Ikibazo hagati ya Touch Records na Mr Wine cyakemuwe na Polisi
12 Ukuboza 2014 nibwo Tuyishimire Joshua umuraperi ukomeye mu Rwanda uzwi nka Jay Polly muri muzika, yamuritse album yise ‘Ikosora’. Hari hashize iminsi bivugwa ko Touch Records yaba yarambuye uwitwa Mr Wine amafaranga y’ibinyobwa yabazaniye muri icyo gitaramo.
Ubuyobozi bwa Touch Records bwemera ko icyo kibazo cyabaye ariko cyamaze gukemuka ndetse hanamenyekanye ugomba kwishyura ibihumbi 62.000 frw byishyuzwaga.
Mukiganiro na Theo ufite izia rya Mr Wine yari yagiranye na Umuseke mbere y’uko Touch Records yohererezwa hamagara na station ya polisi y’i Nyamirambo, yari yavuze ko yagerageje kwishyuza amafaranga ye ariko bose uko banyweye kuri ibyo binyobwa bakamwitakana bityo bituma yerekeza inzira ya police.
Yagiraga ati ”Impamvu nahisemo kujya kuri polisi kurega, ni uko ntanshobora guhomba amafaranga 62.000frw yose kandi nanjye mfite abo nkorera atari njye wikorera.
Ntabwo nishyuza Jay Polly kuko ashobora kuba ataranamenye ko nazanye ibyo binyobwa, ariko manager we ndetse n’itsinda ryose ryamufashaga gutegura launch nibo ndega kuko nibo babintumye”.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 22 Mutarama 2015, nibwo ubuyobozi bwa Touch Records bwatangarije Umuseke ko icyo kibazo cyari kimaze iminsi kivugwa cyarangiye.
Rudahanwa Alain umuyobozi w’inzu itunganya muzika izwi nka Touch Records, yatangaje ko ayo mafaranga yose yemewe ko agomba kwishyurwa Theo wazanye ibyo binyobwa nyuma y’aho polisi ikirije urwo rubanza.
Nk’uko Theo nawe yakomeje abisobanura, yavuze ko polise yabasabye guteranyiriza ayo mafaranga uko bari aho bose bityo ikibazo kikarangira aho kugira ubihomberamo kandi atariwe wagize uruhare runini mu gukoresha ibyo binyobwa wenyine.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ngaho ni mubwire koko !!!!
Abahanzi dufite …,uyu siwe ejobundi widogaga ngo Sir Art. DIAMOND yabanenze none no kwishyura ibyo banyweye hiyambazwa police vraiment …,62.000Frw ayo ntanaguze champagne 1 wakabaye unywa wa muswa we.
Mukore muve mwayo manjwe mubamo mudusebya gusa.
Comments are closed.