Digiqole ad

Guhangana kw’amakipe menshi kuzaryoshya Rda Cycling Cup 2017- H. Camera

 Guhangana kw’amakipe menshi kuzaryoshya Rda Cycling Cup 2017- H. Camera

Hakuzimana Camera (hagati) wahinduye ikipe akava muri Benediction Club y’i Rubavu akajya muri Huye CCA abona ihangana ry’amakipe menshi rizaryoshya uyu mwaka

Amasiganwa 11 amara amezi icyenda azenguruka u Rwanda ku igare arakomeje. Hakuzimana Camera nyuma yo guhindura ikipe akanatangira yitwara neza, abona kuba amakipe azahangana ari menshi bizaryoshya Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka kurusha imyaka ibiri ishize.

Hakuzimana Camera (hagati) wahinduye ikipe akava muri Benediction Club y'i Rubavu akajya muri Huye CCA abona ihangana ry'amakipe menshi rizaryoshya uyu mwaka
Hakuzimana Camera (hagati) wahinduye ikipe akava muri Benediction Club y’i Rubavu akajya muri Huye CCA abona ihangana ry’amakipe menshi rizaryoshya uyu mwaka

Mu mpera z’iki cyumweru hakinwe isiganwa rya kabiri mu masiganwa 11 agize Rwanda Cycling Cup 2017. Abasiganwa bahagurutse i Kigali basoreza mu mujyi wa Nyagatare ku ntera ya 152km mu isiganwa ryiswe ‘fammers circuit’.

Mu bagabo iri siganwa ryegukanywe na Jean Claude Uwizeye wa Les Amis Sportifs akoresheje 3h41’46”.

Mu bagore ryegukanywe na Girubuntu Jeanne nawe ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana  wakoresheje 2h42’31” (bo bahagurutse i Kayonza basoreza i Nyagatare ku ntera ya 88 km).

Ni isiganwa ryagoranye cyane mu bagabo kuko ikipe zitandukanye ziyubatse, Muhazi Cycling Club yaguze Biziyaremye Joseph na Karegeya Jeremy, naho Huye Cycling Club for All igura Hakuzimana Camera wiyongereye kuri Twizerane Mathieu na Hakiruwizeye Samuel bakinnye Tour du Rwanda 2016.

Byatumye ihangana ritaba hagati ya Benediction Club y’i Rubavu na Les Amis Sportifs y’i Rwamana gusa nk’uko bisanzwe ahubwo ihangana riba ku makipe ane atandukanye, ibintu Hakuzimana Camera abona bizaryoshya Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka.

“Uyu mwaka abakunda igare bazaryoherwa cyane. Imyaka ibiri ishize dukina  Rwanda Cycling Cup twahanganaga turi mu makipe abiri gusa; Rubavu na Rwamagana. Twatangiraga isiganwa tuzi abakinnyi bake dasabwa gucunga kuko bakomeye. Uyu mwaka biratandukanye kuko dufite abakinnyi bakomeye mu makipe ane atandukanye bose bashobora gutsinda. Bisaba imibare myinshi mu muhanda. Navuga ko abakunda igare bazabona umwaka mwiza wa 2017.”

Uyu musore wavuye muri Benediction Club agasinyira Huye Cycling Club yageze i Nyagatare ari uwa gatatu yakomeje avuga ko bishimishije kuba mu bakinnyi 15 ba mbere harimo abava mu makipe atanu atandukanye.

Uko bakurikiranye mu bagabo

  1. Uwizeye Jean Claude 3h41’46” (Les Amis Sportifs)

2.Byukusenge Patrick 3h41’46” (Benediction Club)

3.Hakuzimana Camera 3h41’46” (Huye Cycling Club)

4.Twizerane Mathiew 3h41’46” (Huye Cycling Club)

5.Munyaneza Didier 3h41’46” (Benediction Club)

6.Uwizeyimana Bonaventure 3h41’46” (Benediction Club)

7.Tuyishimire Ephraim 3h41’46” (Les Amis Sportifs)

8.Mfitumukiza Jean Claude 3h41’46” (Huye Cycling Club)

9.Biziyaremye Joseph 3h41’46” (Muhazi Cycling Generation)

10.Karegeya Jeremy 3h41’46” (Muhazi Cycling Generation)

Uko bakurikiranye mu bagore

1.Girubuntu Jeanne 2h42’31”

2.Ingabire Beatha 2h42’31”

3.Nirere Xaverine 2h42’31”

Mu muhanda birasaba gukora cyane
Mu muhanda birasaba gukora cyane
Ihangana ubu riri mu makipe menshi
Ihangana ubu riri mu makipe menshi
Gasore Hategeka (imbere) wegukanye Rwanda Cycling Cup y'umwaka ushize ari kugorwa n'uyu mwaka
Gasore Hategeka (imbere) wegukanye Rwanda Cycling Cup y’umwaka ushize ari kugorwa n’uyu mwaka
Uwizeyimana Bonaventure, Nsengimana Jean Bosco ba Benediction na Epharim Tuyishimire wa Les Amis Sportifs, amakipe yari amaze imyaka myinshi ayoboye ntiborohewe n'abasore b'andi makipe yiyubatse
Uwizeyimana Bonaventure, Nsengimana Jean Bosco ba Benediction na Epharim Tuyishimire wa Les Amis Sportifs, amakipe yari amaze imyaka myinshi ayoboye ntiborohewe n’abasore b’andi makipe yiyubatse
Jean Claude Uwizeye niwe watsinze mu bagabo
Jean Claude Uwizeye niwe watsinze mu bagabo
Girubuntu niwe watsinze mu bagore
Girubuntu niwe watsinze mu bagore

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish