Digiqole ad

Imanishimwe yateye umugongo AC Leopards yigumira muri Rayon

 Imanishimwe yateye umugongo AC Leopards yigumira muri Rayon

Nubwo myugariro w’ibumoso wa Rayon sports, Emmanuel Imanishimwe yasinye amasezerano y’ibanze muri AFC Leopards yo muri Kenya yamwifuzaga, ntibujuje ibyo bumvikanye, none yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.

Emmanuel Imanishimwe yongereye amasezerano muri Rayon sports1
Ku mugoroba nibwo Emmanuel Imanishimwe yongereye amasezerano muri Rayon sports

Tariki 14 Kamena 2016, nibwo Emmanuel Imanishimwe yumvikanye na AFC Leopards, anayisinyira masezerano y’ibanze. Gusa ngo nubwo bari bumvikanye amafaranga bamugombaga bari batarayabona. Byatumye abaha igihe ngo bayashake.

Ikibazo cy’amikoro kivugwa muri AFC Leopards, cyatumye ubu iri ku mwanya wa 11 muri shampiyona ya Kenya, nicyo gitumye Imanishimwe atayijyamo.

Emmanuel Imanishimwe aganira n’Umuseke muri iki gitondo yagize ati: “Simfite byinshi byo gutangaza, gusa nishimiye kuguma muri Rayon sports, ikipe yamfashije muri byose kugera aho ndi ubu. Nari narumvikanye na Yvan (Jackie Minaert utoza AFC Leopards). Gusa hari ibibazo by’amafaranga byaje mo. Hari ibyo twumvikanye batampaye. Nabonaga nta kintu muri Kenya bambwira, nahisemo kuguma muri Rayon.”-

Emmanuel Imanishimwe w’imyaka 21 avuga ko agumye muri Rayon Sports kuko izanahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Africa ahuza abatwaye ibikombe iwabo, (CAF confederation cup), ngo bizatuma yigaragaza abe yakwifuzwa n’amakipe akomeye kurusha AFC Leopards.

Bivugwa ko Imanishimwe yahawe miliyoni esheshatu (6) za ‘recruitment’, akazahembwa ibihumbi 500 000frw buri kwezi mu myaka ibiri iri imbere.

Imanishimwe yageze muri Rayon sports muri 2014, avuye muri ASPOR FC yo mu kiciro cya kabiri, yaje asimbura Abouba Sibomana ukinira muri Gor Mahia FC yo muri Kenya.

Emmanuel Imanishimwe wagombaga kujyana na Ismaila Diarra muri Kenya, yahisemo gusinyira Rayon sports
Emmanuel Imanishimwe wagombaga kujyana na Ismaila Diarra muri Kenya, yahisemo gusinyira Rayon sports
Yanze kandi kuva mu ikipe yatwaye igikombe izanahagararira u Rwanda
Yanze kandi kuva mu ikipe yatwaye igikombe izanahagararira u Rwanda

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Sha Rayon ni Ikipe! Ndagatora!

    • IBYO NIBYO BYO. NTUBESHYA RWOSE.TURAYIKUNDA RAYON SPORT!!!

  • Ntabeshye mbonye igikorwa gifatika komite ya Gacinya ikoze kuva yajyaho! Nibakomereze aho kandi barusheho kwegera abakunzi, babahe amakuru y’ibyo barimo kuko hari benshi biteguye kubatera ingabo mu bitugu. Ntibabyihererane kuko ikipe si iyabo ni iyo abantu benshi buri wese mu bushobozi bwe!

  • hhhh Mwese abafana ba Rayon mwabonye inkuru itariyo irabashimisha gusa inkuru y’impamo ahubwo nuko yamaze gusinya muri APR Amasezerano y’imyaka ibiri kuri Miliyoni umunani z’amanyarwanda Rayon kuba yamugumanye ni Gacinya wabibeshye abinyujije kuri Twitter ye. Mujye mwemera ko mukennye nkuko natwe muri MUkura Victory Sport natwe dukennye. APR ibarusha agafaranga mujye mukomeza muyirerere nayo isarure. Congratulationz to APR FC you deserve what you have nubwo ntagufana ariko urufito rwo rurigaragaza ntawe utarubona.

    • Uribeshya kuko Apr ikoresha budget ya minadef bivuze imisoro ya leta. So ntabwo wageranya leta na rayon. Tuzaba tureba ko azabafasha kurenga umutaru. Ahubwo basinyishe n’abandi bizarangira umugenzuzi mukuru w’imari ya leta abigezemo.urakoze

  • ubundi se muri APR azigera akina ko agiye ahubwo gusinziriza impano ye ku gatebe ,yego APR imwongeye aga faranga ariko arebye hafi cyane kuko umwanya yakinagaho awusanze ho abandi bari wausanzweho kdi nyamara muri Rayon yawuhoranaga ok ubwo niyo mahitamo ye ariko arebye hafi

Comments are closed.

en_USEnglish