Digiqole ad

Imikino y’imijyi nta kinini yafashije AS Kigali – Eric Nshimiyimana

 Imikino y’imijyi nta kinini yafashije AS Kigali – Eric Nshimiyimana

Eric Nshimiyimana yameza ko imikino ihuza imijyi ntacyo yafashije AS Kigali

Buri mwaka imijyi ya Afurika y’Iburasirazuba ihurira mu marushanwa y’imikino itandukanye. Uyu mwaka AS Kigali yahagarariye u Rwanda mu mupira w’amaguru. Eric Nshimiyimana yemeza ko uyu mwaka yari ku rwego rwo hasi.

Eric Nshimiyimana yameza ko imikino ihuza imijyi ntacyo yafashije AS Kigali
Eric Nshimiyimana yameza ko imikino ihuza imijyi ntacyo yafashije AS Kigali

Kuva tariki 26 Ugushyingo kugera 4 Ukuboza 2016 mu mujyi wa Kisumu muri Kenya, hateraniye amakipe y’imikino itandukanye yaturutse mu mijyi itanu muri itandatu (6) ya Afurika y’Iburasirazuba; Dar es Salam, Nairobi, Kampala, Kigali na Juba. Umujyi wa Bujumbura ntiwitabiriye amarushanwa.

Mu mupira w’amaguru u Rwanda rwahagarariwe na AS Kigali. Byatumye imikino imwe ya shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League isubikwa. Harimo uwo AS Kigali izasuramo Mukura VS kuwa gatatu tariki 14 Ukuboza 2016.

Iri rushanwa ry’ibyumweru bibiri, umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yemeza ko nta kinini ryafashije ikipe ye.

Nshimiyimana yagize ati: “Ni imikino itari ku rwego rwo hejuru cyane. Uyu mwaka yari hasi kurusha imyaka yashize. Sinavuga ko mu buryo tekinike hari kinini yadufashije. Gusa ni byiza kuko twabonye umwanya wo gukora imyitozo myinshi tudategura imikino ikomeye. Biramfasha kuko hari amakosa nkosora. Ubu twagarutse kandi twiteguye shampiyona.”

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, AS Kigali irakomeza imikino ya shampiyona kuri uyu wa gatanu tariki 9 Ukuboza 2016 saa 15:30. Irakira Musanze FC kuri stade regional ya Kigali.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ko mutatibwiye umwanya yagize muri ayo marushanwa

  • None ni ukuvuga ko azanye igikombe kubera ko avuze ko amakipe yitabiriye ngo ahangane na AS KIGALI yari ku rwego rwo hasi!

  • ubuse Eric abwiye iki abanyarwanda batajyanye nawe ntacyo avuze rwose.

  • NONE C KO ATATUBWIRA UMWANYA BAGIZE,BAZANYE IGIHEMBO CYANGWA BAZANYE ZERU. N’ABANYAMAKURU BARYUMYEHO PEEEEEEEEEEEE!

  • erega ntabafana igira babibabwira se murabayobozi ntimukamurenganye nawe abona atitaweho nibinyamakuru

Comments are closed.

en_USEnglish