Digiqole ad

Ikibazo: “Ni gute nakwitegurira gushinga urugo?”

Igisubizo: Kwitegurira kurushinga, ukurikije ibyo Bibiliya itubwira, ni cyo kimwe no gutegura indi ntambwe iyo ariyo yose mu buzima. Hari ihame ryakagombye kuyobora buri mukristo wavutse bwa kabiri mu bikorwa bye byose: “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose” (Matayo 22:37). Iri tegeko rifite agaciro kanini.

Ni ryo shingiro ry’ubuzima bwacu nk’abavutse ubwa kabiri.  Ni uguhitamo kwita ku Mana no ku Ijambo ryayo kugira ngo roho zacu ziturwe n’ibintu bishimisha Uwiteka.

Ubucuti dufitanye n’Uwiteka binyuze kuri Yesu Kristo buza imbere y’ubundi bwose. Gushinga urugo bikurikiza urugero rwa Yesu n’itorero rye (Abafeso 5:22-23).

Buri gice cy’ubuzima bwacu kiyoborwa no kwiyemeza gukurikiza amategeko n’ubushake bw’Uwiteka. Kubahiriza Imana n’Ijambo ryayo kwacu niko gutuma dukora ibyo Imana idushinga mu rugo ndetse no muri iyi si. Kandi inshingano ya buri mukristo ni ugukorera byose guhimbaza Imana (Abakorinto 10:31).

Mu rwego rwo kwitegurira kurushinga, kongera urukundo ufitiye Kristo, ndetse no kwegera Imana ubinyujije mu Ijambo ryayo (2 Timoteyo 3:16-17), icyambere ugomba kwitaho ni ukwemera. Nta buryo buriho bwo kwiga kugendana n’Imana.

Ni icyemezo tugomba gufata buri munsi cyo gushyira iby’isi ku ruhande tugakurikira Uwiteka. Gukura muri Kristo ni ukwicisha bugufi tugakurikira Inzira nyayo, Ukuri nyakuri, n’Ubuzima nyabwo mu byo dukora buri munsi. Iyi niyo myiteguro umukristo akenera kugira ngo yitegurire neza impano yo gushinga urugo.

Umuntu ukuze mu myemerere kandi ugendana n’Imana aba yiteguriye ubukwe kurusha uwo ariwe wese. Gushinga urugo bisaba kwiyemeza, kwicisha bugufi, gukunda, no kubaha. Igihe witegurira kurushinga, ite ku kwemerera Imana kugukoramo umugabo cyangwa umugore ishaka ko uba (Abaroma 12:1-2). Nuyikurikira izatuma iyo minsi y’ibyishimo iza uyiteguye. UBUGINGO.COM

1 Comment

  • murakoze kuba mutugejejeho uko twazarushinga.

Comments are closed.

en_USEnglish