Digiqole ad

Ikibazo: “Ese Birakwiye ko umukristu agira ubwishingizi?”

Igisubizo: Abakristu bakunda kwibaza cyane niba bagomba kwishingana bumva ari ukugaragaza ukwizera guke. Iki ni ikibazo gikomeye, kandi abakristu bagomba kwiga neza ibyanditswe bagakuramo igisubizo basobanura bifashishije Bibiliya.

Mbere na mbere, reka twemeranye ko ubwishingizi ntaho buvugwa muri Bibiliya. Iyo ikintu kitavugwa uko cyakabaye muri Bibiliya, tugomba gukoresha izindi nyigisho zindi dusangamo. Nyuma yo guhuza amahame dusanga mu byanditswe, abizera benshi bashobora kugiraho imyumvire itandukanye. Abaroma 14 hatubwira ko ibihe nk’ibyo bisaba kubaha ibyo abandi bemera.

Muri icyo gice, tunigishwa ko abemera bafite inshingano zo kongera ubumenyi bwihariye ku kintu runaka (Abaroma 14:5). Iyo nyandiko itwereka yuko tugomba kugira isesesengura ry’Ijambo ry’Imana, tukabona kugira imyemerere yihariye iganisha ku bushake bw’Imana. Umurongo wa nyuma w’icyo gice uvuga yuko ibyo twiyemeje byose bigomba kuba ibikorwa by’ukwizera.

Dore amahame yo muri Bibiliya yatuyobora. Tugomba kubaha ubuyobozi buturi hejuru. Ni ukuvuga ko niba dutegetswe n’itegeko kugira ubwishingizi, izo aba ari inshingano zacu, tugomba kubyubahiriza. Tugomba kwita ku miryango yacu. Byongeye kandi tugomba gutegura ejo hazaza heza mu miryango yacu. Ibi rero bikubiyemo no gutegura ibyago bitunguranye cyane by’ibura ry’umubyeyi.

Ubwishingizi bw’ubuzima bushobora kugaragara nko kutagira icyizere, gukunda amafaranga, gutegura n’ubushishozi, cyangwa se gushakisha amafaranga n’ubwenge. Buri wese ku giti cye ndetse n’imyumvire ye ashobora kugira uko abyumva gutandukanye na mugenzi we. Imana mu byukuri ishyigikiye gutegura ejo hazaza. Inkuru ya Yosefu n’ubuhanga bwe mu gutegura ejo hazaza ntabwo byakijije igihugu cya Egiputa gusa ahubwo byanatabaye n’abaturage ba Isirayeli ndetse n’abakurambere ba Yesu (Itangiriro 41).

Muri make tugomba kwiga neza Ijambo  ry’Imana tukanitabaza Imana, tuyisaba kumenya neza icyo itwifuzaho muri ubu buzima bwacu. Mu gitabo cy’Abaheburayo 11:6 batubwira ko ntakwizera dufite tudashobora kunezeza Imana. Iki nicyo kibazo nyakuri: “Mbese iki kizanezeza Data wo mu Ijuru?” Undi murongo twakwibandaho ni Yakobo 4:17, ugaragaza neza ko niba dufite amahirwe yo gukora ikiza, tugomba kugikora, cyangwa se bitaba ibyo tugacumura.

Undi murongo uvuga kuri iki kibazo ni Timoteyo wa 1;5:8, uvuga ko niba dushaka kubwiriza abandi, tugomba kubanza imiryango yacu. Ubwishingizi bushobora kuba ikintu cyiza kandi gitunganye mu kudufasha kugera kuri izo ntego. Tubikesha Ubugingo.com

1 Comment

  • ESE? NUKO RERO NDABONA NTACYAHA CYOKWISHINGANISHA.

Comments are closed.

en_USEnglish