Digiqole ad

Igikombe cy’amahoro 1/16 cy’irangiza

Igikombe cy’amahoro 1/16 cy’irangiza: amakipe yamaze kumenya uko azahura

Ku munsi w’ejo ku cyicaro cya FERWAFA, habereye inama yo gutegura igikombe cy’amahoro ndetse no kugena uko azahura muri 1/16 cy’irangiza. Iyi nama ikaba yari iyobowe na Bwana Jules KALISA umunyamabanga mukuru wa FERWAFA hakaba hari hateraniyemo abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya1 ndetse n’abo mu cyiciro cya 2.

Iyi nama ikaba yari yitabiriwe ku bwinshi dore ko iherutse yari yabaye kuwa 1 hari hajemo abahagarariye amakipe 5 gusa ariyo Mukura, Zebres, Rwamagana, Aspor na SEC bityo iza guhita isubikwa.

Iyi tombora yakozwe hifashishijwe amakipe 2 ariyo agize amatsinda(APR FC ifite iki gikombe na Rayon Sports yagarukiye ku mukino wa nyuma); buri tsinda rigizwe n’amakipe 16.

Dore rero uko amakipe azahura muri 1/16 cy’irangiza:

Mu itsinda rya 1 riyobowe na APR FC:

  • APR Fc vs Union
  • Muhanga vs Kibuye
  • Musanze vs SEC
  • Lajeunesse vs Esperance
  • Kiyovu vs Nyamata
  • Mukura vs Unity fc
  • Aspor vs Stella mallis
  • United Stars vs UNR

Mu itsinda rya 2 riyobowe na Rayon sports:

  • Rayon Ssports vs Sorwathe
  • Marines vs Nyamata
  • Etincelles vs Intare
  • Amagaju vs Kirehe
  • Police vs Espoir
  • AS kigali vs Zebres
  • Etoile de l’est vs Interforce
  • Rwamagana vs Pepiniere

Iyi mikino izakinwa ku itariki ya 24 mu kwezi gutaha, ikazakinirwa ku bibuga byigenga (terrains neutres) cyangwa ibindi bibuga byatoranyijwe na FERWAFA nk’uko amakuru aturuka muri iyi nama yabaye ejo abishimangira. Muri iyi mikino kandi, hazajya hakinwa umukino umwe (nta wubanza nta n’uwo kwishyura), ndetse kandi imikino izajya isubikwa bitebe n’ibibazo runaka (imvura n’ibindi), izajya ikinwa bukeye bwaho banakine n’iminota yari isigaye mu rwego rwo kwirinda ibibazo byavuka haramutse habaye ibibazo nk’ibi.

Imikino ya 1/8 cy’irangiza iteganyijwe kuzaba ku itariki ya 12 gicurasi uyu mwaka.

Icyiciro cya 2: Umunsi wa 6 wa shamiyona muri iyi week end

Shampiyona y’icyiciro cya 2 iraba ikomeza muri iyi week end ikaba iza kuba ikinwa ku munsi wa 6 mu matsinda yombi.Dore uko amakipe ateganyijwe guhura:

Mu itsinda rya 1

UMUNSI WA 06

Ku Cyumweru, 28/3/2011

  • Espoir FC v ASPOR FC (Rusizi)
  • SORWATHE FC v Kirehe FC (Kinihira)
  • Zèbres FC v Rwamagana FC (Gicumbi)
  • Union FC v United Stars (FERWAFA)
  • Espérance FC v UNR FC (Mumena)

Mu itsinda rya 2

UMUNSI WA 06

Ku Cyumweru, 27/3/2011

  • Stella Maris v Pépinières FC (Tam Tam)
  • Unity FC v Etoile de l’Est (Police Kacyiru)
  • Kibuye FC v Bugesera FC (Gatwaro)
  • Interforce FC v Nyanza (FERWAFA)
  • SEC v Intare FC (Kicukiro)

Ku munsi wa 5 wa shampiyona,amakipe yari yatsindanwe kuri ubu buryo:

Mu tsinda rya 1

  • UNR FC 1-1 Union FC (UNR)
  • Rwamagana FC 0-1 SORWATHE FC (Police)
  • Kirehe FC 0-6 Espoir FC (Kirehe)
  • United Stars 1-0 Zèbres FC (Kabagari)
  • ASPOR FC 2-2 Espérance FC (Kicukiro)

Mu itsinda rya 2

  • Pépinières FC 1-2 SEC (FERWAFA)
  • Intare FC 2-3 Interforce FC (Kamena)
  • Nyanza FC 3-0 Kibuye FC – Forfait (Nyanza)
  • Bugesera FC 0-3 Unity FC – Forfait (Nyamata)
  • Etoile de l’Est 1-1 Stella Maris (Kibungo)

Nyuma y’iminsi 5 imaze gukinwa mu matsinda yombi,amakipe akurikiranye kuri ubu buryo:

Mu itsinda rya 1

NO TEAM P W D L F A GD PTs
01 ESPOIR FC 5 3 2 0 18 5 13 11
02 ESPERANCE FC 5 2 3 0 10 6 4 9
03 UNR FC 5 2 3 0 6 4 2 9
04 SORWATHE FC 5 2 2 1 6 3 3 8
05 UNITED STARS 5 2 2 1 6 4 2 8
06 ASPOR FC 5 1 4 1 11 10 1 6
07 RWAMAGANA CITY 5 1 2 2 4 10 -6 5
08 KIREHE FC 5 1 1 4 5 12 -7 4
09 UNION FC 5 0 3 2 5 11 -6 3
10 ZEBRES FC 5 0 1 4 3 9 -6 1

Mu itsinda rya 2:

NO TEAM P W D L F A GD PTs
01 NYANZA FC 5 4 1 0 11 3 8 13
02 PEPINIERES FC 5 4 0 1 7 4 3 12
03 SEC 4 3 1 0 10 3 7 10
04 STELLA MARIS 5 2 2 1 7 6 1 8
05 UNITY FC 3 2 0 1 4 2 2 6
06 INTERFORCE FC 4 2 0 2 5 8 -3 6
07 ETOILE DE L’EST 5 1 2 2 6 7 -1 5
08 BUGESERA FC 5 1 0 4 3 9 -6 3
09 INTARE FC 4 0 0 4 4 8 -4 1
10 KIBUYE FC 4 0 0 4 0 7 -7 1

Tuyishime Fabrice

Umuseke.com

 

en_USEnglish