Digiqole ad

Igitego cya Savio gihesheje Amavubi ikizere cy’itike ya CHAN 2018

 Igitego cya Savio gihesheje Amavubi ikizere cy’itike ya CHAN 2018

Igitego cya Savio Nshuti cyahesheje u Rwanda ishema muri Tanzania

Umukino wa wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika Amavubi yakinnye na Taifa Stars ya Tanzania warangiye bagabanye Amanota nyuma yo kunganya 1-1. Igitego cya Savio Nshuti kishyuwe  kuri Penaliti itishimiwe n’abakinnyi b’u Rwanda bemeza ko imyanzuro y’umusifuzi yabarwanyaga.

Igitego cya Savio Nshuti cyahesheje u Rwanda ishema muri Tanzania
Igitego cya Savio Nshuti cyahesheje u Rwanda ishema muri Tanzania

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017, nibwo u Rwanda rwakinnye umukino wambere wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN2018 izabera muri Kenya. Umukino wahuje Amavubi na Taifa Stars ya Tanzania wabereye mu mujyi wa Mwanza kuri stade CCM Kirumba ifite ikibuga kitanogeye ijisho.

Abaturage b’uyu mujyi bitabiriye umukino ari benshi kuko ariyo yari intego yo kutawukinira mu murwa mukuru wa Tanzania i Dar es Salaam aho ngo batitabira cyane imikino y’ikipe y’igihugu yabo.

Abasore ba Antoine Hey binjiye neza mu mukino basatira bakoresheje cyane uruhande rw’ibumoso rwakinwagaho na  Imanishimwe Emmanuel afashwa na Nshuti Dominique Savio.

Byagoye cyane ba myugariro ba Tanzania bakinaga kuri urwo ruhande, bihumira ku mirari ku munota wa 15 ubwo myugariro ufite inararibonye Shomari Kapombe waguzwe na Simba SC ava muri AZAM FC yavunikaga agasimburwa na Boniface Maganga.

Iminota itatu gusa nyuma y’aho, u Rwanda rwafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Savio Dominique ku mupira yahawe na mugenzi we Manishimwe Emmanuel bahuzaga cyane muri iyo minota.

Abasore b’u Rwanda bakomeje kwitwara neza mu gice cya mbere ariko bagaragaza kutishimira ibyemezo by’umusifuzi Alier Michael James na bagenzi be Abdallah Sulleyman, na Taha Ahmed bakomoka muri South Sudan. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

Mu gice cya kabiri Taifa Stars yaje ishaka igitego cy’impamba izazana i Kigali ariko ubwugarizi bw’Amavubi bwayobowe na Rucogoza Aimable Mambo, Aimable Nsabimana na Manzi Thierry bakomeza gufatanya neza na kapiteni wabo Ndayishimiye Eric Bakame wari mu izamu.

Ku munota wa 50 abanyarwanda bongeye kutumvikana n’umusifuzi, ubwo myugariro wa Salim Mbonde Mtibwa Sugar yakoraga umupira n’akaboko benshi bakeka ko ari penaliti y’Amavubi ariko umusifuzi yemeza ko yawukoreye hanze y’urubuga rw’amahina.

Umutoza w’Amavubi yabonye ko gukina no kwitwara neza ku basore be bigoye kuri iki kibuga cy’i Mwanza ahitamo kugarira. Bituma asimbuza, rutahizamu Mubumbyi Bernabe aha umwanya myugariro Bishira Latif, rutahizamu Mico Justin asimbirwa na myugariro wa AS Kigali Kayumba Soteri.

Mu minota umunani y’inyongera yatanzwe, u Rwanda rwongeye gusimbuza, Savio Nshuti asimburwa na Nshuti Innocent Nshuti, umukino urangira amakipe yombi agabanye amanota mu mukino ubanza.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa gatandatu w’icyumweru gitaha tariki 22 Nyakanga 2017. Izakomeza hagati y’u Rwanda na Tanzania izahura n’iyakomeje hagati ya Uganda na South Sudan. Igihugu cyahize ibindi muri iyi nziara kibone itike ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

Tanzania: Hamid Mao, Aishi Manula, Shomari Kapombe, Gadiel Michael, Salim Mbonde,Nurdin Chona, Erasto Nyoni, Mzamiru Yassin, John Bocco, Saimon Msuva, Shiza Kichuya

11 babanjemo muri Tafa Stars harimo amazina azwi
11 babanjemo muri Tafa Stars harimo amazina azwi

Rwanda: Ndayishimiye Eric Bakame, Aimable Nsabimana, Manzi Thierry, Rucogoza Aimable Mambo, Iradukunda Eric Radu, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad, Savio Nshuti Dominique, Mubumbyi Bernabe, na Mico Justin.

Abasore b'Amavubi bitwaye neza
Abasore b’Amavubi bitwaye neza
Hamid Mao wishyuriye Tanzania kuri penaliti yinjije Bakeme Ndayishimiye
Hamid Mao wishyuriye Tanzania kuri penaliti yinjije Bakeme Ndayishimiye
Ubwugarizi bw'Amavubi bwahagaze neza umukino wose
Ubwugarizi bw’Amavubi bwahagaze neza umukino wose

Roben NGABO

UM– USEKE

 

4 Comments

  • courage basore, ubundi ntimwirare,muze mutegure retour hano kgl,tuzaba tubarinyuma muzabikira.

    • Akabazo k’amatsiko; Savio na Shasir jye nari nziko bombi bakomoka mu gihugu cy’u Burundi (?)

  • Courage Equipe yacu

  • Uwo musifuzi ko yavangiye amavubi wana? Namwe nibaza mu Rwanda muzabajyane ku kibuga cya Bugesera FC cg Espoir nibo bafite ibibuga bibi cyane ubundi urebe ngo birabacanga.

Comments are closed.

en_USEnglish