Imikino yo kwibuka Rayon Sports na La Jeunnesse ku mukino wa nyuma
Remera – Amarushanwa yo kwibuka abakinnyi n’abakunzi ba siporo muri rusange bazize Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994,mu mupira w’amaguru amakipe ane yabaye aya mbere yahatanye none kuwa 05 Kamena 2013 kuri Stade Amahoro. Amakipe ya Rayon Sports na La jeunesse nizo zabonye tike yo gukina umukino wa nyuma uzaba kuwa gatandatu.
Imikino yatangiye saa saba z’amanywa ikipe ya La Jeunnesse ihatanaga n’ikipe ya Police FC, amakipe yombi akaba yaje kunganya 0 – 0 nyuma y’iminota 90 y’umukino nuko hitabazwa za penaliti, La Jeunnesse ibasha kwinjiza 5 kuri 4 za Police FC iyi iba ivuyemo.
Umukino wa kabiri wahuje Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiona na Mukura VS zombie zo mu majyepfo y’u Rwanda.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2 kuri 1 cya Mukura.
Ibitego bya Rayon Sports byinjijwe na Niyonshuti Gad bakunze kwita Evra n’umutwe ku mupira uvuye muri corner, icya kabiri gitsindwa na Kambale Salita Gentil byose byinjiye mu gice cya mbere.
Igitego cya Mukurua cyinjiye mu gice cya kabiri gitsinzwe na Mugabo Gabriel, iki gitego kikaba kitavuzweho rumwe kuko kinjiye nyuma yuko uyu myugariro wa Mukura, unashakwa na Rayon Sports, yari amaze kugonga mu kirere umunyezamu Nzarora Marcel wa Rayon wafataga umupira.
Muri iki gice cya kabiri, ikipe ya Mukura ikaba yakinnye neza cyane kurusha Rayon Sports, ndetse inabura amahirwe menshi yo kwinjiza igitego cyo kwishyura bibiri yari yatsinzwe mu gice cya mbere.
Rayon Sports yakinaga idafite abakinnyi bayo nka Abuba Sibomana, umuzamu Bikorimana Gerard, Hategekimana Aphrodis n’abandi bari mu mavubi hamwe na Fuad Ndayisenga ubu ubarizwa Dubai.
Iyi mikino ikaba yarateguwe ku bufatanye hagati ya RGB, Komite Olempike y’igihugu, CNLG, na Minispoc ndetse na FERWAFA itsanganyamatsiko ikaba ari “twibuke abakinnyi bazize genocide twamagana abayihakana n’abayipfobya kandi duharanira kwigira.”
Imikino yabaye none ikaba yitabiriwe n’abantu bacye, umukino wa nyuma mu mipira w’amaguru ukazahuza Rayon Sports na La Jeunesse kuwa gatandatu itsinda ikegukana igikombe.
Photos/JD Nsengiyumva
JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
uyumwaka nuwibyishimo kuba rayon orayon ……………..tukurinyuma imana izabidufashemo mwizina ryabareyo
Nishimiye gukomeza gutsinda kwa GIKUNDIRO. Komereza aho RAYON.
Mwatubwira iki gikombe gifita angahe ko nta cubu c’ubusa.
Comments are closed.