Ikipe y’igihugu ya Cricket yerekeje muri Afurika y’Epfo
Kuri uyu muguroba ikipe y’igihugu mu mukino wa Cricket yuriye rutema ikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo mu marushanwa nyafurika.
N’ubwo ntabufasha bahawe na Minisiteri y’Imikino mu Rwanda abasore bagize ikipe y’igihugu ya cricket barizeza Abanyarwanda ko bagomba kuzana igikombe muri Afurika y’Epfo.
Capiteni w’ikipe y’igihugu ya Cricket, Eric Dusingizimana yatangarije Umuseke ko biteguye neza kandi bazakora uko bashoboye bakazana igikombe muri iri rushanwa.
Eric yagize ati “Turiyizeye ijana ku ijana ku buryo tuzitwara neza muri Afurika y’Epfo.”
Akomeza avuga ko mu makipe barikumwe. ikipe abona izabagora ari igihugu cya Swaziland ngo kuko gifite ibikoresho, ariko ngo ntibibateye ubwoba.
U Rwanda muri uyu mukino wa cricket ruherereye mu cyiciro cya gatatu ku mugabane w’Afurika aho rurikumwe n’ibihugu nka Gambia, Swaziland ndetse na Siera Leone, bityo rero ngo ruramutse rutwaye igikombe rwahita rujya mu cyiciro cya kabiri ku mugabane w’Afurika.
NKURUNZIZA Paul
ububiko.umusekehost.com