Abadepite mu Nteko y’Ubuyapani bateranye amakofe
Abadepite bo mu Nteko ishinga amategeko mu Buyapani barwanye bapfa itegeko rwasabaga ko iki gihugu kimaze imyaka 70 cyarahisemo kutajya mu ntambara noneho cyabyemera kikajya gitabara ibihugu by’inshuti niyo cyo ubwacyo kitaba kirebwa n’iyo ntambara mu buryo butaziguye. Kutabyumvikanaho byatumye baterana amakofe.
Abadepite bo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta, bari biyemeje kwemeza bagenzi babo ko ririya tegeko ritatorwa, ko Ubuyapani bwarahiye kutazongera gusubira mu kitwa intambara ukundi.
Umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta yari yahagurutse abwira Inteko ko badashobora gutora itegeko.
Bateranye amagambo bikomeye, bitangira babiri bapfa microphone maze birenga ibyo biiva mu mitsi bazamuramo amakofe buri rurahande ruratabara maze ruremveka mu ntumwa za rubanda mu nzu y’Inteko.
Amakimbirane amaze guhosha, aba banyakubahwa bo mu batavuga rumwe na Leta baje kubwirwa ko itegeko ryemejwe baba baraganjijwe.
Ni ubwa mbere mu mateka y’Ubuyapani abadepite barwana.
Ubwo barwanaga, hanze hari hari abaturage benshi basabaga ko itegeko ritatorwa, ko badasha ko Ubuyapani busubira mu ntambara.
Hari abari bafite ibyapa biriho ifoto ya Minisitiri w’intebe Shinzo Abe yogoshe kandi afite ubwanwa nka Adolph Hitler.
UM– USEKE.RW
4 Comments
ni ikibazo kabisa. ariko urunva ko bapfuye ibintu bikomeye kabisa
aba badepite bapfuye ukuri kabisa nta mpamvu yo kwivanga mu ntambara itakureba rwose
yeah! hoya nange ndabashyigikiye nta mpamvu yo kwivanga mubukwe utatumiwemo!
bien…,aba ba types bari serieux kabisa!
Comments are closed.