Ikibazo cy’umwanda wa za kasike (casques) kirakemuka mu kwezi gutaha
KIGALI – Polisi y’igihugu,ishami rikora mu muhanda iravuga ko udukoresho dukoze nk’ingofero tuzajya twambarwa imbere ya casque za moto kuri buri mugenzi, aritwo (SMART HEAD COVER) mu rurimi rw’icyongereza tuzatangira gukoreshwa mu kwezi gutaha kwa 8.
Utu tugofero tuje gukemura ikibazo cy’abagenzi bakunze kwinubira umwanda wizo casque.
Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wa polici y’igihugu ushinzwe ishami ryo mu muhanda spt Vicent Sano ngo utu dukoresho turacyari mu ruganda rwemeye kudukora,ariko avugako mu minsi ya vuba tuzaba twamaze kuboneka.
Ku bifuza kumenya uko gakora cyangwa se ku bafite impungenge z’uko agakoresho kamwe gashobora gukoreshwa ku bantu barenze umwe, spt Vincent Sano abisubiza agira ati : Batarabukoresha tuzabanza gukangurira abantu uburyo gakoreshwa.ni akantu kaba gafunitse mu ishashi yako,umuntu azajya afata agafunitse umumotari aguhaye agafunukuye birumvikana ko nawe utakemera !
Spt Vincent Sano yongeraho ni uko buri mu motari azajya ahabwa utu tugofero twinshi doreko ngo tutanaremera. Buri mugenzi akazajya ahabwa kamwe mbere yo kwambara casque yagera iyo ajya akagasubiza umumotari.
Umumotari nawe nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wa polici ishami rikorera mu muhanda ,ngo azajya ashyira utwakoreshejwe ahantu habugenewe kuko tuzajya dusubizwa mu ruganda nyuma tugakorwamo utundi dushya.
Ikindi yongeraho ngo nuko kwambara aka kagofero ari itegeko kuri buri mugenzi utazabyubahiriza akaba azabihanirwa.
Tubabwireko utu tugofero cyangwa se smart head covers tutazatuma ibiciro byari bisanzwe kubagenda na za moto byiyongera.
Claire U.
Umuseke.com
7 Comments
Nonese mushatse kuvuga ko ubungubu amagofero yasaga nkaho arimo ifumbire, tugiye kuyasezeraho?? nizere ko abakobwa imisatsi yabo batazongera kuyigirira impungenge, police irabikemuye kabisa. Congz kuri NP.
Nibyiza kugira isuku , ariko ntabwo mutubwiye uko akagofero kazagurwa?
Reba aharangiza inkuru Tubabwireko utu tugofero cyangwa se smart head covers tutazatuma ibiciro byari bisanzwe kubagenda na za moto byiyongera.
Urakoze cyane
HUM!!! Nabonye ku ifoto kameze nkako Madamu arara yambaye.
JYE ndagafite!!!
ntakibazo icyangombwa nuko tugira isuko umutwe nikintu gikomeye.so police yacu irakora kabisa service nziza ntako muba mutaguze na immigration hari service special dukwiye kujya mumahugurwa.tks.
ariko se mutubwirako abamotari bazajya bahora bahabwa utwo tugofero kubuntu?
nakagura RW 50 ubwo azayongera kugiciro cyurugendo nahubundi ntibyazashoboka.
ikindi, kuki biba itegeko kukambara , nuzaba afite casque ye rero agomba kukambara ?
bambwire nkore business yo kudukora urebe ko ntahakirira ?
ibi sibyo. mwanize itangazamakuru ndetse n’urubuga rw’ibitekerezo.
Comments are closed.