Ikigo cy’Abahinde kije gufasha Abanyarwanda guhanga imirimo
India-Africa Training Vocational training and Incubation Centre ni Ikigo cy’Abahinde gishinzwe guteza imbere imyuga ndetse no guhugura abantu kibaha ubumenyi butandukanye mu rwego rwo kwihangira imirimo kikaba cyubatse mu Karere ka Gasabo.
Ubwo cyafungurwaga kuri uyu wa 16, Mutarama, 2015, Eng Albert Nsengiyumva, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yavuze ko iki kigo kizafasha abantu batandukanye mu kugira ubumenyi buhagije mu byo bakora, gukora imishinga itandandukanye ishobora guterwa inkunga n’amabanki kandi kigafasha abanyeshuri bakirangijemo gukorana n’ibindi bigo kugira ngo bimenyereze umwuga.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro(WDA) Jerome Gasana asanga iki kigo kizahindura byinshi mu mibereho y’Abanyarwanda.
Yasobanuye ko abanyeshuri bazajya biga muri India-Africa Vocational training and Incubation Centre ari abantu basanzwe bafite imishinga bakora cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi ariko bakaba badafite ubumenyi buhagije mubyo bakora,.
Gasana yatanze urugero ku muntu waba amaze nk’umwaka akora amandazi bikaba ngombwa ko ahabwa ubumenyi kugira ngo abashe gukora imigati, agahabwa ubumenyi bwamufasha gukorana na banki.
Umwe mu banyeshuri basanzwe biga muri India-Africa Vocational Training and Incubation Centre Mukeshimana Devotha yizera ko ubumenyi bazahakura buzabafasha igihe bazaba barangije binyuze mu kugerageza guhanga imirimo, bakimbumbira mu Makoperative bagateza imbere n’ imiryango yabo.
India-Africa Training Vocational ni Ikigo cyashinzwe k’ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na Guverinoma y’Ubuhinde mu kwezi kwa Kanama, 2013 aho u Rwanda rwatanze amafaranga yo kubaka naho Ubuhinde bugatanga ibikoresho byose bikoreshwa n’abanyeshuri.
Amwe mu masomo atangirwa muri iki kigo hari gukora imigati, gukora amamashini atandukanye, gukora za telephone, gukora impapuro, n’ibindi bitandukanye.
Iki Kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 150 icyarimwe kandi ngo hakaba hari gahunda yo gukora amasaha 24 kuri 24.
Théodomir Ntezirizaza
UM– USEKE.RW
4 Comments
Dore ahubwo rero igisubizo mw’iterambere.
Ikigo nkiki gitange course z’amezi makeya mu myuga yose nka:
-chauffeur poids lourd
-electricite
-plomberie
-secretariat
-technicien de surface(ububoyi nu buyaya)
-salon de coiffure
-isuku mu nganda
-ubufundi
-guteka
-mbese buri mwiga wose ubahoooo
Ibi bizakuraho umutekano mukeya uterwa ni mbabare imburamukoro ,kuko kuminuza mu mashuri igihe kirekire si bya bose !!!
Byojyere ubushobozi mu hutunganya service za buri mwuga.
Byojyere company mu gihugu akazi kaboneke.
Ubundi ukurikije ubukeya bwacu dukwiye kuba nkaza Dubai umunyamahanga ntatubonane umulimo iwacu nuwubonye agahenda umukoresha we mumusoro.
Bityo tugatera imbere dufate nka Resto ikoresha abakozi batabyize 10 izisanga ikeneye 4 babyize batange umusaruro mwiza kurushaho.
Kuko buri wese azaba yarize umwuga akunda hari abazasubira aho bakomoka bahateze imbere tuvuge nkuziga ubworozi ageye yorore inkoko aduhe amagi tureke gupfusha ubusa amadovise tuyatumiza Uganda nyamara naha huzuye abashomeri ingurube inka ihene byose bibe uko uwize ubuhinzi bibe nkuko ibyo mu myaka mikeya 2 cg se 4 usanga biteza imbere ibyaro byose ibi nina mahire kuko igihugu ni gitoya umuntu azakorera Byumba nti bimubuze kurangura ibya Butare , Gisenyi, Kibungo kuko hazaba ari bugufi bikureho imyumvire yo gutura muri Kigali.
Ibi bizazura imisoro na Leta izisanga bikwiye ko iyigabanya rwose.
Maze murebe yuko izo zahabu na peterole tutagira tutazibonera mu maboko yacu.
Ibi rero bisaba uruhare rwa Leta ikazana ibigo bitanga izi course byinshi bikagera hose kwigamo bikaba ubuntu buri wese ntagire ikimukumira.
Ibi byemeza kuko buri munyarwanda afite inyota yo gutera imbere uzarebe abisuka za Burayi USA ASIE na handi nibyo bakurikiye yo nta bibdi bakorayo jye mbasangayo ndabibona bagite umwete peeee
N.B :ikibazo ni leta yagikemura yojyera ibyo bigo.
Ibi bigo birakenewe rwose nibyo bizamuye Uburayi america asie…, aho usanga buri wese uhatuye afite umwuga azi gukora neza.
Birababaje aho usanga hano iwacu mu gihugu gitoya gifite imihanda securite inyota yi terambere ariko wabaza umuntu uti ukora uwuhe mwuga ngo ntawo ariko umpaye akazi nakora !!!!
Inyota yo gukora irahari ariko kwigishwa umwuga wapi kuko atabifashijwemo !!!!
Rwose uwagize iki gitekerezo cyo kuza aba bahinde bravo gusa ntibaze kwigisha ibyi myaka muinshi non juste 3mois? 6mois, 9 mois 1an gutyo gutyo kuko ahandi byigishwa gutyo bigatanga ulusaruro mwiza.
Ubutoya bw’u Rwanda umubare mukeya w’abanyarwanda climat yino aho duherereye kuri map y’isi ikinyabupfura ubwiza bwacu imiterere y’igihugu cyacu(tourisme) NEMEZA SHIKAMYE ko byaturutira zahabu na diamond amahanga aturusha atazi no kuyibyaza umusaruro kuko bazajya batuzanira cash bakuramo bagatura ino cg bakahatemberera nizo bijouterie twashinga kubera ubunyamwuga ayo mabuye ni hano yacongerwa tukabizamukiramo.
Ubuse uturanye na Congo ukaba kabuhariwe mu guconga ibuye ntuba ubirangije utarashe !!!!
Imbaho bikaba uko !!!!
Hotel bikaba uko !!!!
Securite bikaba uko bose bahita batura Gisenyi Ruhengeri ariko ubu ntibikunda kuko nta kiriyo kibakurura !!!!
Banque bikaba uko !!!
Buri mwuga…., ugakorwa kinyamwuga.
twabona dute amakuru afatika muri iki kigo ko tubukeneye
please muduhe imformation zihagije
ayo mahirwe rwose tuyabyaze umusaruro ntaducike ,
ariko bibaye byiza habaho korohereza n’abatabona umwanya uhoraho bakaba bayakurikirana muri week-end cg evening time.
Comments are closed.