Digiqole ad

Ihuriro AMANI mu gushishikariza impunzi z’abanyarwanda gutahuka

Mugihe uburenganzira bwo kwitwa impunzi ku banyarwanda,biteganijwe ko buzakurwaho tariki 30 Kamena umwaka utaha, kuri uyu wa gatatu Inama rusange y’abanyamuryango b’ihuriro ry’abagize inteko nshingamategeko mu karere k’ibiyaga bigari(AMANI), yemeje ko mu bikorwa byo guharanira amahoro   basazwe bakora, ubu bagiye no kwibanda mu gushishikariza impunzi z’abanyarwanda gutaha.

Polisi Denis,Umuyobozi w'AMANI ucyuye igihe na Mukantanganzwa pelagie,watorewe kungiriza umuyobozi wayo
Polisi Denis,Umuyobozi w'AMANI ucyuye igihe na Mukantanganzwa pelagie,watorewe kungiriza umuyobozi wayo

Ihuriro AMANI, ubundi ryavutse mu 1998, ubu rikaba rigizwe n’abanyamuryango bakomoka mu nteko nshingamategeko zo mu bihugu bitandatu.

Abagize ishami ry’u Rwanda,bakaba bari bateraniye mu ngoro y’inteko nshingamategeko,umutwe w’abadepite ngo bakire abanyamuryango bashya, kumirika ibyagezweho no kugaragaza igenamigambi ry’umwaka utaha wa 2012 hamwe no gutora komite nshya.

Mu rwego rwo kwimakaza umuco w’amahoro hakemurwa amakimbirane mu karere, AMANI ikaba yarashoboye kugira uruhare mu biganiro byahuzaga u Rwanda na Uganda, nyuma y’uko ingabo z’ibihugu byombi zashyamiranaga muri RDCongo.

AMANI kandi ikaba yarashoboye kumvikanisha abanyaKenya, nyuma y’imvururo zakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu mu 2007.

Gucyura impunzi z’abanyarwanda zikiri mu bihugu byo hanze birimo n’ibyo mu karere iri huriro rikoreramo ni kimwe mubyo ihuriro AMANI ryavuze ko rigiye guhagurukira.

abadepite n'abasenateri bagize Amani,mu gikorwa cyo gutora komite nshya ya AMANI mu Rwanda
abadepite n'abasenateri bagize Amani,mu gikorwa cyo gutora komite nshya ya AMANI mu Rwanda

Depite MUKANTAGANZWA Pelagie, watorewe kungiriza umuyobozi w’iri huriro mu Rwanda, aganira n’Umuseke.com yagize ati:″Gucyura impunzi binadufasha gukomeza gubungabunga amahoro mu karere.″

Gushishikariza impunzi gutaha bikazakorwa hatangwa ibiganiro mu bihugu impunzi zirimo, ndetse no kongera abanyamuryango mu bindi bihugu birimo impunzi ariko bikaba bitarinjira mu ihuriro AMANI.

Polisi Denis, wari umuyobozi w’iri huriro akaba avuga ko amahoro atari uko bigaragara ko hariho umutekano, kuko  hari ubwo nabo baba bifitemo ibibazo.

AMANI ikaba igizwe n’ibihugu birinndwi birimo U Rwanda,  Burundi, Uganda, Kenya, Tanzaniya, Zambiya na Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Hon.Polisi Denis,wari uyoboye ishami ryayo mu Rwanda,akaba yasimbuwe na Hon. Jean Damascene Bizimana.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM 

2 Comments

  • murasesta cyane ngo batahe? baze gukora iki aho mu rwanda? ko nababa aho mu rwanda ubuzima bwabananiye? ese icyatumye bahunga cyarashize? ko musigaye mubasanga naho bahungiye mukajya kubatesha umutwe, abandi mukabica? rip umunyamakuru winyenyeri Imana ikwakire mubayo uzizeko utavuga rumwe na kagame , none ngo impunzi ngo zitahe mwazimaze

  • ubuse uvuze iki koko ngo murwanda baricwa bande nade mujye mushyira munyurabwenge twese ko tuhaba ahubwo bakunda kwangara bazaze cyangwa babireke barihemukira aburuhu rwera ntago babakunze kuturusha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish