Imishinga myiza mu ikoranabuhanga tuzayitera inkunga- Min Nsengimana
Ubwo yafunguraga inama izamara iminsi itatu ihuza urubyiruko rwaturutse mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza muri Africa, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikiranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yabasabyegukorana ingufu bakazana imishinga y’ikoranabuhanga ikoze neza bagaterwa inkunga.
Muri iyi nama igamije kungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo urubyiruko rukomeze guhanga imishinga myiza mu ikoranabuhanga, abayitabiriye basabwe gutekereza kure bakarema imishinga izana ibisubizo ku bibazo by’abatuye ibi bihugu by’umwihariko u Rwanda.
Umwe mu rubyiruko wari muri iriya nama ukomoka mu birwa bya Maurices, Reibye Shahil yabwiye Umuseke ko ubusanzwe ikoranabuhanga rishobora gutanga ibisubizo ku bibazo byinshi.
Kuri we ngo iriya nama izaba urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku buryo buriho mu ikoranabuhanga bwatuma bakora imishinga izana impinduka nziza mu iterambere ry’ibihugu byabo.
Ibi kandi abihuriyeho na mugenzi we wo muri Kenya wemeza ko u Rwanda ari ahantu heza ho kwigira uko ikoranabuhanga ryateye imbere mu nzego nyinshi.
Yagize ati: “ Hano mu Rwanda mwateye intambwe igaragara mu ikoranabuhanga mu rubyiruko kandi ibi byari ngombwa kubera ibikorwa remezo mufite muri uru rwego.”
Iyi nama ngo izamusigira isomo rigaragara rishingiye ku byo abandi bagezeho bizamufasha guhanga udushya namara kugera iwabo.
Ibigo bitandukanye byiga uko ibihugu bya Africa bikoresha ikoranabuhanga cyane cyane mu itumanaho byemeza ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya mbere byateye imbere muri uru rwego.
Gusa haracyakenewe byinshi kugira ngo iri koranabuhanga rigere mu cyaro kandi rize risubiza ibibazo by’ibanze Abanyarwanda na benshi mu batuye Africa bahura nabyo.
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW