Digiqole ad

Imodoka zo gufasha FDRL za Rujugiro?

Imodoka zo gufasha FDL zoherejwe na Rujugiro?

Nkuko tubikesha BBC, igipolisi cy’u Rwanda cyafashe imodoka 8 za Land cruiser, polisi ivuga ko ifite amakuru ko izo modoka zari ziguriwe muri Akagera Motors n’uruganda rwa Congo Tobacco Company rwa Tribert Rujugiro zari zigiye gufasha imitwe nka FDLR muri Congo.

Umuherwe Tribert Rujugiro (Photo internet)

Theos Badege umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda yavuze ko izi modoka zafatiwe mu karere ka Nyabihu zerekeza ku mupaka wa Congo, abari bazitwaye bakaba bafungiye kuri station ya Polisi ku Kicukiro.

Yavuze ko bari bafite amakuru ko zari zigiye gufasha imitwe yitwaje intwaro muri Congo irwanya u Rwanda. Izi modoka ngo zikaba zari nshya ntakintu zari zikoreye.

Umuherwe Tribert Rujugiro akaba yahakaniye BBC yivuye inyuma ko adashobora gukorana na FDLR, yagize ati “Sinarenga kumva za benewacu ziri i Gatagara aho mvuka ngo nindangiza nkorane na FDLR

Yemeje ko uruganda rwe rwa Congo Tobacco Company atari ubwambere rugura imodoka muri Akagera Motors, ngo n’umwaka ushize bahaguze izigera ku 10 kandi zijya muri Congo. Ziriya ngo zari zigiye gusimbura izishaje.

Abashoferi bafunzwe ni abo aho baziguze ntabwo ari abakozi ba Congo Tobacco Company nkuko yabyemeje.

Umuseke.com

6 Comments

  • Amabuye ya gaciro ya DRC barayamaze bayaguramo amamodoka? Rujugiro nawe yari yiboneye ishora mari rishyushye ndagaca!! aaaariko uriya musaza yagiye amenya gusaza atanduranyije cyane di??

  • ariko koko narumiwe, ubu umusaza nkuyu aba ari kurwana niki koko? isi koko nta mpuhwe igira? ubu koko yakwicaye akarya amafaranga ye dore ko atagira ingano aho kwirirwa yishora mu bikorwa nkibi by’ubugizi bwa nabi, icyakora niba ari nabamushuka barimo kumuhemukira.

  • @nyanja; wica urubanza kuko ipererza rigikomeje. tkx

  • yarekeye ayo afite ko ashaje,ubundi arashaka ayiki?ayo bazamuhambana se?uretse ko atari akwiye no kuyashaka mu buryo bugayitse

  • Sinibuka uwaririmbye ngo, jya umenya gusaza utanduranyije cyane!

  • Ndashimira police y’igihugu mukazi ko kubungabunga umutekano, ikumira abatera ubwoba. Birababaje kubona umuntu nka Rujugiro gusanga ari mubikorwa byitera bwoba afatanya na FDLR n’abambari bayo.Twagyaga tw’umva ibibazo Rujugiro afitanye n’ibindi bihugu ntitumenya ko ari umunyamanyanga bigeze aho abikorera igihugu cy’amubyaye birababaje.

Comments are closed.

en_USEnglish