Digiqole ad

Ikipe y’igihugu ya Volleyball yatsinze Rayon Sports

Mu mukino wa gicuti wa Volleyball waraye uhuje ikipe ya Rayon Sport VC n’ikipe y’igihugu kuri stade nto i Remera warangiye iyi kipe izahagararira u Rwanda yitwaye neza itsinze ikipe ya Rayon Sport ku maseti 3-0.

Aabakinnyi  ba Paul Bitok batsinze aba Rayon
Abakinnyi ba Paul Bitok batsinze aba Rayon

Uyu akaba ari umukino ubanziriza uwa nyuma bazakina na APR VC biteguraga imikino nyafurika izabera muri Cameroon guhera taliki ya 12 Gashyantare, 2014.

Abakinnyi b’umutoza Paul Bitok batsinze iseti ya mbere ku  manota 25-18 naho iya kabiri ku manota 25-18 niya gatatu ku manota 25-22.

Uyu ni umukino wa gatatu mu mikino ibiri ibanza bakinnye na Botswana nayo babashije gutsinda.

Paul Bitok avuga ko imikino yiteguyemo itanga icyizere ko ikipe y’u Rwanda izitwara neza mu mikino nyafurika bagiyemo muri Cameroun.

Iyi mikino izabera i Douala muri Cameroun, ikipe y’igihugu, izahaguruka kuwa kabiri tariki 11 Gashyantare yerekeza aho imikino izabera.

Umutoza Paul Bitok akaba kandi yatangaje urutonde rw’abakinnyi 12 azajyana muri Cameroun, abo ni;

Murangwa Nelson (Rayon Sports)
Yakan Lawrence (Etoile Sportif de Setif-Algeria)
Flavien Ndamukunda (Nta kipe afite)
Muyango Hyango Theodore (APR VC)
Ntagengwa Olivier (UR-Huye Campus)
Mukunzi Christophe (El Fanar-Algeria)
Tuyishimire (Rayon Sports)
Musoni Fred (Rayon Sports)
Kwizera Marchal (INATEK)
Mutuyimana Amiable . (APR VC)
Mutabazi Bosco (APR VC)
Kagimbura Hervé (INATEK)

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda rimwe na Algeria, Nigeria, Cameroun (yakiriye amarushanwa) ndetse na Gabon.

Umukino wa mbere u Rwanda ruzawukina na Algerie kuwa 13 Gashyantare.
Umukino wa kabiri u Rwanda ruzawukina na Cameroun tariki 14 Gashyantare.
Umukino wa gatatu u Rwanda ruwukine na Gabon kuwa 15 Gashyantare.
Naho umukino wa kane u Rwanda ruwukine na Nigeria tariki 16 Gashyantare.

Aha baramukanyaga mbere y'uko umukino utangira
Aha baramukanyaga mbere y’uko umukino utangira
Abakinnyi ba Rayon nabo bari bafite ingufu
Abakinnyi ba Rayon nabo bari bafite ingufu
Umukino wari ushyushye hagati y'amakipe yombi
Umukino wari ushyushye hagati y’amakipe yombi

NKOTANYI Damas
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Imyitozo myinshi kuko tuerashaka kugera aheza

Comments are closed.

en_USEnglish