Digiqole ad

Impinduka ziturutse ku itegeko rishya rigenga abinjira n’abasohoka mu gihugu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka kuri uyu wa mbere cyatangije gahunda yo gukangurira abakigana ibijyanye n’impinduka zaturutse ku itegeko rishya rigenga abinjira n’abasohoka mu gihugu.

Iki kigo kandi kiravugako hari n’undi mushinga urebana n’abinjira n’abasohoka uri mu nzira mu minsi ya vuba, nkuko umuyobozi ushinzwe amategeko mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu Ronald Nkusi abitangaza ngo bahamagaye abashoramari bakorera mu Rwanda harimo abagize amasosiete y’ubucuruzi n’ibindi.

Nkusi ati: Twatumiye abafite amakompanyi y’ubucururuzi, nk’abafite amahoteri kubera ko muri iri tegeko rishya harimo ingingo zibareba. Twanahamagaye abahagarariye ministeri zitandukanye, ndetse tuzanabwira abashinzwe ububanyi n’amahanga, n’imiryango itegamiye kuri leta.

Mu byukuri twebwe n’abafatanya bikorwa bacu tuzabakangurira kubyerekeranye n’izo mpinduka kuko twumva ko kugirango iryo tegeko rijye mu bikorwa ari ngombwa ko abo rireba barisobanukirwa kugirango babashe kurishyira mu bikorwa.

Uretse kuba harabayeho impinduka ku itegeko rigenga abinjira n’abasohoka Nkusi avugako hari n’indi mishinga ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka riri kwigaho ndetse riri hafi kugera ku musozo barashaka gukora urupapuro rw’inzira rukoze mu gatabo gashobora gusomwa n’imashini. Ibi ni ibisabwa n’umuryango ushinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ndege. Barasaba ko ibyangombwa by’abagenda mu ndege bigomba kuba bihuye n’ibyo uyu muryango ushaka, rero iyi laisse passé izaba igurwa ku biciro bitandukanye kubera ko ari agatabo kandi gafite n’umutekano wizewe, ndetse n’igihe kazamara kiziyonyera aho kuba umwaka 1 ibe imyaka 2.

Muri uwo mushinga turi guteganya iyi laisse passé yajya itangwa no ku bantu bagiye no mu gihugu gishya cya sudani y’amajyepfo kuko duteganya ko abanyarwanda benshi bazajya gukorerayo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka avugako kandi iri tegeko rishya rije gushyira mu bikorwa gahunda ya leta igamije korohereza abashoramari baturuka mu mahanga baje gukorera mu Rwanda, guteza imbere ubukerarugendo, ndetse na gahunda yo kugirango abaturage baturuka mu bihugu bigize umuryango w’Afrika y’iburasirazuba bagendererana mu bwisanzure.

Claire U.
Umuseke.com

4 Comments

  • twizereko ari laisse passer gusa atari passport ariko kuko hatari hashira iminsi myinshi passport ihinduwe

  • Nonese bazongera n’ibihugu zigomba kugeramo?? ese bizatangira ryari ibyo bintu bishyashya??

  • ibi bizaca kwiganwa kw’ibyagombwa,ndetse binongere umutekano w’abagenzi ku isi hose

  • ko mwaduhaye indangamuntu nziza mwaretse tukajya dufata resepase na pasepport tutiriwe twiruka mutugari no mumidugudu mugaca amanyanga yo hasi yo kwaka ayisuku numutekano …. bibyara naruswa

Comments are closed.

en_USEnglish