Digiqole ad

Imirenge SACCO izajya itanga inguzanyo.

Mu gihe zimwe muri koperative umurenge SACCO zakunze kuvugwamo ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo n’igihombo, bamwe mu bayobozi ba SACCO mu turere dutandukanye tw’intara y’uburengerazuba n’iy’amajyepfo bahawe amahugurwa ku gutanga inguzanyo.

Kuwa 17 Werurwe nibwo mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo abanyamuryango ba koperative umurenge SACCO 16 zo mu ntara y’uburengerazuba n’amajyepfo ziherutse guhabwa na banki nkuru y’igihugu ibyangombwa byo gutanga inguzanyo basoje amahugurwa. Abahugurwaga bakaba ari abashinzwe kuzajya batanga inguzanyo muri koperative umurenge SACCO bahagarariye.

Muri aya mahugurwa yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, amwe mu masomo bareberaga hamwe nk’uko twabitangarijwe na ba nyir’ubwite akaba ari ajyanye n’itegeko ry’amakoperative, irigenga ibigo by’imari iciriritse ndetse na politiki yo gutanga inguzanyo.

Zimwe muri koperative umurenge SACCO zigiye gutangira gutanga inguzanyo ku banyamuryango bazo nyuma y’uko zakunze kuvugwamo ibibazo by’abakozi bazo hamwe na hamwe usanga badafite ubumenyi buhagije, inyerezwa ry’imitungo ndetse n’aho zimwe muri izi koperative zikorera hatujuje ibyangombwa. Abari bitabiriye aya mahugurwa baganiriye n’umuseke.com badutangarije ko bene ibi bibazo byakunze kugaragara gusa ngo ubumenyi bahawe bukazabafasha gukemura bimwe muri byo.

Hakizimana Emmanuel yatubwiye ko akuriye komite ngenzuzi ya SACCO y’umurenge wa Kageyo mu karere ka Ngororero. Yagize ati « Hagiye hagaragara ibibazo bya ba bihemu bakanyereza imitungo ya za SACCO ariko muri aya mahugurwa twakuyemo ubumenyi bwadufasha kuzicunga neza kandi tumaze kumenya neza ko ariya mafaranga ari ay’abaturage tuba tugomba gucunga ; tugatanga inguzanyo kandi tukazikurikirana.»

Nubwo koperative umurenge sacco zikomeza kugenda zihura n’ibibazo bitandukanye birimo no kuba hari bamwe mu baturage bakunze kwinubira guhatirwa kuzibitsamo, Mukakarangwa Francoise, umukozi ushinzwe iterambere ry’imirenge SACCO mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative avuga hari bimwe muri ibi bibazo abanyamuryango bazo bakwiye kwikemurira ubwabo. Yagize ati « SACCO ni koperative, abanyamuryango bazo bagomba kuziteza imbere bakanishakira uburyo bwo kubona ahantu ho gukorera, ntawakirengagiza ko zikiyubaka kuko nta gihe kinini ziramara ariko hari ama SACCO yamaze kwiyubakira aho akorera. Kuba abashinzwe gutanga inguzanyo muri aya makoperative babanza guhugurwa ni kimwe mu bitanga icyizere ko abaturage zashyiriweho zizabafasha kwiteza imbere mu buryo bw’imishinga kuko bari bamaze iminsi batanga ubwizigame.»

Kuva mu mwaka w’i 2009 koperative zo kubitsa no kugurizanya Umurenge Sacco zitangiye, izigera kuri 224 zimaze kubona ibyangombwa bya banki nkuru y’igihugu bizemerera gutanga inguzanyo aho nk’uko bisabwa zigomba kuba zifite umutungo wa miliyoni nibura 10. Izitaragera kuri uru rwego zicyakira ubwizigame bw’abanyamuryango zo nk’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative kibitangaza ngo si uko zititabiriwe. Ngo byagiye biterwa n’imiterere y’imirenge ziherereyemo aho usanga nta bikorwa bihari byinjiza amafaranga ku baturage.

Johnson Kanamugire

Umuseke.com

 

 

en_USEnglish