Digiqole ad

Ijambo ry’Imana: Kubakwa n’Imana

“Namwe mwubakwe nk’ amabuye mazima kugira ngo mube inzu y’ Umwuka n’ ubwoko bw’ abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by’ Umwuka bishimwa kubwa Yesu Kristo-1Petero 2:4-5

1.Imana ifite umugambi mwiza wo kutwubaka mu mwuka no mu buzima busanzwe.

-Murabizi ko iyo bubaka babanza gutegura aho bazubaka bagasiza ikibanza, natwe hari ibyo Satani yari yarubatse bigomba kubanza gusenywa; ibyo ni ingeso za kamere(Abagalatiya 5:19-21). Kugira umuntu akire kamere y’ umubiri agire imbaraga z’ Umwuka n’ imbuto z’ Umwuka wera birasaba kwemera ko Imana igutunganya  kugira ikubakemo ibishya.

-Gutandukana na kamere birakomera niyo mpamvu bamwe bahisemo kuyigumana kandi bari mu matorero y’ Umwuka, ariko birababaje gukorera ibyaha aho wakabikiriye n’abo hanze babibona nabi uzumva bavuga ngo nabo ntacyo baturusha uwashaka yakwigumira aho ari kuko bagushatseho imbuto bagaheba.

-Iyo ikibanza kibonetse batangira inyubako uhereye ku rufatiro. Yesu niwe buye rikomeza imfuruka n’ubwo ryanzwe n’ abubatsi; yabwiye Petero ngo kuri urwo rutare nzubakaho itorero n’ amarembo y’ikuzimu ntazarishobora(Matayo 16:18). Burya itorero rirakomeye riri mu ibanga kandi nyiraryo aribereye maso kuko yariviriye amaraso.

Bishe intumwa bazi ngo birahita birangira ariko biracyakomeza natwe byatugezeho ntacyo wakora ngo urihagarike. Itorero ry’Imana ni umushinga wizwe neza nyirawo awushoramo amaraso kandi azaryishyira ritagira umugayo kuko arikurikiranira hafi.

2.Nyuma Imana irakubaka mu mwuka ikakubakisha ibikoresho bikomeye kugira ngo utazagushwa n’ako ari ko kose ikakubakisha kwihangana, gusenga, urukundo, ibyiringiro, ibyishimo(Abagalatiya 5:22-24).

-Biblia ivuga umusore wari wubatswe neza mu mwuka witwa Dawidi nyuma y’uko Sauli akoze ibyaha Imana ikamuca ku ngoma n’ubwo yari agitegeka bashatse umusore wo kumucurangira kugira ngo igicuri cye cyorohe babona Dawidi.

Umva ibyari bimugize(ibyari bimwubatse)- 1 Samweli 16:18; Ni umucuranzi w’umuhanga 2. Ni umugabo w’ imbaraga 3. Ni intwari 4. Ni umurwanyi 5. Aritonda mu byo avuga 6. Ni umuntu w’ igikundiro 7. Uwiteka ari kumwe nawe.

-Bahita bamujyana kwa Sauli kumucurangira umuntu wubatswe nk’uko mu mwuka yari akwiye gukorera abami nyine.

-Burya amazu yose ntiyubatse kimwe biterwa n’ ibikoresha byayubatse. Kuri iryo tangiriro ryitwa Yesu umuntu yirinde uko yubakaho. Ibyo wubakishije byose bizanyuzwa mu muriro. Hari abantu bubakishijeho ubumenyi(science), dipolome ihanitse, amazu, amafaranga ubutunzi butandukanye ariko ibyo byose kubigira ni byiza ariko sibyo bizana agakiza. Ni byiza gukizwa nabyo bigakurikiraho ariko iyo aribyo bibanje ukabikunda kuruta uko ukunda Imana uba ufite ikibazo. Yesu ni uwa mbere ibindi biza nyuma.

