Digiqole ad

Imigano ifatiye runini abanyagisagara

Gisagara : Imigano ifatiye runini igishanga cy’Akanyaru mu kurinda ubutaka. Abaturage bakorera mu gishanga cy’Akanage, giherereye ku mugezi  w’Akanyaru mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mukindo, bavuga ko imigano yatewe ku inkombe z’uyu mugezi yatumye ubutaka bwo muri iki gishanga butongera gutwarwa n’isuri. Iyi migano inateye ku intangiriro z’amasambu y’abaturage yegereye igishanga, bavuga ko yatumye ubutaka butakigenda.

Imigano mu gishanga cy'akanage kinyurwamo n'umugezi w'Akanyaru mu karere ka Gisagara(photo Umuseke.com)
Imigano mu gishanga cy'akanage kinyurwamo n'umugezi w'Akanyaru mu karere ka Gisagara(photo Umuseke.com)

Igishanga cy’Akanage, usanga kiganjemo igihingwa cy’umuceri ; gusa abaturage ntibabura no guhingamo indi myaka nka soya, ibigori, amasaka, ibishyimbo n’ibijumba. Iyi migano yatewe ku nkengero z’umugezi w’Akanyaru ndetse no ku intangiriro z’amasambu,  mu cyahoze ari komine Kibayi. Ikaba yaratewe mu rwego rwo kubungabunga uyu mugezi, ubutaka bw’igishanga ndetse n’amasambu y’abaturage.

Ubusanzwe iyo imvura yagwaga, akanyaru kakuzura, wasangaga ku nkombe haridutse kandi n’ubutaka bwo mu gishanga bukaruhukira mu kanyaru. Si ubutaka gusa, kuko n’imyaka y’abaturage yangirikaga, ntibagire umusaruro babona.

Umwe mu baturage uhinga muri iki gishanga witwa NYIRAHAKIZIMANA Mariya wa ganiriye n’Umuseke.com agira ati :“urizi rwajyaga ruza rumanyuraho, none iyi migano ni irinda kugira ngo akanyaru katazajya karimbura ubutaka bw’imusozi.”Abaturage bakorera muri iki gishanga, bemeza  ko ubutaka bajyaga babwirwa ko bubacika bukigira mu mahanga, dore ko Akanyaru kari mu migezi iri mu kibaya cy’uruzi rwa Nili, ubu iyi migano yabubafatiye. NTAWUTAKABONA Fawusitini, agira ati :“iyi migano idufatira ubutaka ngo butigira mu mahanga.”

Igishanga cy’Akanyaru (Photo Umuseke.com)
Igishanga cy’Akanyaru (Photo Umuseke.com)

Iyi migano ikikiye inkombe z’Akanyaru mu rwego rwo kugakingira, abaturage ntibagomba kuyegereza imyaka. Bagomba guhinga muri metero 10 kandi nayo bakayikikiza urubingo cyangwa ibindi byatsi bishobora kuvamo ibiryo by’amatungo.

Iyi migano kandi ntirinda ubutaka gusa ngo budatwarwa n’isuri, ahubwo isukura n’amazi y’Akanyaru. Ubundi amazi aturuka ku misozi iyo imvura iguye, atemba ajya mu migezi yivanze n’ibitaka, iyi migano ibasha kuyungurura ubutaka buba bwivanze n’amazi. NIYITEGEKA Noela, ashinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mukindo, iki gishanga giherereyemo, avuga ko imigano imizi yayo iteye nk’ubudodo kuburyo iyo amazi aturutse imusozi, abanza kunyura mu mizi, bityo akagenda yayungurutse ntajyane n’ubutaka.

Uretse kuba iyi migano yaraterewe kubungabunga iki gishanga cy’Akanyaru, ishobora no kuvamo ibikoresho bitandukanye ndetse n’ibiribwa. Iyo imaze gukura ishobora kuvamo imbaho,intebe,ibikoresho byo mu rugo kandi ibiti byayo byubaka n’urugo rwiza. Hari kandi n’uburyo itunganywa mu nganda ikavamo imboga n’ifu.

NGENZI Thomas.

Umuseke.com

 

3 Comments

  • imigano bazige kuyikoramo n’amafunguro buriya ngo iryoha bidasanzwe,bazajya bayirenza ku muceri maze ifunguro ugasanga riranurira.

  • UBUNDI NGO IMIGANO IGIRA NURUHARE MU KUZANA UMWUKA MWIZA ABANTU BAHUMEKA CYANE CYANE IBIMERA NUKO IZANA AKAYAGA KEZA MU GIHE CYA NIMUGOROBA !!!!!!!!!!!!!

  • banitege ahubwo umusaruro w’amafi mu kanyaru,kuko itaka ryajyaga ryirohamo ryabuzaga amafi kororoka.

Comments are closed.

en_USEnglish