Digiqole ad

Ikizere cyo kujya kuri Mars mu 2050 kiri kuyoyoka

 Ikizere cyo kujya kuri Mars mu 2050 kiri kuyoyoka

Kuva ku Isi ujya kuri Mars harimo kilometero miliyoni 54

Umuhanga mu bugenge(Physique) witwa Dr Bertolami yabwiye MailOnLine ko ikizere abahanga bari basanganywe cy’uko muri 2030 cyangwa muri 2050 bazaba barakandagiye ku mubumbe utukura witwa Mars, bashatse bakurayo amaso kuko ngo bigoye cyane kubigeraho.

Kuva ku Isi ujya kuri Mars harimo kilometero miliyoni 54
Kuva ku Isi ujya kuri Mars harimo kilometero miliyoni 54

Yongeyeho ko nubwo NASA yo yemeza ko ahubwo izaba yaragezeyo muri 2030, yibeshya cyane kuko ngo nyuma yo kwiga no gusuzuma uburyo bwateganyijwe bwo kuba bagerayo bakoresheje ibyogajuru, yasanze nta na kimwe muri ibi byuma cyakwihangarira imirasire yangiza iba mu kirere gituranye na Mars(radiation).

Dr Bertolami yemeza ko urugendo ruva kw’Isi rujya kuri Mars ruzamara imyaka iri hagati y’ibiri n’itatu kandi ngo uru ni urugendo rurerure cyane kandi ruteje akaga kubera igihe biriya byuma bizamara byitegeza imirasire n’imyuka igize ikirere cya Mars.

Ati: “ Rwose nanjye mfite ubushake bw’uko twajyayo mu gihe twagennye ariko iyo ndebye nsanga bitazashoboka pee!”

Kuva ku Isi ujya kuri Mars hari urugendo rureshya na kilometero miliyoni magana

Icyo uyu muhanga yemera gishoboka ni uko ibyogajuru bitarimo abantu byo bishobora kujyayo mu gihe kireshya n’amezi icyenda ariko ibyo kuvuga ngo abantu bajyayo bari mu byogajuru, asanga ari inzozi kandi byaba ari ukwiyahura.

Incamake ku rugendo rugana kuri Mars:

Urebye ku nkengero z’imibumbe ya Mars n’Isi dutuye, usanga hari ahantu hashoboka hafasha abahanga kugera kuri Mars(orbital windows).

Hagati y’Isi na Mars harimo intera ingana na kilometero miliyoni 54.6 ariko kubera ingendo iyi mibumbe yombi ikora izenguruka izuba, iriya ntera ishobora kureshya na kilometero miliyoni 400.

Kubera iyi mibare turebye haruguru, birashobotse ko ibyogajuru nka Curiosity byabashije kugera kuri Mars ariko byose byatewe n’uko bacunze iyi mibumbe iri ku murongo umwe iteganye bagahita bohereza kiriya cyogajuru kiruka cyane.

Ubundi buryo abahanga bateganya kuzabyaza umusaruro barabaze basanga buzaboneka guhera muri Mutarama 2016 kugeza muri Mata 2016, icyo gihe bakaba bashobora kuzohereza bimwe mu byogajuru ariko bitarimo abantu.

Kugira ngo bishoboke ko bakohereza icyogajuru kirimo abantu bizabasaba kureba niba haboneka amahirwe yatuma icyo cyogajuru cyagenda kikagerayo byihuse hanyuma hakazaboneka andi mahirwe asa neza neza n’aya mbere yatuma cya cyogajuru kigaruka ku muvuduko cyagendeyeho mbere.

Ibi ariko dukurikije amategeko agenga uko imibumbe iyega(itembera mu kirere), biragoye ko aya mahirwe yaboneka neza neza nk’uko abahanga babyifuza.

Biramutse bibaye, byasaba imyaka hagati y’ibiri n’itatu ngo ziriya ngendo zombi zikorwe mu mahoro.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • ubundi barajyayo kumara iki babanje bagatura hano bakahabyaza umusaruro neza batahangiza habatwaye iki? ibyo bifaranga na meningesbirirwa batakaza ntibyakubaka hano ku isi imishinga yatuma abatu bagenzi babo bbaho neza!

  • Abantu bagomba guhora bakora ubushakashatsi no kumenya ibibarenze, ubushobozi bw’amafaranga bakoresha bwose si ikibazo ahubwo kugera ku ntego nicyo kibazo. amafaranga ava mu isi, inganda ziyakora zirahari, ibikoresho bayakoramo birahari, ahubwo kuba umunebwe ntukore ngo uvumbure ibikurenze wigaye uharire abazagusimbura arikobo ntibazakugaye kuko hari icyo wakoze. uko niko dushaka kugera kuwaduhanze ngo tumenye ubuhanga bwe, si uyu munsi ariko ibisekuruza bizabugeraho kubwumubiri kuko kubw’umwuka byo benshi hari ababigezeho ntamvune zindi.

  • Iyi nkuru iranshimishije

  • INKURUZ’UMUNARA W’IBABELI, IBYOBYOSE NTIBYACAMO NIBA HATAVANGWAMO N’AMASENGESO

  • Inkuru nkizi zituma dufunguka mu bwonko mujye muzidushakira.

  • izinkuru zirashimishije zituma dukuza mind,arko nge nakwibaza nti”Ese kuri mars habayo:amazi,ibinyabuzima,umwuka,nibindi hano kwisi dukenera? nahubundi amaherezo bazanagerayo ibisekuruza bizajya bisoma ayo mateka

Comments are closed.

en_USEnglish