Digiqole ad

Ihungabana ryaragabanutse cyane

Ihungabana ryagabanutse ku buryo bugaragara.

KIGALI- Porogaramu y’igihugu yita ku buzima bwo mu mutwe, iravuga ko muri rusange abahura n’ikibazo cy’ihungabana mu cyumweru cyo kwibuka bagabanutse. Bikaba byaratewe ahanini n’uruhare rw’abakangurambaga kw’ihungabana bagira mu gufasha abahuye n’iki kibazo.

Mukarurinda uwacitse ku icumu w’i Nyamata (Photo internet)

Minisiteri y’ubuzima ikaba isaba abanyarwanda kugira umutima wo kuba hafi y’abahura n’ihungabana, kuko ngo umuntu wese wumva afite intege ziruta iza mugenzi we, akwiye kumuba hafi ndetse akamuhumuriza. Ibi ni bimwe mu bishyizwe imbere na Minisiteri y’ubuzima muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro 17.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize, bugaragazako abanyarwanda 28% aribo bahura ikibazo cy’ihungabana ni ukuvuga ko 72% basigaye ari abanyarwanda badafite iki kibazo

Muri aba 28%, umubare munini w’abahura n’ikibazo ngo ni igitsinagore ndetse n’abana bari hagati y’imyaka 15 na 24, ni ibyatangajwe na Yvonne Kayitashonga umuyobozi ushinzwe iby’ubuzima bwo mu mutwe muri MINISANTE.

Ati “Nubwo dufite abantu baboneka ho intege nke, ariko icyiciro cy’abanyarwanda cyane cyane abacitse kw’icumu bashoboye kwiyubaka bakurikije gahunda zagiye zishyirwaho”

Icyumweru cyo kwibuka gitangira tariki 7-13 mu kwezi kawa kane buri mwaka.ariko gahunda yo kwibuka ku rwego rwa IBUKA ifata 100.

Claire U.
Umuseke.com

en_USEnglish