Digiqole ad

Imbuga nkoranyambaga zangiza imikurire y’abana

 Imbuga nkoranyambaga zangiza imikurire y’abana

Imbuga Nkoranyambaga ngo zigira ingaruka mbi ku mikurire y’abana

Ubushakashatsi bwokozwe na Blaire Morgan wo mu Bwongereza, bugaragaza ko imbuga nkoranyambaga zangiza imikurire y’abana nk’uko byagiye bitangazwa n’ababyeyi bakozweho ubu bushakashatsi.

Imbuga Nkoranyambaga ngo zigira ingaruka mbi ku mikurire y'abana
Imbuga Nkoranyambaga ngo zigira ingaruka mbi ku mikurire y’abana

Uyu mushakashatsi w’Umwongereza avuga ko muri ubu bushakashatsi yakoze ku babyeyi 1 700 bafite abana bari hagati y’imyaka 11 na 17.

Blaire Morgan avuga ko ababyeyi babarirwa 55% by’aba babajijwe bagaragaje ko imbuga nkoranyambaga zangiza imikurire y’abana babo.

Ubu bushakashatsi bwa Morgan bugaragaza ko ababyeyi bagera kuri 93% bemeza ko bazi gucunga imikoreshereze ya social media, 15% bakavuga ko facebook igirira akamaro abana babo naho 40% bakavuga social media yangiza abana mu buryo bw’imitekerereze.

Uyu mugabo uvuga ko yari asaznwe azi ko imbuga nkoranyambaga ari nziza, avuga ko bimwe mu byagiye bitangazwa n’aba babyeyi binyuranye n’ibyo yari asanzwe azi

Ati “ Ababyeyi bazi ko kugira imyitwarire myiza ku bana ari ukuba bafite urukundo no kuba umunyabwira, ibi byose bishobora kwaguka bifashijwemo no gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko zitagira ibibi gusa ahubwo zigira n’ibyiza.”

Muri ubu bushakashatsi kandi, ababyeyi babajijwe uko bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bemeza ko ari nziza, abandi bakazigaragaza nk’izaje kwangiza isi.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko 60% by’abakoresha imbuga nkoranyambaga ari abayikoresha mu magambo nyandagazi, 51% ari abibone, 41% ari abacira imanza abandi mu gihe 36% bazikorsha mu kubiba urwango n’amacakubiri.

Muri rusange, ubu bushakashatsi bugaragaza ko 1/2 cya kabiri cya 72%  babona social media nk’igikoresho cy’ubutumwa bwiza.

Morgan avuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe kugira ngo harebwe isano riri hagati y’imbuga nkoranyambaga n’imyitwarire y’abantu.

BBC

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish