Menya imikino ya NBA PLAY OFFS
NBA PLAY OFFS ibyo wakwifuza kumenya kuri iyi mikino.
Abakunzi b’ umukino w’amaboko wa Basketball ubu bose ntibakiryama kubera imikino ya nyuma NBA Play offs ikinwa mu masaha akuze y’ijoro mu Rwanda.
Iy’ uyu mwaka ikaba irimo irimo guhuza ikipe ya Dallas Meverlicks yo muri conference y’iburengerazuba hamwe n’ikipe ya Miami Heat yo mu burasirazuba. Aya makipe yombi akaba ubu amaze gukina imikino ine muri irindwi bagomba gukina aho bamaze kunganya ibiri kuri ibiri.
Nkuko rero abakunzi bacu bakunze kubidusaba dore amwe mu mateka y’iyi mikino. Nyuma yuko championnat isanzwe ya NBA irangira amakipe 8 ya mbere muri buri conference ahita akatisha itike yo kwerekeza mumikino ya Play offs aho agenda akuranamo kugeza hasigaye ikipe imwe muri buri conference.
Kugirango ikipe ikuremo indi, ni uko iba yayitsinze byibura imikino ine mu mikino irindwi baba bagomba gukina. Uko niko bigenda ku mukino wa nyuma uhuza ikipe ya mbere muri buri conference. Kuva mu mwaka w’ 1985 itegeko rivuga ko ku mukino wa nyuma, ikipe imwe ibanza kwakira imikino 2 ya mbere igasura itatu ikurikira hanyuma ikazakira n’ibiri yanyuma.
Kugirango ikipe ikinire imikino 2 ya mbere n’iyanyuma ku kibuga cyayo ni uko iba yaritwaye neza muri championnat isanzwe kurusha ngenzi yayo baba bakina (home court advantage). Muri rusange ikipe ya Boston Celtics niyo ifite ibikombe byinshi bya NBA aho imaza kwibikaho 17, ikipe ya Los Angeles Lakers niyo iyigwa mu ntege nibikombe 16 izi kipe zombi ni nazo zanahuriye ku mukino wa nyuma wa Play offs uheruka aho ikipe ya Lakers yatsindaga Celtics kuri Serie 4-3.
Ntibyoroshye hagati ya Heat na Mavericks uyu mwaka. Wade ahanganye na Jason Kidd
Umukinnyi Michael Jordan wakiniye Chicago Bulls, niwe umaze kugirwa umukinnyi mwiza (MVP) muri Plays Offs inshuro nyinshi aho amaze kuba MVP inshuro 6 zose akaba akurikirwa na Shaquille O’Neal wakiniraga Los Angeles kumwe na Tim Duncanwa San Antonio Spurs, n’inshuro 3 buri umwe.
Imikino ya NBA play offs yagiye igaragaramo udushya n’imihigo itandukanyeAmanota menshi yabonetse mu mukino umwe ni amaota 157 ya Boston mu mukino wayihuje na New York, tariki ya 28 z’ukwa kane, 1990 mu gihe amakeya ari 54 ya Utah Jazz ubwo yari kwa Chicago, mukwa 6 tariki 7, 1998.
Ikinyuranyo kinini cy’amanota cyagaragaye kugeza ubu mu mikino ya nyuma ya play offs ni amanota58 aha hari ubwo Minneapolis yandagaza. St. Louis(133-75) umukino umwe wa play offs wabonetsemo abakinnyi 2 batsinze amanota menshi hamwe ni uwahuje Los angeles lakers na Detroit mu mwaka w’1962 ubwo umukinnyi Baylor wa Lakers yatsindaga amanota 45, naho mugenzi we West agatsinda 41).
Naho igihangange Michael Jordan kugeza ubu ari we umaze gutsinda amanota menshi mu mukino umwe wa Play offs aho yatsinze amanota 67 atsindira ikipe ye ya Chicago ikina na Boston mu kwa kane mu mwaka w’1986. Uyu Jordan akaba yaranaciye agahigo ko kumara imikino 60 yikurikirana atsinda nibura amanota 20 cyangwa arenze kuri buri mukino undi mukinnyi nawe wagaragaje ubuhanga budasanzwe ni umukinnyi Jerry West wakiniraga LA Lakers aho yamaze imikino 6 atsinda byibura amanota 40 kuri buri mukino hagati y’itariki ya 3/4 n’itariki ya 13 zuko kwezi muw 1965.
Dwayne Wade agana ku nkangara ya mukeba Dallas Mavericks
Naho uwitwa Sleepy Floyd wa Golden State ari ku muhigo wo gutsinda amanota menshi mu gice kimwe cyumukino aho mu mukino wabahuje na L.A. Lakers tariki ya 10 z’ukwa gatatu 1987 yabashije kwinjiza amanota 39 muri mi-temps. Abakunzi ba NBA rero ngibyo bimwe mu byaranze NBA play offs ndetse n’imwe mu mihigo yagiye icibwa n’ibihangange muri Basket.
Tubibutsa ko umukino wanyuma ugomba gusoza NBA play offs y’uyu mwaka ugomba kuba kuwa kabiri tariki ya 14 z’uku kwezi ukabera ku kibuga cya Miami. Ni mugihe ariko ano makipe ya Dallas Meverlicks na Miami Heat adashoboye kwisobanura mu mikino izaba yabaye mbere yaho.
Jado DUKUZE
Umuseke.com
2 Comments
Go Mavericks we behind u!!!!!
yo james icyo tugushakaho nugukora uko ushoboye tugatwara igikombenkuri inyuma
Comments are closed.