Digiqole ad

Ijambo ry’Imana: Kuba ibuye rizima

“Namwe mwubakwe nk’amabuye mazima kugira ngo mube inzu y’Umwuka n’ubwoko bw’ abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by’Umwuka bishimwa ku bwa Yesu Kristo”(1Petero 2:4-5).

Birazwi ko Yesu ari we buye rizima, kandi Biblia natwe idusabye kuba ibuye rizima kuko umuririmbyi yaririmbye ngo nutumbira Yesu uzasa nawe kandi Biblia idukangurira kugira umutima nk’uwari muri Kristo Yesu Abafiripi 2:5-9.-Si ibuye ryose ryubaka, ahubwo ni iryemewe n’umwubatsi akurikije aho ashaka kuryubakisha.

Bamwe yabagize kuba intumwa, abandi abigisha, abandi kuba abahanuzi…kuva tuje mu gakiza yaduhinduye amabuye mazima ariko hari andi mabuye yagawe n’umwubatsi. Ayo mabuye ari aho gusa ariko ntiyajya ku nyubako ye hanyuma uko Yesu yakubatse unyurwe na byo kuko nyiri kukubaka nibyo yabonye bigukwiriye.

-Kugira ngo ibuye rizabe rizima hari aho baritunganyiriza; mu gihe cya Salomo yubaka inzu y’Imana amabuye yari afite aho acongerwa nta nyundo yari yemerewe kuvugira ku nzu. Impamvu usanga dufite urusaku mu matorero, ni amabuye yaje adaconze dupfa kuyubakisha umuntu akajya mu mirimo y’Imana atarigeze akizwa.

-Ibigeragezo ducamo, ibyinshi biba bigamije kudutunganya ngo tube amabuye mazima. Muri Yobu 23:10 haravuga ngo: “Imana izi inzira nyuramo nirangiza kungerageza nzavamo meze nka Zahabu”.

-Ese ko ushaka gukorera Imana, Imana yaba yaragutunganije ku buryo nugera mu murimo nta bibazo uzateza?-Kugira ngo Imana igukoreshe, igihe cyose ibanza kugutunganya ikaguha ubuzima bw’Umwuka. Iyo urebye gutangira kw’abigishwa ba Yesu, ubona byari ibisanzwe ariko uko bwacyaga niko batunganywaga bagenda baba bazima. Undi munsi Yesu aravuga ngo sinkibita abagaragu ahubwo mubaye inshuti zanjye. Undi munsi arababwira ati: “Nimwe mwihangananye nanjye mu byo nageragejwe byose, nanjye mbabikiye ubwami”.

-Paulo nawe yatangiye avuga ngo nshaka gukora icyiza ariko ikibi nanga akaba ari cyo nkora ariko yaje kugera ku rwego aba ibuye rizima, nyuma ati: “Si jye ukiriho ahubwo ni Kristo muri jye”, kugeza ubwo avuga ngo bose bamurebereho, niwe wanditse 2/3 by’isezerano rishya asoza urugendo avuga ngo narwanye intambara nziza narinze ibyo kwizerwa kandi mbikiwe ikamba ry’ubugingo. N’abandi bose bazagenza nkanjye bazarihabwa.

– Ubwo buzima bufitwe n’ibuye rizima satani ahora ashaka kubutwambura. Yesu yaravuze ngo: “Satani azanwa no kwiba no kwica hamwe no kurimbura ariko Yesu we yaje kugira ngo intama zibone ubugingo kandi bwinshi”(Yohana 10:10). Wirinde kuko Satani ntiyishimiye ko ugumana ubwo buzima bw’Umwuka, rero wisunge Yesu akomeze akugire ibuye rizima.

-Iyo uri ibuye uraririmba abantu bakumva ubuzima mu ndirimbo, wigisha abantu bakakira ubuzima mu nyigisho, wahugura umuntu agahumurizwa, abantu bagahora baza kugushakiraho ubwo buzima. Nkwifurije kugira ubuzima bw’ Umwuka, amen!Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana.

Hari igitekerezo watanga kuri ubu butumwa, cyangwa wifuza gusengerwa by’umwihariko, cyangwa wafashijwe wifuza ko twakoherereza ubundi butumwa, wasura www.agakiza.org

Umuseke.com

1 Comment

  • amen,kandi nibyo koko niba dushaka gukorana nayo reka tubanze twumve kandi dukurikize ibyayo.

Comments are closed.

en_USEnglish