Digiqole ad

Igitaramo cy’abambaye umutuku nacyo cyabuze abantu

 Igitaramo cy’abambaye umutuku nacyo cyabuze abantu

Abantu ntibari benshi nk’uko ubusanzwe ibi bitaramo by’abambaye umutuku byitabirwa.

Igitaramo cy’abambaye umutuku ‘All Red Party’ gisanzwe gitegurwa na Miss Sandra Teta kuri iyi nshuro nticyitabiriwe nk’uko bisanzwe, gusa abahanzi banyuranye baje baririmbira abantu bacye bari bahari.

Abantu ntibari benshi nk'uko ubusanzwe ibi bitaramo by'abambaye umutuku byitabirwa.
Abantu ntibari benshi nk’uko ubusanzwe ibi bitaramo by’abambaye umutuku byitabirwa.

Iki gitaramo cya “All Red Party” cyari cyabanje no gusubikwa, cyabereye mu mujyi rwagati ntikitabiriwe ntikitabiriwe cyane nk’uko byari biteganyijwe.

Sandra Teta wateguye iki gitaramo avuga ko ubu bwitabire buto bushobora kuba bwaratewe n’imvura yaguye ari nyinshi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu.

Abajijwe igiteganyirijwe abari baguze amatike ariko ntibabone ibyo bishyuriye kubera imvura, yavuze ko iki atari
igitaramo cyanyuma ateguye, akaba abizeza ko mu gitaramo gitaha azategura hari ukuntu bazumvikana.

N’ubwo abantu babaye bacyeya ariko, ntibyabujije ko ibirori biba kandi bikagenda neza kubabyitabiriye bataramiwe na n’itsinda rya Urban Boys.

Muri iyi minsi ibitaramo binyuranye birimo kubura abantu ku buryo byageze n’aho igitaramo cy’umuhanzi w’icyamamare 2Face Idibia cyitabirwa n’abantu 50 gusa, nyuma y’igitaramo cya Jay Polly na Amag the Black, n’ibindi by’abahanzi b’Abanyarwanda nabyo byagiye bibura abantu. Impamvu ikunze kuvugwa ituma ibi bitaramo bititabirwa, ngo ukutabyamamaza cyane.

dsc_0016 dsc_0046 dsc_0052-1 dsc_0055 dsc_0068-1 dsc_0097 dsc_0103 dsc_0106 dsc_0109 dsc_0112 dsc_0134-1 dsc_0141 dsc_0147 dsc_0152

Evode Mugunga
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ibi bitaramo impamvu bibura abantu nuko ari ibitaramo by’imburamumaro. Nawe se, kwambara umutuku nyuma bigatuma ujya mu gitaramo ibyo bimaze iki ku buryo umuntu yabitangira Frws? Bitanga iyihe nyigisho se? Ayo ma Frws se yo niyo abonetse amarira iki Rubanda bagiye gushira kubera Nzaramba? Ikibabaje nuko na ba nyir’ukubikoresha uretse no guhomba ahubwo bisigaye bibatera no kwandavura; ubushize ntitwumvise ko uyu mu Miss wateguye iki gitaramo agomba kwitaba Polise aregwa ubutekamutwe?

  • Ubwo uwo wabiteguye arabivamo afungwa!!!

  • Mujye mureba kure ntabwo ibyo abanyarwanda bakeye iki gihe ari ukwambara imyenda itukura

  • ibya hano erega ntibyoroshye. ubu hari abatagishyira ibintu kuri top bigahita bicika amazi.Ngiyo kigali niko yabaye!!

  • Ariko namwe ntimukagondoze Imana, KUBA YABAHAYE ABANTU BAGEZE KU 10 BARIKO N` ABATEGUYE IGITARAMO KOKO UBWO MURUNVA HARI ICYO MUKWIYE KUYISHINJA ???????????? bariya bantu rwose barahagije , kuko abandi bari bahuze bari muri gahunda nabo zibashioshikaje arizo : girinka , MUTUEL DE SANTE , VUP , 12 YEARS BASIC EDUCATION , N` IBINDI UBWO RERO MWA BARIRIMBYI MWE !!!!! “NTABITA ABAHANZI“ NKABIHANIRWA , MWE KWANDURANYA MUKORANE NA ABO IBYO BINEJEJE , ABANDI NABO BAJYE MU BYO BUNVA KO BIBAFITIYE UMUMARO . KEEP IT DON`T ABANDON !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Ibi ni umurengwe, ngo ibirori by’abambaye umutuku!

  • Inama nagira TETA

    Mwene izi party ntago ziba buri kwezi or uko abyutse ngo ngiye gutegura red party????????????????
    Izi ziba 1 mumwaka kdi mukwezi kumwe kuzwi …! Ex. Nka White party , Kigali up ,… nabwo zikamamazwa. Naho ubundi ntibizagutungure ubutaha ubuze na 3…!!

  • aho isi igeze wagirango abantu basigaye bakora ibintu kuko bibaje mumutwe ntakubitekerezaho. ubwose intego yiki gitaramo niyihe no nukwambara umutuku hhhhhhhhhhhhhhhhhh ubutaha nukwambara umukara.

Comments are closed.

en_USEnglish