3.Imana ibasha kubaka imibereho yawe yo mu buzima busanzwe iyo uyiringiye. Urugo rwubatswe n’ Imana rurakomera(Zaburi 127:1). Iyo atari we wubatse abubaka baruhira ubusa.

N’imibereho Yesu arayubaka, Abraham yari yarubatswe n’ Imana kugeza ubwo aba umukire abikuye mu gukiranuka(Itangiriro 24:34-36). Uko ugenda wezwa niko Imana igenda iguha umugisha kuko umukiranutsi icyo azakora cyose kizamubera cyiza.

-Ibigeragezo byinshi duhura nabyo Imana iba igira ngo twezwe kugira ngo tubone uko tugera ku migisha. Paulo yavuze ngo nigishijwe kuba mu byinshi no muri bike kandi muri byose nshobozwa na Kristo umpa imbaraga.

-Nagira ngo nkwibutse ko iyo ukiri mu gihe cyo gutozwa ugomba kwihangana kugeza ubwo uzagera ku byo wifuza kuko nta nzu n’imwe ndabona basakara iri kuri fondation cyangwa ku madirisha ihangane Imana irangize kukubaka neza mu mwuka no mu buzima busanzwe kandi gutinda kubakwa mu mwuka bitinza n’ imigisha yo mu buzima busanzwe.

4. Hagera igihe inzu bakayitwikurura bakayimurikira abantu ariko mbere yaho iba ipfutse nta wuzi ikiri gukorwa. Burya Imana igira ibanga ku bantu iri kubaka burya utishize hanze ntawamenya ibyawe: Ushobora gusonza ntihagire ubimenya, ugakena, ukarya nabi kuko Imana yagupfutse bakabona uri umukire cyane kuko Imana idashaka kugushyira hanze.

-Ariko nyuma y’ibyo uri kunyuramo Imana izagukorera ibirenze ibyo wakwifuza yerekane ko wubatswe neza. Yosefu  rimwe Imana yekanye ko yamwubatse neza ayobora Egiputa(Itangiriro 41:37-46). Dawidi, Daniel, n’ abandi benshi Imana yagiye yerekana ko yabubatse mu mwuka kandi no mu buzima busanzwe bagashyirwa hejuru.

 

-N’ubu Kristo ari kubaka itorero rye, rimwe azaryishyira ritagira umugayo cyangwa ikizinga. Yesu azahagarara imbere ya Data amurike itorero ati: “Aba nibo bihanganye nanjye mu byo nageragejwe byose”. Icyo gihe tuzaba abami n’ abatambyi burundu, n’ubu turi abatambyi, ariko dufashwa n’amaraso ya Yesu icyo gihe nta kizaba kikitwanduza.

Nkwifurije kuzajya mu ijuru, amen. Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana.Hari igitekerezo watanga kuri ubu butumwa, cyangwa wifuza gusengerwa byumwihariko, cyangwa wafashijwe wifuza ko twakoherereza ubundi butumwa wasura www.agakiza.org ukatwandikira:
Pastor  Désiré HABYARIMANA

 

2 Comments

  • Ese ntakuntu umuntu yabangamira iyubakwa rye?

    Turabashimiye cyane.ubu ndahamya ko ndi umwana w’Imana kuko nabyawe n’ijambo ryayo kubwo kwizera ubutumwa bwiza;ubu ni ukuvuga ko nanjye ndimo kubakwa?ariko ngo byaba bisaba kwiyoroshya no kwiyegurira Imana! Ariko se ko ntacyo mbona naba maze kugeraho kandi Ijambo ryayo rivuga ko abazi Imana yabo bazakomera bamara gukomera bagakora iby’ubutwari? Aho sinaba hari uburyo mangamira iyubakwa ryanje ntabizi?Mfite impungenge rwose muzansubize kandi rwose nabishimiye.May God bless you!!

  • imana ibahe umugisha

Comments are closed.

en_USEnglish