Ikorabuhanga rizasenya inyoko-muntu niba rititondewe- Prof Hawking
Prof Stephen Hawking ufatwa nk’umuntu wa mbere ku isi ubu uzi ubugenge (theoretical-physics) akanabwigisha muri Kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza avuga ko aho ikoranabuhanga rigeze hateye amakenga cyane kuko hari gutuma abantu benshi batakaza akazi, bamwe bakiyahura kandi rigatuma ku isi haba intwaro za kirimbuzi nyinshi.
Kuri Prof Hawking avuga kandi ko ikoranabuhanga riri gutuma abantu batakaza ubumuntu bakibagirwa isano bafitanye n’abandi, ndetse ubu ngo umuntu ntakizera mugenzi we ku buryo bigeze aho yumva yakoresha za ‘robots’ kurusha umuntu.
Prof Hawking avuga ko uyu munsi isi ifite ikonabuhanga rishobora gusenya uyu mubumbe mu gihe gito.
Uyu muhanga avuga ko abantu bakwiye gufata imyanzuro ishingiye ku buhanga bwabo yatuma birinda ibintu byabagiraho ingaruka nk’ubukana bw’ibyuka bohereza mu kirere n’ibindi bishobora gushyira isi mu kaga.
Prof Stephen Hawking yabwiye The Times ko kuva abantu batangira kumenya ubwenge bahise banatangira kugira urugomo ku bandi. Urugomo ngo ni ikintu kiba muri kamere muntu.
Gusa ngo muri iki gihe uru rugomo ntirugishyirwa mu bikorwa hifashishijwe uburyo bwa kera ahubwo ngo ikoranabuhanga niryo risigaye rikora byose kandi ngo kuricungira hafi bizarushaho kugorana.
Urugomo ruri muri kamere muntu ngo nirwo rutuma bamwe bakora ibisasu kirimbuzi ngo bazarimbure abandi.
Yemeza ko iyo urebye aho ikoranabuhanga rigeze mu bugenge, ubutabire, imibare, ubukorikori…usanga abantu badakoresheje ubwenge bwabo ngo birinde gukoresha nabi ikoranabuhanga iri ubwaryo ari ryo rizabamara.
Kuri we ngo ikindi kibazo cyugarije isi ni uko inyokomuntu itagitekereza ahubwo ari ibimashini bibabakorera kandi ngo ibi bituma batakibasha kwicarana ngo baganire ku bintu by’ingenzi byabagirira akamaro kurushaho.
Ababazwa n’uko muri iki gihe za Leta zita cyane ku gukoresha ikoranabuhanga mu nganda n’ahandi bigatuma abatakaza akazi biyongera.
Yagize ati: “Twese hamwe tugomba kwibuka ko ubu turi mu gihe kigoye kurusha ibindi byose byabaye mu mateka y’abantu. Nubwo wenda mu myaka magana iri imbere tuzaba tubasha kuba ku yindi mibumbe mu kirere, tugomba kwibuka ko ubu dufite uyu mubumbe wonyine wo guturaho.”
Mu Ukuboza umwaka ushize Prof Stephen yavuze ko abantu batazakomeza gutura ku isi kubera kwangirika kwayo ahubwo ngo batangire bashakishe indi mibumbe bazimukiraho.
Prof Hawking ubu ufite imyaka 74 y’amavuko, avuga ko abantu bakwiye kureba uko bakoresha neza ikoranabuhanga batitaye ku nyungu z’ako kanya cyangwa zo mu gihe cya bugufi ahubwo bakareba kure, kure cyane nko mu myaka magana iri imbere.
Ikindi kibazo gihari ngo ni uko ikoranabuhanga rimaze gukora imbunda n’indege byirashisha iki ngo kikaba ariari ikindi cyago cyageze mu bantu.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW