Digiqole ad

Igurwa rya Fabregas riteje urujijo

Ibyo kugura umukinnyi Cesc Fabregas wifuzwa cyane na Barcelona bikomeje kuba urujijo
Rosell yagaragajeko Barcelona itazahombya banki ngo iragura Fabregas ukinira Arsenal.

Perezida wa Barcelona ni uwitwa Sandro Rosell kuri iki cyumweru nibwo yatangarije ikinyamakuru ko ikipe ye idashobora guha amafaranga agera kuri miliyoni 50 z’amapawundi ikipe y’Arsenal ngo basinyishe umukinnyi Cesc Fabregas mu iki ( summmer ) rigiye kuza ndetse akaba yanongeyeho ko nta mafaranga y’umurengera biteguye kumutangaho.

Ikipe ya Barca ubu ifatwa nk’iyambere muri Hisipaniya yari yagerarageje ibishoboka ngo igure Fab w’imyaka 23 gusa mu ki ryashize, nyamara biza kwanga biturutse ku mutoza Arsène Wenger wanze kuva ku izima agatsimbarara asabako ko Fabregas aguma Emirates.

Nyamara Barcelona, yakomeje kwerekana ko ikifuza ko umukinnyi Fabregas yasubira i Catalunya iwabo dore ko abenshi bamubonamo umusimbura wa Xavi, umwe mubakinira neza hagati muri iriya kipe bakunda kwita Blaugrana. Amwe mu makuru yo muri uku kwezi y’ikinyamakuru Goal.com akaba yarerekanaga ko Arsenal yifuza miliyoni zigera ku 51 z’amapawundi.

Gusa rero kuri ubu perezida wa Barca Rosell akaba yateye utwatsi ibyifuzo by’Arsenal yifuza ako kayabo, n’ubwo umutoza Pep Guardiola ari umwe mubifuza cyane Cesc.

Ubwo yavuganaga na kimwe mu bitangazamakuru byandika ku mikino, Catalan daily Sport Rosell yagize ati: “Barca ntiyiteguye gutanga miliyoni 50 z’amapawundi kuri Cesc Fabregas mu ki.”

Rosell yakomeje avugako umwanzuro bawufashe kabone n’ubwo utandukanye no kwifuza kwa Guardiola, ko badashobora gutanga amafaranga angana kuriya.

Ati: “Ntibishoboka bitewe n’impamvu. Muri football, ibiciro bigenda bigabanuka buri mwaka, bityo niba twari twahaye Arsenal miliyoni 40 ubushize, miliyoni 50 ntibishoboka kuzibaha ubu. Umutoza nabisaba Cesc tuzakomeza kuvugana n’Arsenal, ariko mu bushishozi hatabayeho guhubuka, ibyo nibidakunda tugomba kuzategereza ikindi gihe.”

Ikipe y’Arsenal ikaba iherutse kuvana umwana mu ikipe ya Barca witwa Jon Miquel Toral Harper w’imyaka 16 mu buryo busa n’ubwo Fabregas yavanwe i Camp Nou mu 2003.

Ku bwe rero, Rosell ngabona ko uburyo Arsenal ikoresha igura abana ari ibkorwa bigayitse “a little immoral”. Ariko ngo nubwo umubano hagati y’amakipe utameze neza, Barca ngo ikaba izakomeza ibiganiro ngo yegukane Fabregas.

Perezida wa Barca ati: “Umubano wacu n’Arsenal si mwiza. Ntitwishimiye kugenda kwa Toral, akazoza ka Cesc ni we ubwe ugafite mu biganza bye, gusa twe tuzakomeza ibiganiro mu gihe Guardiola azaba atarava ku izima.”

N’ubwo ibya Fabregas bikomeje kuba agatereranzamba, uyu mukinnyi akaba agifite amasezerano y’imyaka 4 mu ikipe ye y’Arsenal abereye na kizigenza,n’umushahara ungana n’amapawundi 110,000 buri cyumweru.

HATANGIMANA Ange Eric
Umuseke.com

en_USEnglish