Ikipe y’u Rwanda Amavubi U17 batsinzwe n’Ubwongereza k’umukino wa mbere
Imikino y’igikombe cy’isi kubatarengeje 17 ubwo yari igeze mu itsinda C rikinira i Pachuca, U Rwanda nti rwabashe kwikura imbere y’Ubwongereza, ku mukino wa mbere kuri ayo makipe yombi wabereye ku kibuga cya Estadio Hidalgo!
Nyuma y’indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, Norbert HAUATA umusifuzi wo hagati ntiyatindiganyije gutangiza umukino; Abongereza bahise biharira ijambo, ndetse ntakanya kashize imipira yari tangiye kugarurwa n’ibiti by’amazamu.
Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ataramenya neza akaguru yabyiniraho, cyane ko Hallam Hope na Raheem Sterling bari batangiye kubyinisha muzunga ab’inyuma b’Amavubi. Mu gice cya kabiri, Intare eshatu zagarutse zitavogerwa. Gusa ku munota wa 68 umunyezamu w’abongereza Jordan PICKFORD yashidutse igiti kizamu kimurwanaho nyuma y’ishoti rikaze ryari ritewe na Bonfils KABANDA, muri ako kanya abongereza bahise bafatirana ikipe y’u Rwanda, Hallam Hope yinjiza igitego cya mbere.
Ibintu byahise binduka ndetse noneho bikomerera ikpe y’u Rwanda yakoze iyo bwabaga ngo igaruke mu mukino. Icyizere cyose cyaje guhinduka umuyonga ku munota wa 86 ubwo rutahizamu Raheem STERLING yarekuraga ishoti rya kure ndetse Marcel NZARORA ntiyabona aho rinyuze, bityo Amavubi ataha amara masa.
Ukubura kwa Faustin Usengimana muri bamyugariro, kwumvikanye ubwo Hallem Hope umusore w’ibigango kandi utoroshye na mba yidagaduriraga imbere y’izamu ry’Amavubi, gusa na none biraboneka ko Amavubi yatangiye umukino akererewe, bityo ubwongereza bukabasha kwiharira amahirwe.
Ntawatunga agatoki umutoza cyangwa abakinnyi be, ndetse nta nuwavuga ko icyo babuze ari akamenyero k’amarushanwa yo kuri uru rwego, kuko kamere y’uyu mukino itabahaye ubwinyegamburiro, bityo u Rwanda rukaba rwakoze ibyari bigishoboka nyuma yo gutakaza intangiriro.
Tubibutseko umukino utaha uzahuza u Rwanda na Uruguay kuwa 22 Kamena, mu gihe kuri uwo munsi Abongereza bazisobanura na Canada.
MBABANE Thierry Francis
Umuseke.com
11 Comments
Sha ntako batagize bihangane ubutaha kuri urguay bazihimure kuko kugirango bubake ikizere cyo kuzagera kure. — USENGIMANA niyihangane kuba atashoboye gukina ariko imikino iracyahari azaba nyirurugo ubutaha kandi azerekana difference ndabyizeye tuuu!!!! U17 oyeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!
umukino nawurebye kuri tlv ivyo nababwira nuko ikipe yacu yakiniye inyuma cyane irinda izamu ahubwo byari kurumbuka kuko ubwongereza bwarase ibitego3, ikindi inyuma ubonako hajegera kumwanya wa defanse yo hagati, ikindi kuruhande rumwe rwinyuma naho harajegera kandi akora amakosa menshi, ikindi nuko amavubi yakinaga afite iguhunga , atera imipira imbere itabasha kugera kubataka, umutoza agomba guhindu umukino sino urwanda ntakipe ruzatsinda, kuko ubonye ibyo bitego byose namakosa yumudefaneri winyuma, numuzamu? reka ditegereze icyo umutoza azahindura
bihangane ntako batagize imbaraga ziba nke baturusha n’ibigango. gusa umutoza akosore inyuma kdi bagerageze kureba izamu apana gushota byo gushota gusa! tubari inyuma.
bakinnye uko bikwiye, gusa difference irahari hagati yama team abiri. ikimbabaje nuko Urugway itoroshye namba, yanyagiye canada 3-0, donc urunva ko atari ikipe yo kwisukira. nukwihangana wenda tukanganya tukazatera canada, tugakomeza urugendo
jye sinemeranya na icongito ngo n’amakosa yumuzamu ahubwo se uriya muzamu wamunganya iki?wabonye saves yadukoreya burya ntitunyurwa muri iyi kipe yacu umuzamu na robert bakinnye neza bishoboka nuko gusa burigihe iyutsinzwe ibyiza ntibigaragara,mbona dukwiye kureba nibyiza ntiturebe gusa ibibi ubundi iyujya kunenga cyangwa gukosora urabanza ukareba niba ntakiza uwo muntu yakoze ukagishima warangiza ugakosora naryakosa
BARIYABANA NTAKO BATAGIZE
aba bana bacu ni aba techniciens barabura imaraga gusa byose birashoboka tubari inyuma
ndasubiza nkundababyeyi, kuvagoko umuzamu igitego cga kabiri cyamuvuyeho ntago ari ikosa ko uyo erebye imikino yakinnye mu rwanda muri can-17ans ibitego byinshi yatsinzwe nibyohejuru? kuko niho usanga afite ikibazo? niba rero umutoza utoza abazamu atarabibonye ntawamenya? kuko agomba kwikosora, ikindi apana gutera imipira imbere itagera kubataka, kuko binaniza abakinnyi bimbere biruka bajya gufata imipira, ikindi apana gutangira bafunga inyuma nkaho batsinze kuko systeme irashaje?
Yewe nzarora ntako atagize, gusa icya kabiri yawuroye uremberera mu ncundura. inyuma hari ubunyereri bwinshin ubudodo bw’umwenda waho buranyuhurukan bashyire abatayeri bongere bafume. Ikindi kandi kamongo zo mu kivu harobwe nyinshi bongere barye kuko nabonye batendekwa ku ma cuisse ya ba Hope Aha nibyoroha kuri uyu wa gatatu!
nukwihangana nakundi byagenda burya ababurana aribabiri umwe abayigizenkana
TUZASTINDA AMAVUBI OYEEEEEEEEEEEEEE
Comments are closed.