Digiqole ad

Imisoro yafasha uturere

Imisoro iteganywa n’amategeko yafasha uturere mu kwegereza ubuyobozi abaturage, Imisoro yose iteganywa n’amategeko, ikusanijwe nk’uko bikwiriye byatuma uturere tugira ubushobozi bwo kwihaza, haba mu guhemba abakozi no kwikemurira ibibazo bitandukanye kandi n’umutungo w’igihugu ukiyongera. Ibi ni ibyavuzweho kuri uyu Wagatanu taliki 3 Kamena 2011, ubwo abakozi b’uturere twose n’umujyi wa Kigali bashinzwe kwakira imisoro basozaga amahugurwa, bari bamazemo iminsi 10 mu karere ka huye.

Bamwe mubari bitabiriye aya mahugurwa
Bamwe mubari bitabiriye aya mahugurwa(photo umuseke.com)

Abakirizi b’imisoro mu turere bateguriwe amahugurwa na minisiteri y’imari n’igenamigambi, k’ubufatanye n’ibindi bigo bitandukanye  birimo n’ikigo k’igihigu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, mu rwego rwo kubongerera ubushobozi, kunoza iyakira ry’imisoro ku rwego rw’uturere n’umugi wa kigali no gusobanukirwa amategeko agenga imisoro ku rwego rw’igihugu ndetse n’imisoro yeguriwe uturere.

IZABIRIZA Jeanne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo, avuga ko kwinjiza imisoro yose iteganywa n’amategeko, bizafasha uturere muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage. IZABIRIZA yakomeje agira ati :“bazafasha kugira imikorere myiza mu turere n’umusaruro mwiza, kandi n’amakosa yajyaga agaragara mu kugenzura umutungo azagabanuka.”

Abakirizi b’imisoro mu turere, ubundi bahura n’imbogamizi zo kutagira ibiro bakoreramo byihariye, kutagira itumanaho ryabafasha kugera ku basoreshwa ndetse n’ubumenyi budahagije usangana bamwe iyi bagitangira akazi. GAKWERERE John, umwakirizi w’imisoro mu karere ka Bugesera avuga ko gusangira ibiro n’abandi bakozi, bishobora gutuma ubura impapuro kandi ukaba wanabifungirwa kandi ko n’ubumenyi buba bukenewe ku bakozi bakimara gutsinda ibizamini. Agira ati :“umukozi amara gutsinda ikizamini, bagahita bamuha urufunguzo. Ariko kubera ubumenyi buke ugasanga yabuze icyo akora.”

Icyakora na none kugira ubumenyi ntubukoreshe ntacyo byungura. Ahubwo buke uzi ushobora kubukoresha, umusaruro uvuyemo ukaba ariwo uhesha agaciro  ubumenyi ufite. MUSHABE Richard, umukozi wa minisiteri y’imari n’igenamigambi avuga ko abantu bashobora kutita kubyo uzi, ariko iyo uburetse ko ibyo uzi bifite umumaro, barushaho kubyitaho. Agira ati :“si ibyo uzi biba bifite agaciro, ahubwo uko ubikoresha nibyo bifite agaciro.”

Muri iki gihe kandi abaterankunga ngo ntibagishaka gufasha nk’uko bari basanzwe babigenza. RUGAMBWA Liliane, umuyobozi w’ikigo  gitanga amahugurwa gishamikiye ku kigo k’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, avuga ko ikiriho ari ugukorera hamwe kugira ngo imikorere ibe myiza. Ati :“ibyo tubaha ni ubushobozi kandi kubikora ni ugusenyera umugozi umwe.”

Mu ntara y’Amajyepfo, akarere ka Kamonyi ni ko kaza ku mwanya wa mbere mu  kwinjiza imisoro, hagaheruka akarere ka Gisagara.

NGENZI Thomas.

Umuseke.com

en_USEnglish