Digiqole ad

Igitaramo cya Massamba i Zurich mu Busuwisi, cyakumbuje u Rwanda abahatuye

 Igitaramo cya Massamba i Zurich mu Busuwisi, cyakumbuje u Rwanda abahatuye

Yananiwe kwihangana aza gushimira Massamba

Ku wa 11 Werurwe 2015 nibwo Massamba Intore n’itsinda ry’abantu bane berekeje mu Mujyi wa Zurich mu gihugu cy’u Busuwisi mu gitaramo kiswe “Inkera y’Intwatwa”. Muri icyo gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi, ngo benshi bagaragaje urukumbuzi bafitiye igihugu cy’ u Rwanda.

Yananiwe kwihangana aza gushimira Massamba
Yananiwe kwihangana aza gushimira Massamba

Mu ndirimbo nka ‘Ben’Imana’,  ‘Bagore beza’, ‘Imirarangoma’, ‘Amararo’, ’zarwaniye inka’ n’izindi, zashimishije abantu bitewe n’ibicurangisho bakoresheje birimo ikondera,Umuduli,Inanga,n’Ingoma.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Werurwe 2015 mu masaha ya ni mugoroba, nibwo Massamba Intore n’abo bari barajyanye baraye bagarutse i Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Massamba yatangaje ko yishimiye uburyo bitwaye ndetse nuko bagaragarijwe ko indirimbo gakondo zikunzwe cyane muri icyo gihugu.

Yagize ati “Nta kintu na kimwe gishimisha nko kuririmbira abantu bose ubona ko bafite inyota yo kumva ibyo urimo kuvuga. Ni bimwe mu bintu bituma ukora n’ibyo utatekerezaga kubera ibyishimo.

Uko twitwaye mu gihugu cy’u Busuwisi byatumye benshi batugezaho ubutumwa bugaragaza ko bakumbuye igihugu cy’u Rwanda ndetse bagikunze n’indirimbo gakondo”.

Massamba akomeza avuga ko bikwiye ku bahanzi nyarwanda ko bagaruka mu bihangano bifite injyana gakondo cyane cyane ko ari nabyo byerekana umwimerere w’ibyo uririmba.

Massamba Intore n'itsinda rye mu gitaramo i Zurich
Massamba Intore n’itsinda rye mu gitaramo i Zurich
Aba ni bamwe mu bari bajyanye na Massamba
Aba ni bamwe mu bari bajyanye na Massamba
Abantu bose bari bateze amatwi ibyo Massamba aririmba
Abantu bose bari bateze amatwi ibyo Massamba aririmba

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • TURIRIMBE GAKONDO KANDI DUKUNDE IBYIWACU TUBITEZE IMBERE NIHO TUZATERA IMBERE

Comments are closed.

en_USEnglish