Digiqole ad

Ihererekanyabubasha muri kaminuza nkuru y’u Rwanda

Inshingano z’umuyobozi kugira ngo zigerweho, n’uko agomba kugira umutima wo gukorera hamwe n’abandi bayoborana. Ibi ni ibyavugiwe mu muhango wo guhererekanya ububasha, wa bereye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, kuri uyu Wagatatu hagati y’umuyobozi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imali muri iyi kaminuza Uziel Ndagijimana uherutse guhindurirwa imirimo na Dr Desire Ndushabandi wamusimbuye.

Umuhanga wo guhererekanya ububasha

photo: umuhango wo guhererekanya ububasha

Uziel Ndagijimana , ubu ni umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ubuzima. Yerekana ibyo yagezeho mugihe kingana n’imyaka ine yari amaze kuri uyu mwanya, yavuze ko mu mbogamizi yahuye nazo, ari uko yoherejwe kuyikoreramo, mugihe icyegeranyo  cy’umugenzuzi mukuru w’imali ya leta cyagaragazaga ko hari ibitagenda bikwiye gukosoka. Uziel Ndagijimana yagize ati : ˝naje hari ibitagenda ariko nishimiye  ko byakosotse, ikigero kaminuza yari igezeho ni kiza.˝Akomeza avuga ko ikwiye gukomeza ikaba yagera kurugero rwo kuba iyambere muri Afurika.

Dr Desire Ndushabandi, umuyobozi mushya wungirije ushinzwe imali n’ubutegetsi, yari umuyobozi w’ishuri rikuru rya Kigali  ryigisha ibijyanye n’ubuzima (KHI).  Avuga ko kugira ngo agere ku inshingano ahawe, ari ngombwa kubanza kwiga imiterere ya Kaminuza ndetse n’imikorere yayo, kandi akanateza imbere gukorera hamwe. Yagize ati :˝nzashyigikira ibisabwa byose mu gukorera hamwe, kandi mbishyiremo ingufu kuburyo burambye.˝

Ubusanzwe umuyobozi wungirije ushinwze imali n’ubutegetsi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, mubyo aba ashinzwe harimo serivise y’abanyeshuri, iy’umutungo, iy’abakozi n’ubutegetsi ndetse na serivise y’imali.

NGENZI Thomas.

umuseke.com

1 Comment

  • uriya mugabo yarakwiye promotion kabisa, utabyemera antere ibuye. hari icyo yamariye kaminuza mu buryo butandukanye. ugiyeho arusheho nicyo ategerejweho. Uziel nawe akomereze aho.

Comments are closed.

en_USEnglish