Ikinyamakuru Burundi Iwacu cyongeye gukora
Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri gifunze, Ikinyamakuru Burundi Iwacu cyandika kuri Internet cyongeye gutangira imirimo yacyo.
Umwanditsi mukuru wacyo Antoine Kaburahe yabwiye abanyamakuru ko gufunga kw’Ikinyamakuru akuriye byagize ingaruka mbi ku Barundi no ku banyamahanga batabashije gusoma ibibera mu Burundi.
Yabwiye bagenzi be ko gufunga kwa Burundi Iwacu byatewe no kugira amakenga kuko bari bamaze kubona ibyabaye kuri bagenzi babo b’abanyamakuru.
Yavuze ko nubwo hakiri ibibazo by’uko bafungirwa cyangwa nabo bagafungwa, Kaburahe yavuze ko ubu ari igihe cyo gukora, bakereka amahanga ibibera mu Burundi kuko nta yandi mahitamo ngo bafite.
Burundi Iwacu ni kimwe mu binyamakuru byandika kuri Interneti bifite uruhare mu kuvuga ibibera mu Burundi nta guca ku ruhande.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Murakoze cane mushingantahe KABURAHE
imana rugira vyose ibaje imbere abo ba ddd nabo impera nimperuka imana izobakubita intahe mugahanga .Ico bazi bazi irementanya nokwica mugabo imana nyiheranwa
Muduhe inkuru ziburundi tumenye ingene ibintu biriko biragenda. Turipfuzako na private radio zokugurura vuba kugira tushishikare kumenya inkuru zimvaho.
Icyakora ikintu nabonye kuri Societe civle hamwe n’ibitangazamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi, ni uko bigoye kubitandukanya n’amashyaka ya politiki.
Abarundi murimo murisenyera igihugu mubireba ngo murahima NKURUNZIZA Petero, nyamara nikiramuka gisenyutse muzabyicuza.
Abo banyepolitiki bose birirwa babeshya abarundi ngo barabashakira demokarasi nyayo, bagashora urubyiruko mu mihanda bakumvisha abarundi n’amakungu ngo ko igihugu kizagira amahoro ari uko bageze ku butegetsi, barimo kwihenda bakanahenda rubanda.
QUAND J’ETAIS A BUJUMBURA, SOUVENT J’APPRECIAIS LE PROFESSIONNALISME DU JOURNALISTE ANTOINE KABURAHE. C’EST UN HOMME QU’IL FAUT A LA PLACE QU’IL FAUT. NI UMUNYAMAKURU W’UMWUGA, KU BURYO UBONA ADASHAKISHA. GUSOMA ARTICLES ZE MURI LE RENOUVEAU KERA, BYATUMAGA NDUSHAHO KUMUKUNDA NO GUKUNDA ITANGAZAMAKURU. MUGOBOKANSHURO Ephrem
Comments are closed.