Digiqole ad

Ikinyarwanda kiragana he?

Ese abasizi babona bate ikinyarwanda muri iyi minsi ?

Ururimi rwacu umuco wacu
Ururimi rwacu umuco wacu

Mu nkuru y’ubushize tariki ya 18 Gicurasi twabagejejeho inkuru ivuga ku buvangazo nyamvugo n’ ingeri z’ubusizi nyarwanda hamwe n’uko ibisigo nyabami byagiye bitera imbere, biturutse kuri Nyirarumaga watangiye umugendo w’ibisigo Nyabami. Muri ibyo bisigo usanga harimo amagambo kuri ubu atakiri mu rurimi nyarwanda. Twavuga nk’amagambo aboneka mu gisigo cya Nyakayonga ka Musare « Ukwibyara gutera ababyeyi ineza » Aho agira ati : «  Ny’ebisu vy’emisango » kuri ubu kumenya icyo asobanura ntibyoroshye. Ese kuki ikinyarwanda kigenda kiganzwa n’izindi ndimi, aho si intandaro y’uko gishobora gucika ?

Abantu batandukanye usanga bibaza aho ururimi rw’ikinyarwanda rugana kuko usanga abaruvuga ubu baruvanga n’indimi z’amahanga. Ibisigo nyabami wari umwe mu mico yabagamo ikinyarwanda cy’umwimerere. Ubu bisa nk’ibitakibaho ndetse n’ibiriho ntiwabona uri kubisoma!

Kubera iyo mpamvu umuseke.com wegereye Padiri Muzungu Bernardin, umusizi akaba n’umwanditsi ku bisigo nyabami ndetse n’uw’amateka y’u Rwanda muri rusange. Maze agira icyo avuga ku rurimi nyarwanda rwo muri iyi minsi ndetse n’inama yarwana kuri uru  rurimi.

Umuseke : Mwatangira  mutwibwira

Nitwa Padiri Muzungu Bernardin, umusizi nkaba n’umwanditsi ku bisigo nyabami ndetse n’uw’amateka y’u Rwanda muri rusange. Navukiye i Kiruri ho Mukarere ka Nyaruguru.

Umuseke : Utubwiye ko uri umusizi , wabitangiye ute ?

Padiri Muzungu : Navutse nsanga ba data babikora, banabyigisha, n’aho nize  ikibeho hari umwarimu witwa Nkuriyingoma yari umusizi arabintoza n’aho ngiriye mu Iseminari ndabikomeza. Aho ntangiye kubitora nakurikije cyane cyane Alex Kagame , aho amaze gupfira muri 1981 nsanga ibyo bisigo twari twarize cyera bitari byarigeze byandikwa ku buryo bugaragara. Agenda abisize aho,  ngerageza kubyegeranya mu nyandiko.

Umuseke : Ese ubona ururimi rw’ikinyarwanda muri iyi minsi rumeze rute ugereranyije no hambere ?

Padiri Muzungu : Mbese wowe ntubonako ikinyarwanda kigeze ku buce ? Muri byose muvuuuuugaa, ntakinyarwanda kirimo !!!

Umuseke : Ese ubona ikinyarwanda cyagaruka gute kikaba ururimi rutavangiye?

Padiri Muzungu : Ko ntarunyakirima se mu kizi, urumva byagenda gute ? ikinyarwanda cya vuba aha,  Nta muntu ukivuga ngo arangize interuro atavanzemo izindi ndimi, ibyo si byo? Ntabwo byoroshye .

Umuseke : Ni nk’iki mubona kigira uruhare mu kwica  ururimi nyarwanda ?

Padiri Muzungu : Ikintu cyica ururimi ni izo media zateye, usanga buri wese aza akavuga ibyo ashaka., ugasanga ururimi ruravangavanze.

Umuseke: Urubyiruko rw’ubu rwakora iki ngo ikinyarwanda cyoye gucika ?

Padiri Muzungu : Mwebwe abato b’ubu, ngirango icyambere mwakwifuza ni uko mutakwifuza kuba abanyamahanga, kandi s’integano guhinduka umwongereza, umufansa cyangwa umuswayire . umuntu wese yakwishimiye ko ari umunyarwanda. Nta kintu gisimbura ubunyarwanya kibaho, wazarinda upfa ukiri umunyarwanda kuri we. Kumva umuntu yishimira ko atazi ikinyarwanda birababaje. Ntawe ukivuga ngo arangize interuro atavangitiranyije, ntabwo ari byo. N’abanyarwanda baba mu mahanga usanga bavuga ikinyarwanda kandi bitabujije kumenya n’izo ndimi.

Umuseke : Alex Kagame hari ibyo yari yaratangiye byo gukusanya ariya mateka ayasigura, agaragaza ibyo abantu bafataho ukuri n’ibyo bashidikanya,  ariko hari inyandiko yatabarutse atarashyira ahagaragara, ese ziriya nyandiko amaherezo yazo azaba ayahe ?

Padiri Muzungu : Icyo ni ikibazo cy’ibintu biruhije, tuvuge nk’igitabo yasize yanditse kijyanye n’ibintu byo gusetsa yaratarashyira mu icapiro, naranakibonye ! umuntu wadusigurira ni musenyeri Rukamba, ariko nawe bishonoka ko ntabyo yaba azi, byinshi ntabwo nzi aho biri, bishoboka ko hari aho bihishe. N’ibyanditswe byinshi nabyo biri gutakara, sinzi niba hari uwabona copie zabyo. Ariko bifite aho bibarizwa !

Umuseke :Dusoza, Ubona ari nk’uruhe ruhare leta yagira mu kubungabunga umutungo wacu  gakondo   ?

Padiri Muzungu : Jye ndiyumvishako leta yakagize uruhare runini cyane,  buriya nka minisiteri ya culture ibifite mu nshingano zayo yakwifashisha Diocèse ya Butare bakareba ibigihari, bakaba bafatira ibigishoboka kugaragara mu maguru mashya ntibigende buheri heri.

Ngaho rero uko ururimi rw’ikinyarwanda abasizi barubona muri iyi minsi. Bityo ni ahawe ho kugira icyo ukora kugirango rutere imbere aho kugirango rugere ku buce nk’uko uyu musizi abivuga.

Munyampundu Janvier

Umuseke.com

 

6 Comments

  • Urakoze ku twibutsa ururimi rwacu ruduhuza.ariko iki wanditse ntago ari ikinyarwanda cyiza ngo minisiteri ya culture, bavuga minisiteri y’umuco .hari na ba minisitiri batakivuga nabo mujye mu babaza impamvu bitandukanyije n’ikinyarwanda.

  • Buri wese ashireho ake abungabunge ikinyarwanda kuko ni umurage twarazwe n’abakurambere.
    Rwose ndakangurira abanyamakuru n’abayobozi kuko nibo bumvwa n’abantu benshi kugerageza gukoresha amagambo y’ikinyarwanda gisukuye kutavangiye.Aha ntitwakwirengagiza amateka y’igihugu cyacu aho benshi mubagituye bakuriye mumahanga ariko rwose ni ugushyiraho ubushake.

  • ururimi buriya narwo ruravuka rugakura rukanapfa,ikilatini cyamamaye igihe kirekire ku isi cyarazimiye ariko cyasize indimi zigikomokaho,wasanga n’ikinyarwanda kizavamo izindi ndimi.

  • Buriya padiri yari yavuze kuriya ngo culture, byandikwa bityo. Urakoze kukwibutsa kwawe!

  • Janvier wakoze cyane kubushakashatsi uba wadukoreye pe!! burashimishije ariko na none ushaka abantu bamenye ikinyarwanda kiza kibamarire iki koko?? Umuntu ariko nta na rimwe barabaza umuntu mu kizamini cya kazi ikinyarwanda bivuga ko na gvt itadufasha kugiha agaciro akazi tugakora mu français et Anglais rero urunva nta mpanvu cyatuma nta umwanya wanjye ngo ndiga ikinyarwanda kuko inglish niyo itanga umugati!!! Ahubwo ubu uwampa kumenya ikigande kurusha ikinyarwanda sha! ku bwa Habyara igikiga cyari kigezweho ubu rero ikigande ok ntu mbaze aha sinzata igihe cyanjye ku kinyarwanda pls

  • Muzungu Berinaridini n’umunyamakuru wamubjije ndabashimye. Mwankoze ahandya. Maze imyaka 13 nkora ubushakashatsi ku kinyarwanda gusa nsanga ururimi rwacu nta cyo ruraba kuko ritararenga. Icyizere cy’ikinyarwanda ngisanga mu NTEKO Y’URURIMI umunsi yagiyeho. Njya nibaza kenshi uvuga ikinyarwanda kinoze simubone. Gusa usibye abasizi n’abandi bose bagerageza kuguma ku isoko y’umuco (aho usanga bashyoma bucye), abandi bose duhuhura ururimi rwacu. Najyaga nigiramo icyizere cyo kwigira imvugo ikeye mu biganiro bisanzwe nyivanye ku bakambwe nk’abo mu Nteko Izirikana. Gusa usanga na bo “ubwevoliwe” bwarabajyanye. Batekereza kinyarwanda, bagatangira igitekerezo mu kinyarwanda, wa muco watworetse ukabakurura. Igifaransa ni cyo kiba kihitira. Bagerageza kutuvungurira kuri duke bakomoye kuri ba se na ba sekuru by’ubunyarwanda ubundi uruzungu rukabatwara. Akenshi aba bakuze ni bo batwama abato ngo bavuze nabi. Ikindi ntakunda ni ukumva imvugo yashinze imizi kandi ivugwa na benshi ndetse na henshi mu Rwanda, ukavuga ko atari imvugo yemewe mu Kinyarwanda. Ururimi ko rukura rugapfa, ikoreshwa ryarwo rikaba ubwumvikane bw’abaruvuga, iyo nta mategeko abibuza azwi umuntu yashingirahe aseka abarukoresha? Ku bijyanye no gutira na byo ntawabirwanya, tekinoloji iratwugarije, utajyanye na yo iragusiga. Amagambo aboneka muri tekinoloji tuyafitiye icyo bisa twayasimbuza ayacu, ariko adahari yamaze gutorwa nt ampamvu yo kutayakira. Ku myandikire: Ko hari amabwiriza y’imyandikire yemewe y’ikinyarwanda, IRST ikaba isohora ibitabo bibivugaho kenshi kuki hari abinangira kubikoresha bashaka kwikorera uko babitekereza gusa? Njye nsanga mu gihe hatarajyaho amabwiriza n’amategeko y’imyandikire bisimbura ibiriho, nta mpamvu yo umuntu yakwitwaza ngo turica ururimi n’imvugo na we nta muhate abishyiramo ngo atange urugero. Ubwo tuzaguma tuganire kuri iyi ngingo.

Comments are closed.

en_USEnglish