Digiqole ad

Ikigo Nyafurika cya SDGs kizafungurwa mu Rwanda kuri uyu wa gatanu

 Ikigo Nyafurika cya SDGs kizafungurwa mu Rwanda kuri uyu wa gatanu

Intego 17 za SDGs.

Kuri uyu wa Gatanu, i Kigali mu Rwanda harafungurwa Ikigo Nyafurika kizajya gifasha ibihugu bya Africa gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye (SDGs/Sustainable Development Goals).

Intego 17 za SDGs.
Intego 17 za SDGs.

Iki kigo cyiswe ‘Sustainable Development Goals Centre for Africa (SDGC/A)’ gifite icyicaro mu nyubako ya M. Peace Plaza mu mujyi wa Kigali rwagati.

Umuhango wo gutaha iki kigo ukazitabirwa n’abayobozi barenga 200 bazaba baturutse hirya no hino ku isi nk’uko The Newtimes dukesha iyi nkuru ibivuga. Aba bayobozi bakazanitabira inama mpuzamahanga izabera muri Kigali Convention Centre, izaba yiga ku buryo bwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cya ‘Africa 2030’.

Umuyobozi mukuru w’iki kigo Nyafurika – SDGC/A, Dr Belay Begashaw avuga ko iki kigo kitaje gukora imirimo ibihugu bya Africa bigomba gukora kugira ngo bigere ku ntego z’iterambere rirambye, ahubwo ngo ni ukubifasha.

Ati “Iki kigo kizatanga ubufasha Tekinike mu gukora ubushakashatsi, mu kwakira no guteza imbere ikoranabuhanga, mu gutanga inararibonye…kugira ngo bagire ibyo bubaka biganisha kuri SDGs.”

Dr Belay Begashaw akavuga ko iriya nama izaba izanaganira ku buryo ibihugu bya byazagera ku ntego za SDGs mu mwaka wa 2030, n’ibindi bijyanye na SDGs muri Africa.

Begashaw avuga ko kugira ngo intego za SDGs zigerweho atari akazi ka Guverinoma gusa, ahubwo ngo birasaba ko n’abaturage bose bahaguruka bagaharanira ko zigerweho.

Ati “Ikigo ubwacyo ntabwo gishinzwe gushyira mu bikorwa SDGs, ahubwo gishinzwe guhanga udushya Tekinike, gushakira umuti ibibazo bigenda biboneka, gukurikirana uko bigenda bitera imbere, no gufasha mu ishoramari ry’imbere cyangwa hanze, harimo koherereza abahagarariye Africa mu nama hirya no hino ku isi zivuga kuri SDGs.”

Ikigo Nyafurika – SDGC/A cyashyizweho n’abayobozi b’isi, nyuma yo kwemeza Intego z’Iterambere Rirambye mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yo kuwa 25 Nzeri 2015.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish