Digiqole ad

Champions Ligue:Imikino 2 yatunguranye.

Real Madrid 4 Tottenham 0,

International 2 Schalk 5

Moulinho na Raul bati haracyari iminota 90 yo gukina

Real Madrid na Tottenham ni wo mukino wari uw’umunsi ukurikije ibyavugwaga na benshi. Umukinnyi wa Tettenham Gareth Bale,21, bashakaga kureba uko aza yirukankana bamyugariro ba Real Madrid ya José Moulinho wari ku kibuga cye Santiago Bernabeu.

Umukino watangiranye imbaraga ku ruhande rwa Real yashakaga kudatsindwa inshuro ya kabiri yikurikiranya ku kibuga cyayo nyuma yo gutsindwa na Sporting Gijon mu mukino wa shampiyona.

Ku munota wa 5 gusa umukinnyi Emmanuel Adebayor yaramaze ku bona igitego yatsindishije n’umutwe ari na cyo cya mbere cy’umukino.

Umukinnyi Peter Crouch yakoze amakosa abiri atari akenewe maze ahabwa ikarito itukura hakiri kare ku munota wa 15 gusa, byagoye cyane Tottenham yakinaga ari 10.

Ikarita itukura kuri Peter Crouch umukinnyi Peter crouch ahabwa ikarita y’umutuku

Tottenham yakomeje kwihagararaho igice cya mbere kirangira ari kimwe cya Real ku busa.

Adebayor wari umeze neza yongeye gukoresha neza amahirwe yari yahawe yo ku banza kubera imvune ya Karim Benzema, maze ku munota wa 53 aba ashyizemo ikindi gitego kuri centre nziza ya Marcelo.

Adebayor yishimira igitego cya 2
Adebayor yishimira igitego cya 2

Ikipe ya Tottenham yakinaga ari abakinnyi 10, yaje kurushwa ku buryo bugaragarira buri wese warebaga umukino.Umupira urangira abakinnyi Angel Di Maria na kabuhariwe Christiano Ronaldo bajegutsindira Real maze umukino urangira ari 4 ku busa bwa Tottenham.

Nyuma y’umukino umuto José Moulinho yatangarije Canal Plus ko akazi katararangira. ati,”Nzi neza iby’umupira wo mu Bwongereza. Birakwiye ko twubaha ruhago, haracyari akazi I White Hartlane”

Umutoza wa Tottenham Harry Redknapp we ati “Natsinzwe umukino ugitangira, naciwe umutwe n’amakarita yahawe Crouch bidasobanutze”

 

Kurundi ruhande ikipe yo mu Budage, Schalk04 yari yasuye Inter Milan yo mu Butaliyani kuri stade yayo ya Giuseppe Meazza.

Inter yari yagaragaje kutiyizera n’ingufu nke muri bamyugariro nyuma yo gutsindwa na mukeba Milan AC mu mukino wa Shampiyona ibitego byose bitatu ku busa, mu mukino uheruka. Ibi nibyo Shalke yakomerejeho.

Dejan Stankovic yafunguye amazamu hakiri kare ku ruhande rwa Inter yari i wayo ikigitego kikaba cyarimo ubuhanga bwinshi ndetse kiba gishobora kuzaba mu byambere by’iri rushanwa.

Bidatinze umukinnyi Joel Job Matip wa Shalke arishyura. Ikipe ya Inter yakomeje gusatira Diego Milito yaje kubona igitego cya kabiri ariko gihita cyishyurwa n’umunya Bresil wa Shalke Edu.

Inter yaje ku gira ibyago ubwo umukinnyi Christian Chivu yerekwaga ikarito ya kabiri y’umuhondo. Mu gice cyakabiri Schalke 04 yaje isa n’iyariye karungu irusha cyane Inter, maze abakinnyi Edu, Raul Gonzalez Blanco ndetse n’umukinnyi Andrea Ranochia witsinze ku ruhande rwa Inter barangiza ibyari byateguwe ku ruhande rwa Schalke biba bibaye 5-2 bya Inter Milan.

Abakinnyi ba Inter Milan bumiwe kubwo ibyari bimaze kubabaho.
Abakinnyi ba Inter Milan bumiwe kubwo ibyari bimaze kubabaho.

Raul wujuje ibitego 70 mu mukino ya Champions Ligue akaba arusha ibitego muri CL abandi bakinnyi bose babayeho, akaba yavuzeko n’ubwo batsindiye Inter iwayo umukino utaha utazabagora cyane.

Inter Milan ikaba ifite akazi gakomeye ko gutsinda Shalke 04 byibura ibitego 4 ku busa ku kibuga cya Veltins Arena cya Shalke. Benshi bemeza ko Inter ishobora kubigeraho kuko iherutse gusezerera ikipe ya Bayern Munich nayo iyisanze iwayo.

Ange Eric H.

Umuseke.com

en_USEnglish