko nta n’umwe uteye ubwoba abandi kuko ahubwo hashobora kuzatungurana izina ritahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Abahanzi bose uko ari 10 barimo, Dream Boys, Jules Sentore, Knowless, Rafiki, Active, Paccy, TNP, Bruce Melodie, Bulldogg, TNP niko bahabwa amahirwe yo kuba bakweguka iri rushanwa.

Gusa bamwe mu bakurikiranye ibitaramo byose by’iri rushanwa, bakaba baragiye baha amahirwe abahanzi nka Bruce Melodie, Knwoless na Dream Boys kuba baryeguka.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Kanama 2015 kuri Stade Amahoro i Remera nibwo hazatangazwa umuhanzi uzeguka iri rushanwa aho azahabwa miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku nshuro ya mbere muri 2011 iri rushanwa rikaba ryaregukanywe na Tom Close, muri 2012 ryegukanwa na King James, muri 2013 riza kwegukanwa na Riderman, mu mwaka 2014 ryegukanywe na Jay Polly. Ubu muri 2015 ninde muhanzi ukwiye kwegukana iri rushanwa?

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Dream boyz !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Bruce melody number one forever guma guma niyawe

  • Ntibyumvikana uburyo umuterankunga ahora ahemba buri gihe ucuranga ku giti cye. Now, Bralirwa nigarure motivation no ku baririmba mu ma groups si non harimo corruption. Dream Boys ifite akamaro ku kunezeza no gufasha imbaga y,abanyarwanda kandi barajijutse, bafite uburere.

  • Bruce melody akwiye PGGSS 5 100%

  • igikombe nicya Dream boys batabereye,mutubwire nisaaha bazatangiriraho irushanwa.

  • Butera aragikwiye, kuko ntabwo abagabo aribo bazajya bahora bagitwara

  • party wll b hot kbsa

  • knowless n’icyawe kabisaa love you to match

  • Knowless nukuri uragikwiye nibakiguhe witahire waragikoreye Knowless oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish