Digiqole ad

Impamvu zatumaga Gaddafi agomba gupfa /part1

Nkuko tubikesha umuhanga  akaba n’umwanditsi Jean Paul Pougala ufite ubwenegihugu bwa Kameruni , kuri ubu akaba ari umwarimu muri kaminuza yo mu busuwisi yitwa  Geneva school of Diplomacy;  mu isesengura rye yrimbitse aratangaza ko Gaddafi azize  igihombo yateje ibihugu by’iburayi muri gahunda ze yo guteza  imbere umugabane w’afurika.

Rascom QAF1 icyogajuru cya 1 cy'Afurika.
Rascom QAF1 icyogajuru cya 1 cy'Afurika.

Mbere yuko tuvuga  kuri iri sesengura rya Jean Paul Pougala,  twabibutsa ko ubukungu bw’ibihugu by’iburayi na Amerika muri iyi myaka ishize bwahungabanye kuri iki kigero :

  • Leta z’unze ubumwe z’amerika zonyine zifite umwenda ungana na miliyari 14.000 (14 trillion US$) z’amadolari y’amerika.
  • Ubufaransa , Ubwongereza n’Ubutariyani buri kimwe muri ibi bihugu cyagize igihombo kingana na miliyari 2.000 z’amadolari y’amerika.
  • Kuruhande rw’Afurika, mubihugu 46 byagenzuwe bigaragaza byose hamwe igihombo kiri munsi ya miliyari 400 z’amadorari y’amerika gusa.

Jean Paul  aragira ati Gaddafi yagombaga gupfa kugirango yishyure igihombo yateje muri biriya bihugu twavuze hejuru ndetse no kugirango hakumirwe ikindi gihombo cyashoboraga kuzaterwa n’indi migambi ya Gaddafi y’iterambere ry’umugabane w’afurika muri rusange. Uyu mwanditsi akaba yakubiye impamvu y’urupfu rwa  Gaddafi mu ngingo 3 zikurikira:

Umushinga wa RASCOM (Regional African Satellite Communication Organization) watewe inkungu kugeza hafi ¾ na Gaddafi ukaza guhombya bikabije ibihugu by’uburayi.

Byose byatangiye mu 1992 ubwo ibihugu by’afurika bigera kuri 45 byatekereje k’umushinga wa RASCOM wagombaga gufasha afurika kwibonera icyogajuru cyayo bwite bigatuma ibiciro mu itumanaho byari bihanitse cyane muri iriya myaka bigabanuka.  Aha ngo ibi biciro bihanitse byaterwaga n’ikiguzi kigera kuri miiyoni 500 z’amadorali y’amerika  afurika yishuraga buri mwaka uburayi kubwo gukoresha icyogajuru cyabo mu itumanaho kitwa Intelsat, aho iki cyogajuru afurika yagombaga kwiyubakira cyari kuyitwara agera kuri miliyoni 400 z’amadolari y’amerika gusa, nta kongera gutanga kakayabu ka miliyoni 500 za buri mwaka.

Bikaba byumvikana neza ko nta banki yari kureka gutera inkunga umushinga nkuyu!  Mu magambo ye Jean Paul aragira ati : how can slaves, seeking to free themselves from their master’s exploitation ask the master’s help to achieve that freedom?”  tugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo  “byashoboka bite ko umucakara ushakisha kwigobotora umukoroni  kubwo kumunyunyuza yasaba uwamukoronije inkunga yo kugera kuri ubwo bwigenge? ” .  Niko byagenze kuko banki y’isi , USA, uburayi ndetse n’ikigega k’isi byakereseje uyu mushinga imyaka igera kuri 14. Nibwo Gaddafi nyuma yo kwitegereza ibi byose yatangaga akayabu kagera ku madolari y’amerika agera kuri miliyoni 300 ni ukuvuga ¾ by’ayari akenewe, ubundi Banki y’afurika igahita itanga miliyoni 50, miliyoni 27 zindi zitangwa na banki y’iterambere y’afurika y’uburengerazuba, afurika iba ibonye icyogajuru cyayo kuri 26 ukuboza 2007 nta ruhare na ruto rwa biriya bihugu bivugwa ko biyoye isi rugaragayemo.

Bikaba byari biteganijwe ko muri 2020 hagombaga gushyirwaho icyogajuru k’ubutaka bw’afurika cyari kuzubakwa muri Algeria, iki cyogajuru kikaba cyagombaga guhangana n’ibindi bikomeye ku isi kandi gihendutse inshuro 10 ugereranije n’ibindi, ntagushidikanya kikaba cyari ikibazo gikomeye kuri biriya bihugu byihariye iri isoko imyaka myinshi. Nguko uko miliyoni 300 z’amadolari y’amerika za Gaddafi zateje igihombo gikomeye muri biriya bihugu byo muburengerazuba bw’isi.

Jean Paul  Pougala akaba ahamya ko iyi ari imwe mu mpamvu 3 ihitanye Gaddafi, ko ibindi bisobanuro bitangwa ari uguhuma amaso abatereba kure.

Umuseke.com ukaba uzabagezaho izindi mpamvu 2  z’urupfu rwa Gaddafi munkuru zacu z’ubutaha nkuko tubikesha uyu muhanga mu by’imbonezamubona na politike , Jean Paul Pougal.

 

Impamvu zatumaga Gaddafi agomba gupfa  /part2

 

Egide Rwema

Umuseke.com

34 Comments

  • ABANYAFURIKA DUHOMBYE INTWARI!KADHAFI TUZAHORA TUMWIBUKA IMYAKA YOSE.IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.

  • Mukomeze mubwire abanyarwanda n’abandi bose basoma aya makuru ko Afurika nitutareba neza tuzisanga ntacyo tukimariye. Dore umuzungu aragutekereza bugacya yagupangiye akanagukura ku isi. Abanyarwanda benshi tuganira wumva batazi aho abigana. Bafata urupfu rwa Kadafi nk’urupfu rw’umugome hoya rwose Kadafi yagajeje afurika kuri byinshi kandi byiza dukwiye no kujya tumwibuka nk’umuntu wabaye intwari muri Afurika. Jyewe yarambabaje kabisa si ukubeshya. Iyaba Côte d’ivoire yari ifite Kadafi,Congo Kinsasa na Nigeria bikamugira Afurika yatera imbere kuburyo budasanzwe. Abazungu se bashima iki urabona tudatera imbere bakazana ibibazo ngo turahonyora uburenganzira bwa muntu? Turebe imbere ijo yari Kadafi wenda ijo hazaza ni wowe!!! Be critical and build your fiture!!!

  • birababaje twakurahe indi ntwari nka GADDAFI

  • ntiwumva ko Kadaffi yarafitiye Afrika akamaro Rugigana we urumwanzi wa furika peeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • yego rata. Biriya BISUMA bizatumaraho abantu

  • Nagiraga ngukosoreho gato: Igihombo cy’Amerika si miriyari 14, ahubwo ni Trillion 14. Intelsat nayo ni sosiyete y’abanyamerika ikaba ifite ibyogajuru byinshi bikorshwa mw’itumanaho hano muri Afurika no mu bindi bihugu, ariko n’abanyaburayi nabo bafite ibyabo.

  • Nukuri pe

  • None se aba birwa bandika za emails zivuga urwanda rwacu nabi, aba babona akantu gato kabaye bakakavanamo ibintu byinshi bisebya iki gihugu, ugize ngo si ba intergentszabazungu ziba zishinzwe kuduhungabanya?
    Naho abanyarwanda bakirwa bahobagira inyuma y’inzandiko zitagira proof. ese iyo muvuga magayane nawe wize ubona ziriya nyandiko sishinga? Magayane reka nkubwire neza ni baringa umuntu ufata ibiriho n’ibiteganya kubaho agacura inkuru zibyerekezaho ati muribuka ko ibi byavuzwe? Ryari? na nde? kuki? Soyez serieux abazungu barabakoraho.

  • Yari umugabo kandi yari afite icyo agamije

  • Abazungu ndabona tutazabakirana barwara inzika bya hatari.ariko ntimuhangayike intwari za africa zo zizahoraho.nubundi ntabwo tugitsindwa mpaga(africa) nka kera bizadutwara imyaka n’imyaka kugirango tubigobotore,ariko niho ruzingiye nge sindiheba.ikimbabaza gusa ni ukuntu natwe twigize nkabo,tubatera imbabazi(abazungu)nyamara bo nta mikino bagira.

  • ariko ntanuwahamya ko ari byo (ibyo kubaka icyogajuru)kuko impinduka uko zatangiye mubihugu by’abarabu ntawe utarabibinye kandi nubu zigikomeza nahandi hirya y’afrika!!!

  • Ibyo ni byo kabisa yazize ibindi byo byari urwitwazo . Iyo baba abaitaye ku gukiza abantu bari kujya Somalia .

  • yaguye kurugamba rwatangijwe n’abaturage ba lybia ntabwo azize ibyogajuru yateye inkunga jye niko mbibona!

    • @rugema ,
      sha biriya byose haba hari ababisunitse ngo babone imbarutso yo kukwirenza.ba rugigana bareba kure cyane harenze imbere ya amazuru katwe.hera kuri genocide yabaye iwacu bayireba ,bakayenyegeza tugashira ariko bo bigambiriye ubukire bwa congo.twe se twari kubikenga.reba na none ibyo batangiye gushinja urwanda bica muri Un,Espagne,France,..ariya yose ni amarenga baba baca bashakisha icyuho babinyujije muri ba ingabire,green party,…ntubona udukombe twose birirwa baha presida wa green party frank habineza:yakoze iki se waba uzi?reba ibyo baha Rusesabagina buri gihe,icyakora nibe na rusesabagina wenda yarokoye abantu abandi babitakana.
      aha ni hatali.

    • Rugema we, uzajya ureba kure, uve kubyo ba Rugina birirwa bavuga. Bafite ibindi bareba, batanahingukiriza abantu. Ibyo iyi nkuru ivuga ni ukuri. Nkwibutse ko Libya ari kimwe mu bihugu byari bifite umuturage ubayeho neza ku isi, kurusha na ndetse byinshi mu bihugu by’ i Burayi.

  • Gadhafi azize akamama ikibazo nuko yatinze kubuyobozi gusa siyahatindiye ubusa. Africa iracyari umucakara wabazungu.

  • Yewe Rugema biragaragara ko rwose ugusesengura ibintu kwawe kutarenga umutaru.
    Umbabarire

  • kuki abazungu bivanga cyane mumiyoborere y’abanyafurika ni ukubera iki?njye kubwanjye mbona byaratewe na kiriya cyogajuru.

  • ibihugu by’africa nibive muri UN as vuba as possible urebeko abazungu bataduha agacyiro ibi n’agasuzuguro kabi baracyatumara UN ntakintu itumariye abazungu bazagaruka kudusaba kuyisubiramo bategemuriye imyanya ihoraho muri UN sa US,UK n’ibindi

  • muze gusoma inkuru iri ku gihe mwumve ibyo putin yavuze kuri ghaddafi murumirwa kuko igihugu cye cyari gitangaje.ngaho essense yari ihendutse kurusha amazi,umushomeri agahabwa amafranga aruta ayo umwe ing.ahembwa ahandi.sha jya numiwe

  • RUGEMA SI NKUZI ARIKO BIRAGARAGARA KO IMYUMVIRE YAWE IRI HASI CYANE KD MUBYO WANDIKA UBA WIGIRA INTYOZA,BYAHE?!!!!!!!!

    • Niba na Rwema aba yanditse ,ko wowe utandika se ahubwo uboneka unenga gusa?wasanga nawe ufite inenge zegera iza shitani!

    • Ushobora kuba ucyiga gusoma,ntago ubimenyereye!Umuntu wasomye ntapfa gufata conlusions mu muyaga agaragaza nímpamvu iha imbaraga kunenga kwe!Ahubwo ukunenga kwawe ntitugusobanukiwe wasanga wibeshye nkúko wibeshye izina ry’umwanditsi Amani we !Nta RUGEMA uba ku M– USEKE haba RWEMA ! WIBESHYEINKURU YAWE BAYOHEREREZE RUGEMA ntiturasoma ibye!wasanga ufite ukuri!

    • arikose ncuti yanjye ko utagiye gufasha bene wanyu kweri urashaje kweri mubitecyerzo bigeze aho kweri ?????

  • Njye nukuri kuva KADDAFI ndi mu cyunamo sérieusement kuko iyo nsomye byinshi yagejeje ku banyagihugu cye nkareba n’uburwo aba aryamye kuri matelas hasi n’umuhungu we ubona birenze, ikindi cyambabaje n’uko nta réaction y’abanyafrica donc dusa nk’abandikiwe kwicwa n’abazungu abandi bakarebera tu, nk’ubu nk’iyo africa yose yanga kureba nka TV igihe cyose biri kuba cyanga se bagatanga nk’umunsi umwe wo kumwunamira kubabishaka wenda bariya bera bari kubona ko turambiwe no gushinyagurirwa nabo. Imana ifashe umuryango we ndetse Inamubabarire amakosa yakoze nk’Umuyobozi

  • ibi mwandika, byaba byiza bigiye byoherzwa no ku zindi site za internet zisomwa n’abandi banyafurika bakoresha izindi ndimi kugira ngo habeho guhuza ibitekerezo.

  • Iyi mpamvu ya JEAN POUGAL nanjye turayemeranywa ho,KADHAFI yazize ko yabangamiye ukwikunda kw’abazungu ashaka iterambere ry’abanyafrika! Yararenganye cyane ku buryo iyo nibutse uko yapfuye n’urwo yafpuye numva hari icyo mbuze mu mubiri !Imana ikomeze imwakire mu bayo!

  • urupfu rw,uyu mugabo wari intwari ya afurika,rwarambabaje cyane????????????yemwe bayobozi b,Afurika mwe,namwe baturage ba Afurika mwe,mwafashije tukamagana agasuzuguro ka abazungu,ese icyo batumariye ni iki?uretse guhora badushakamo inyungu,twe tugapfa urwo imbwa?jean paul,icukumbura ryawe ndaryemera.Imana ifashe famille ya kadhafi.

  • Bavandimwe dusangiye Africa.ibi byose ndahamya neza ko abanyafurika benshi babibona ariko kubera ko dutunzwe n’inkunga zibavaho(eg rwanda ruhabwa 1/2 ya budget),ibyo bituma benshi batagaragaza uruhande barimo kubera kubona ko baramutse bahagaritse imfashanyo imibereho y’ibihugu bikenye cyane bitanibitseho umutungo kamere byahungabana cyane.Ngaho nawe reb:harumuyobozi w’africa wigeze agira icyo atangaza?benshi bifashe kubera gutega amaboko.njye niko mbyumva

  • Problemes kweli

  • ubutabera mu Rwanda ni bukore akazi kabwo niba PC RWIGEMA y’izanye n’abandi barebereho baze kuko urwanda n’Amahoro.
    niba yarakoze ibyaha tout droit muri 1930 kandi iyo dossier ye n’isubukurwe ntitugashyigikire umuco wo kudahana.yizanye ejo ashobora kugenda ibye bitarasobanuka.

  • nibyo, Karisimbi ngo mutaheeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee,yewe Murenzi reka yigire mu butaliyani azagaruka atubwira icyo twakora kugira ngo karisimbi icuruzwe neza nkuko byari biteganyirijwe muri uriya mushinga.Ariko ntibazagende kubayobozi bacu,nikwitonda tutaba nka Lybia

  • africa turacyari mubukoroni pepepepe!gusa turasaba Imana kudushumbusha intwari ya frica yatabarutse nka Gaddafi Imana izamwakire mubayo amen

  • Mammamammamaweeeeeee mbega intwari tubuze!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish