Rwanda vs Uruguay: Faustin aragaruka mu Kibuga, abapimwe imyaka ni ntamakemwa
Kuri uyu wagatatu tariki 22 ni bwo ikipe ihagarariye igihugu mu mikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17, igomba gukina umukino wa kabiri mu matsinda ubwo izagukina na Uruguay.
Kuri uyu Mukino umusore Usengimana Faustin wari ufite ikibazo cy’imvune cyatumye adakina umukino w’ubwongereza araza kuba yongeye kubanza mu mutima wa defense afatanya na Captain Emery Bayisenge.
Naho abakinnyi Nzarora Marcel, Ntaribi Steven, Nsabimana Eric na Eugene Habyarimana bakorewe ikizamini cy’imyaka (MRI) ejo nimugoroba bakaba basanze nta busembwa bw’imyaka myinshi bafite ibabuza gukina iri rushanwa, ni mu ipimwa ritunguranywe ryaraye rikozwe na FIFA mu makipe yose.
Umukino uhuza Amavubi na Uruguay ni umukino wa ngombwa cyane, ikipe y’igihugu Amavubi igomba kwitwara neza kugirango byibuze ibe yagira icyizere cyo gukomeza muri 1/6. Mu itsinda C ari na ryo Urwanda ririmo, ikipe ya Uruguay irariyoboye n’amanota 3, ikaba izigamye n’ibitego bitatu igakurikirwa n’Ubwongereza bufite amanota 3 ariko buzigamye ibitego 2, Amavubi yacu ari ku mwanya wa gatatu n’umwenda w’ibitego 2 mu gihe Canada iza inyuma n’umwenda w’ibitego 3.
Nyuma y’umukino w’Amavubi n’Ubwongereza umutoza Richard Tardy akaba yaratangaje ko amavubi yakinnye neza n’ubwo atabonye amahirwe yo gutsinda.
Ku bw’ibyo umukino w’uyu munsi ni nk’umukino wa nyuma kuko Urwanda rutsinze (Uruguay) rwagira amanota atatu rukazategereza umukino uzahuza Ubwongereza na Uruguay ari na wo wo gukemura impaka. Urwanda rudatsinze ntirunanganye byaba bivuze ko amahirwe yarwo yo gukomeza arangiye.Umukino waruhuje n’Ubwongereza U Rwanda rwanenzwe gukinira inyuma no hagati bityo Tardy yari akwiye kuza kugerageza agashaka ibitego cyane kuruta kurinda izmu nk’ubushize.
Uruguay nayo si akana ukurikije uburyo banyagiye Canada ibitego bitatu ku busa, ariko birashoboka ku ikipe ikina izi icyo ishaka ko Amavubi ya tsinda Uruguay.Undi mukino utavuze byinshi cyane ni Ubwongereza na Canada.Canada ibaye inshuti y’Amavubi yaza kuyafasha ku nganya n’Ubwongereza. Ibi byatuma umukino wanyuma w’Ubwongereza na Uruguay amakipe yose akina ashaka gutsinda noneho Urwanda rukazitwara neza mu mukino warwo na Canada.
Ibi byose tuvuze biraza guterwa n’uburyo Amavubi ari bwitware mu mukino w’uyu munsi utangira ku isaha ya saa ine z’ijoro i Kigali.
Abakinnyi b’amavubi bashobora kubanza mu kibuga:
Abazamu Marcel NZARORA
Bamyugariro Michel RUSHESHANGOGA, Emery BAYISENGE, Faustin — USENGIMANA, Jean Marie RUSINGIZANDEKWE
Abakinnyi bo hagati Heritier TURATSINZE (Cyangwa Faruk RUHINDA), Andrew BUTEERA, Bonfils KABANDA, Mwesigye TIBINGANA,
Barutahizamu Alfred MUGABO, Justin MICO.
Coach Richard Tardy.
Imikino yaraye ibaye:
Korea DPR 1-1 Netherlands
Mexico 2-1 Congo
Japan 1-1 France
Jamaica 1-2 Argentina
Imikino iba uyu munsi:
Uruguay v Rwanda (Pachuca 15.00, 22.00 Rwanda)
USA v Uzbekistan (Torreon 15.00, 22.00 Rwanda)
Canada v England (Pachuca 18.00, 1.00am Rwanda)
Czech Republic v New Zealand (Torreon 18.00, 1.00am Rwanda)
Hatangimana ANGE-ERIC
Umuseke.com
3 Comments
We pray for u guys..
uyu mukino niwo wemerera amavubi gukomezanya ikizere cyo kujya mu iciro gikurikiraho.haraca uwambaye rero naho ubundi barigarukira ikigali.
tura shimira kutugezaho amakuruya
Comments are closed.